Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


20

Igihano cy’abasenga Moleki n’abirukira abazimu

1Uhoraho abwira Musa, ati 2Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nihagira uwo muri mwe cyangwa umusuhuke ubana namwe utura Moleki umwe mu bana be, azicwe. Imbaga yose izamutere amabuye, apfe. 3Jyewe, nzarakarira uwo muntu, muce mu muryango we, kuko azaba yatuye Moleki umwe mu bana be, akanduza Ingoro yanjye, kandi agasuzugura izina ryanjye ritagatifu.

4Nihagira Abayisraheli birengagiza uwo muntu uzaba yatuye umwana we Moleki, maze bagatinya kumwica, 5jye nzamurakarira we n’abe bose, hanyuma mbace mu muryango wabo. Uwo muntu, hamwe n’abandi bose bazamukurikiza bakayoboka Moleki, nzabaca mu muryango wabo.

6Umuntu wese uzirukira abazimu maze akabisunga, nzamurakarira muce mu muryango we. 7Nimwitagatifuze rero maze mube intungane, kuko jyewe Uhoraho, ari jye Mana yanyu.

Ibihano by’abaryamanye kizira

8Muzite ku mategeko yanjye kandi muyakurikize. Ndi Uhoraho ubatagatifuza.

9Bityo rero, umuntu natuka se cyangwa nyina, azicwe. Kubera ko yatutse se na nyina, azaba yihamagariye urupfu.

10Umugabo nasambanya umugore wa mugenzi we, bombi bazicwe; umugabo w’umusambanyi kimwe n’umugore.

11Umuntu nasambana na muka se; ni nk’aho yakwambitse se ubusa, bombi bazicwe; ni bo bazaba bihamagariye urupfu.

12Umugabo nasambanya umukazana we, bombi bazicwe; bazaba bitesheje agaciro kandi bihamagariye urupfu.

13Umugabo naryamana n’undi nk’uko asambana n’umugore, bombi bazicwe kuko bazaba bakoze ishyano. Ni bo bazaba bihamagariye urupfu.

14Umugabo narongora umukobwa na nyina, bazaba bakoze ishyano, bose uko ari batatu muzabatwike. Bityo, nta shyano nk’iryo rizongera kuba hagati yanyu.

15Umuntu nasambana n’inyamaswa, muzamwicane na yo.

16Nihagira umugore wemera inyamaswa ikamusambanya, muzamwicane na yo, ni we uzaba yihamagariye urupfu.

17Umugabo narongora mushiki we basangiye se cyangwa nyina, maze bombi bakabonana bambaye ubusa, bizaba ari ishyano. Muzakoranya imbaga, maze mubace mu muryango wabo. Uwo mugabo aba yasambanije mushiki we, icyo cyaha cye kiba kigomba kumuhama.

18Umugabo naryamana n’umugore uri mu mihango y’abakobwa, maze akamwambika ubusa, bombi bazacibwe mu muryango wabo; kubera ko uwo mugabo azaba yambitse ubusa isoko y’amaraso uwo mugore yavaga, n’uwo mugore ubwe akayambika ubusa.

19Ntuzasambanye nyoko wanyu cyangwa nyogosenge. Uzabikora azaba yambitse ubusa uwo basangiye umubiri umwe; bombi rero, icyo cyaha kizabahama.

20Umuntu naryamana n’umugore wa se wabo, ni nk’aho ari uwo muvandimwe wa se azaba yambitse ubusa. Nibabikora rero, icyo cyaha kizabahama, maze barinde basaza nta mwana babyaye.

21Umugabo narongora umugore w’umuvandimwe we, azaba yiyanduje. Ni nk’aho ari mwene se aba yambitse ubusa. Nibabikora rero, bazarinda basaza nta mwana babyaye.

22Muzubahirize amategeko yanjye, mufate imico nabatoje, kugira ngo ntazabirukana mu gihugu nzabinjizamo ngo mugiture. 23Ntimuzakurikize amategeko y’abo ngiye kwirukana bakabahunga. Ayo mategeko bakurikizaga ni yo yatumye mbazinukwa 24maze mwe ndababwira nti ’Ni mwebwe muzatunga igihugu cyabo, gitemba amata n’ubuki, kandi ni jye ukibagabiye ngo mugiture.’

Ni jye Uhoraho Imana yanyu wabahisemo mu yandi mahanga. 25Mwebwe rero mujye mutandukanya inyamaswa n’inyoni zanduza n’izitanduza, kugira ngo zitazabahumanya. Izo nyoni zanduza n’ibindi byose bijagata ku butaka narabibabwiye kugira ngo mumenye ko bishobora kubahumanya.

26Muzabe abanjye, mube intungane nk’uko jyewe Uhoraho ndi intungane. Nabahisemo mu yandi mahanga yose kugira ngo mube abanjye.

27Muri mwe nihagira umugore cyangwa umugabo utinyuka kuragura cyangwa gushika, bazicishwe amabuye. Koko, ni bo ubwabo bazaba bihamagariye urupfu.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda