Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


19

Uko Imana ishaka ko bayikorera19.1 . . . ko bayikorera: uwo mutwe wa 19 ukubiyemo ingero nyinshi z’ubutabera n’urukundo Abayisraheli bagombaga kugirirana. Uhoraho Nyir’ubutungane ni we Mana yabo, kandi na bo bagomba kuba intungane (reba 19,2).

1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane.

3Buri muntu muri mwe azubahe se na nyina, kandi yizihize buri cyumweru umunsi wa Sabato. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

4Ntimuzayoboke ibigirwamana cyangwa ngo mucure amashusho yabyo. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

5Nimutura Uhoraho igitambo cy’ubuhoro, dore uko muzagenza kugira ngo gishimwe: 6Muzakirya umunsi cyatuweho ndetse na bukeye bwaho. Ibyaramuka bisigaye, ku munsi wa gatatu muzabitwike. 7Uwabirengaho akakirya no ku munsi wa gatatu, yaba ariye inyama zanduye. Nta bwo yabishimirwa, 8ndetse ahubwo icyaha cyo kuba yandaritse igitambo cy’Uhoraho, cyamuhama. Uwakora ibyo rero, yacibwa mu muryango we.

9Nimusarura imirima yanyu, mu rubibi rwayo mujye muhasiga; ntimuzasubire inyuma ngo mujye guhumba imbuto zasigayeyo, 10kandi numara gusarura imbuto z’imizabibu yawe, ntuzasubire inyuma ngo uhumbe izasigayemo, ahubwo mujye muzirekera abakene n’abanyamahanga19.10 abakene n’abanyamahanga: amategeko yo mu bitabo by’Isezerano rya kera yibanda cyane ku rukundo rwa buri wese batibagiwe umukene, umusuhuke, umunyamahanga, n’abandi batishoboye. Abo bose ni ngombwa kububaha no kubafasha kugira ngo umuryango wose wunge ubumwe (reba na 19,34).. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

11Ntuzibe mugenzi wawe, ntuzamubeshye cyangwa ngo umuhende ubwenge. 12Ntuzarahize izina ryanjye mu binyoma, kuko waba usuzuguye izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho.

13Ntuzariganye mugenzi wawe cyangwa ngo umwibe; igihembo azaba yakoreye ntuzakirarane utakimuhaye. 14Ntuzatuke igipfamatwi cyangwa ngo ushyire umutego imbere y’impumyi. Nugenza utyo, uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho.

15Nimuca imanza ntimukaziyobye, ngo mubere umukene cyangwa umukire, ahubwo mujye mukiranura bagenzi banyu mukurikije ubutabera. 16Uzirinde gusebya umuryango uvukamo, kandi ntuzashinje mugenzi wawe icyaha cyamucisha umutwe. Ndi Uhoraho.

17Ntuzagirire umutima mubi umuvandimwe wawe, ariko mugenzi wawe nacumura, ntuzatinye kumuhana kugira ngo hato atazavaho agupfana. 18Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakunde19.18 uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe: Abayisraheli bategekwaga gukunda abo mu muryango wabo; naho Umwami wacu Yezu Kristu we yadutegetse gukunda abantu bose, atari abo duhuje ubwoko gusa. Iryo tegeko, kimwe n’iryo gukunda Imana kuruta byose, ni nk’umutima w’Isezerano rishya Yezu yatuzaniye (Mt. 22,39). mugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi Uhoraho.

19Muzakurikize amategeko yanjye. Amatungo yawe naba adahuje ubwoko, ntuzayabanguranye. Mu murima wawe, ntuzateremo imbuto ebyiri19.19 imbuto ebyiri … indodo z’amoko abiri: hano bashaka kurwanya abapfumu bakundaga kuvangavanga mu mayeri yabo ibintu byinshi binyuranye. Reba na Ivug 22,9–11. zinyuranye. Kandi ntuzambare imyenda yaboshywe mu ndodo z’amoko abiri anyuranye.

20Hari ubwo umugabo ashobora kuryamana n’umuja w’inshoreke y’undi mugabo. Iyo uwo mugore atacunguwe cyangwa ngo ahabwe ubwigenge, uwo mugabo baryamanye azaha shebuja w’uwo muja indishyi. Cyakora ariko, nta bwo uwo mugabo azicwa kuko uwo mugore aba atarahawe ubwigenge. 21Uwo mugabo wakoze icyaha ajyana isekurume y’intama ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze akayitura Uhoraho ho igitambo cy’indishyi y’akababaro. 22Umuherezabitambo yifashisha iyo sekurume y’intama y’igitambo cy’indishyi y’akababaro, maze imbere y’Uhoraho, agakorera kuri uwo mugabo umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze. Nyuma y’ibyo, icyaha cye aba akibabariwe.

23Nimugera mu gihugu cya Kanahani, maze mugatera ibiti by’amoko menshi, muzamenye ko imbuto zabyo zizaba zanduye. Ibyo biti bizamara imyaka itatu byanduye, muzirinde kubiryaho. 24Umwaka wa kane nugera, izo mbuto muzaziture Uhoraho mu birori byo kumuhesha ikuzo. 25Mu mwaka wa gatanu, ni ho muzaba mushobora kuzirya. Nimubigenza mutyo, ni ho umusaruro wanyu uzajya wiyongera. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

26Ntimuzagire icyo murya kirimo amaraso. Muzirinde kuragura cyangwa gushika. 27Ntuzogoshe19.27 ntuzogoshe . . . ntuzakate . . . ntimuzicishe indasago: Abayisraheli ntibazigane iyo mihango y’Abakanahani, kugira ngo batazashukwa bagasenga ibigirwamana byabo. uruziga mu mpande z’umusatsi wawe, kandi ntuzakate ubwanwa bwawe bwo mu misaya. 28Nihagira umuntu upfa, ntimuzicishe indasago ku mubiri. Ubundi kandi muzirinde no kwicisha imanzi. Ndi Uhoraho.

29Ntuzagayishe umukobwa wawe umushora mu busambanyi. Ibyo byatuma igihugu cyose cyandura uwo muco mubi maze kikuzuramo ingeso mbi. 30Muzizihize iminsi yanjye ya sabato, kandi mwubahe Ingoro yanjye. Ndi Uhoraho.

31Ntimuziyambaze19.31 Ntimuziyambaze abazimu: Uhoraho, Imana y’Abayisraheli, yanga ko umuryango we utinya abapfuye, cyangwa ko bagerageza kubahanuza kugira ngo bamenye ibizaba. Ubwo bubasha nta bwo abazimu babufite, kandi Uhoraho ni we wenyine ugenga byose. abazimu cyangwa ngo mubisunge kuko byabaviramo kwandura. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

32Umutwe wejeje imvi ujye uhaguruka uwubahirize, maze ujye ugirira umukambwe icyubahiro cyinshi. Nugenza utyo ni ho uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho.

33Umusuhuke naza gutura mu gihugu cyanyu, ntimuzamukandamize. 34Muzamufate nk’umunyagihugu kavukire, mbese nk’aho ari uwo muri mwe. Muzamukunde nkamwe ubwanyu, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

35Nimukoresha ibipimo, ari iby’uburebure, ari iby’uburemere cyangwa iby’ubusukanure, ntimuzagire uwo muhuguza. 36Iminzani19.36 Iminzani n’amabuye yayo bitabeshya: abahanuzi na bo bibukije kenshi abacuruzi ko bakwiye kwirinda gukandagira abagufi, (reba Am 8,4–6). yanyu hamwe n’amabuye yayo bizajye biba bitabeshya. Nimujya kugira icyo mugera, muzakoreshe akebo cyangwa ikibindi byemewe. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Misiri.

37Muzite ku mategeko yanjye yose, muyakurikize, kandi mufate imico yose nabatoje. Ndi Uhoraho.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda