Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


18

Amategeko yerekeye abafitanye isano18.1 abafitanye isano: uyu mutwe wa 18 wose urondora ibyaha bagomba kwirinda kugira ngo bazajye bubahiriza umubano no kubyara uko Imana ibishaka.

1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ndi Uhoraho Imana yanyu. Ibyakorwaga mu gihugu cya Misiri mwatuyemo, ntimuzabyigane. 3Ibikorwa mu gihugu cya Kanahani ngiye kubatuzamo na byo, ntimuzabyishinge. 4Ntimuzakurikize amategeko yabo, ahubwo muzafate imico nabatoje, kandi mwubahirize amabwiriza yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

5Muzite ku mategeko yanjye kandi mufate imico yanjye. Umuntu uzubahiriza ibyo, ni we uzagira ubuzima. Ndi Uhoraho.

6Ntihazagire n’umwe muri mwe wegera uwo bafitanye isano kugira ngo baryamane. Ndi Uhoraho.

7Ntuzaryamane na nyoko; kuko kumwambika ubusa byaba ari ukubahuka so, na nyoko wakubyaye.

8Ntuzaryamane na muka so, kuko kumwambika ubusa byaba ari ukubahuka so.

9Ntuzaryamane na mushiki wawe, n’iyo muhuje so cyangwa nyoko gusa, yaba yaravukiye mu nzu yawe cyangwa yaravukiye ahandi.

10Ntuzaryamane n’umwuzukuru wawe, kuko kumwambika ubusa, byaba ari ukwiyubahuka ubwawe.

11Ntuzaryamane n’umwana wa muka so; kuko so aba yaramubyaye, aba ari mushiki wawe nyine.

12Ntuzaryamane na nyogosenge, kuko aba asangiye umubiri umwe na so.

13Ntuzaryamane na nyoko wanyu, kuko aba asangiye umubiri umwe na nyoko wakubyaye.

14Ntuzaryamane n’umugore wa so wanyu, kuko waba wubahutse umuvandimwe wa so.

15Ntuzaryamane n’umukazana wawe, kuko aba ari umugore w’umuhungu wawe, ntuzamwambike ubusa.

16Ntuzaryamane n’umugore w’umuvandimwe wawe; kuko kumwambika ubusa byaba ari ukubahuka umuvandimwe wawe ubwe.

17Nuba waryamanye n’umugore, ntuzasambanye umukobwa we; ndetse uzirinde kwegera abuzukuru be kuko baba basangiye umubiri umwe na we. Ubikoze byaba ari ishyano.

18Umugore wawe naba akiriho, ntuzarongore umukobwa bava inda imwe, kuko wabatera amahari.

19Umugore uri mu mihango y’abakobwa, aba yanduye, ntimuzaryamane.

20Ntuzasambane n’umugore wa mugenzi wawe, byagukururira kwandura.

21Ntuzagire n’umwe mu bana bawe utura Moleki18.21 utura Moleki: Abayisraheli babujijwe rwose kwigana Abakanahani bicaga rimwe na rimwe umwe mu bana babo, bakamutwikira ikigirwamana cyabo Moleki. umumutwikira, kandi ntuzasuzugure izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho.

22Umugabo ntazaryamane n’undi mugabo nk’uko aryamana n’umugore. Byaba ari ishyano.

23Ntuzasambanye inyamaswa, byagutera kwandura. Ntihazagire kandi umugore uryamana na yo, byaba ari ukwitesha agaciro.

24Ntimuzakurikize iyo migenzereze bitazabaviramo kwandura. Ni yo yanduje abanyamahanga nzirukana bakabahunga. 25Igihugu cyabo cyaranduye, ni yo mpamvu nagihannye, nkaba ngiye kucyirukanamo abaturage bacyo.

26Mwebwe, ari umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, muzirinde ayo mahano, maze mwite ku mategeko yanjye kandi mufate imico nabatoje. 27Igihugu cya Kanahani cyahumanyijwe n’amahano abantu bababanjirijemo bakoze. 28Mwebwe nimutagihumanya, sinzakibakuramo nk’uko nagenjereje abagituye mbere yanyu. 29Ariko rero, umuntu wese uzakora na rimwe muri ayo mahano, azacibwe mu muryango we.

30Muzakurikize amategeko yanjye, mwirinde iyo mico iteye isoni y’abababanjirije, kugira ngo bitabaviramo kwandura. Ndi Uhoraho Imana yanyu.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda