Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


42

Yobu asubiza ubwa nyuma

1Yobu asubiza Uhoraho42.1 Yobu asubiza Uhoraho: nk’uko yabigenje mu mutwe wa 40,3–5, Yobu yongera kwiyoroshya imbere y’ububasha bw’Imana. Maze yumva noneho ko ubuhanga bw’Imana n’ubutabera bwayo bijyanye n’ubushoborabyose bwayo kandi ko bumurenze kure. Nuko Yobu arekeraho kwivumbura, yizera Imana, kuko yiboneye ko ari yo imugize n’ubwo atabona uko ibikora. agira ati

2«Nzi ko ushobora byose,

kandi nta mugambi wawe uburizwamo.

3Ni nde wagutambamira,

kandi atagira ubwenge?

Ni koko, napfuye kuvuga ntasobanukiwe,

mpubukira ibitangaza bindenze kandi ntazi.

4(Tega amatwi, ureke mvuge,

ngiye kukubaza, nawe unsubize42.4 nawe unsubize: uwo murongo twawushyize mu dukubo kuko ugomba kuba utari mu mwanya wawo, ukaba nta n’icyo uvuze. Ni umutwe wa 38,3 basubiramo..)

5Ubundi najyaga nkubwirwa mu nkuru,

none, nakwiboneye n’amaso yanjye;

6ni yo mpamvu nicujije ibyo navuze, ndabyihannye;

dore nicaye mu ivu no mu mukungugu.»

VIII. UMWANZURO

Yobu asubizwa umunezero yahoranye

7Uhoraho amaze kugeza kuri Yobu ayo magambo, abwira Elifazi w’i Temani, ati «Nabarakariye cyane, wowe n’izo ncuti zawe ebyiri, kuko mutamvuze neza nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje. 8None rero, nimushake ibimasa birindwi n’amasekurume y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Muzatura igitambo gitwikwa, umugaragu wanjye Yobu abasabire imbabazi42.8 Yobu abasabire imbabazi: aha ngaha Yobu ameze nk’umuntu usabira abandi ku Mana ikamwumva vuba, kimwe n’Abrahamu (Intg 18,22–32; 20,7) na Musa (Iyim 32,11–14); na Samweli (1 Sam 7,5; 12,19), na Amosi (7.2–6); na Yeremiya (11.14; 37,3). Ibigeragezo bye ni nk’impamvu yo kugira ngo isengesho rye ribe ingirakamaro. Yobu ni nk’umuntu wo gutegura «Umugaragu w’Uhoraho» (Iz 53,12) watuye ububabare bwe ngo ahongerere ibyaha by’umuryango.. Nzamwumva, maze noye kubahanira ko mutamvuze neza nk’uko Yobu umugaragu wanjye yabigenje.» 9Elifazi w’i Temani, Bilidadi w’i Shuwa, na Sofari w’i Nahama, baragenda bakora uko bari bategetswe, maze Uhoraho na we yumva icyo Yobu amusabye.

10Igihe Yobu yasabiraga imbabazi incuti ze, Uhoraho yamushubije umunezero we, umutungo yahoranye awukuba kabiri. 11Abavandimwe be, bashiki be n’incuti ze za kera, baza kumusura, basangira umugati mu nzu ye. Baramuririye, banamuhoza agahinda yatewe n’ibyago Uhoraho yamwoherereje. Buri wese agenda amuha igiceri cya feza, n’impeta ya zahabu.

12Nuko Uhoraho aha Yobu umugisha, urenze ndetse uwo yahoranye. Yatunze intama ibihumbi cumi na bine, ingamiya ibihumbi bitandatu, ibimasa by’inkone ibihumbi bibiri, n’indogobe z’amanyagazi igihumbi. 13Yabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu. 14Umukobwa umwe yamwise «Nyiranuma», uwa kabiri amwita «Bwiza», uwa gatatu amwita «Mukaburanga». 15Mu gihugu cyose, nta bakobwa beza nk’abo bari bahari. Yobu yabahaye iminani kimwe na basaza babo.

16Nyuma y’aho, Yobu yabayeho indi myaka ijana na mirongo ine, abona abuzukuru, abuzukuruza, ageza no ku buvivi. 17Nuko Yobu apfa yisaziye neza, yarabonye ibintu n’ibindi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda