Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


41

1Uzicuza icyatumye uyihangara,

kuyikubita amaso byonyine bica intege.

2Nta watinyuka kuyikora mu jisho,

kuko ntawakwigerera kuyirwanya.

3Ni nde wigeze ayisagarira, akayihonoka?

Nta n’umwe ku isi yose!

4Reka nyitake ibigango byayo,

nkubwire ukuntu imbaraga zayo zihambaye.

5Ni nde wigeze ayorosoraho igikoba cyayo,

cyangwa ngo ahinguranye uruhu rwayo?

6Ni nde wigeze yasamura urwasaya rwayo?

Imikaka yayo iteye ubwoba!

7Umugongo wayo ugizwe n’ingabo zigerekeranye,

zihomesheje ubujeni bukomeye nk’ibuye.

8Imwe igiye imatana n’indi,

ku buryo nta muyaga wazica hagati.

9Ziramatanye uko zikurikirana,

ni urusobe rw’intamenwa . .

10Iritsamura, umuriro ukaka,

amaso yayo ni nk’umutukurira wo mu museke.

11Mu rwasaya rwayo haba amafumba y’umuriro,

ugasanga hatera ibishashi.

12Amazuru yayo aracumbeka,

ukagira ngo ni intango y’amazi abira.

13Ihumekera ku bihuru bikababuka,

mu rwasaya rwayo hagasohokamo ibishashi by’umuriro.

14Mu gikanu cyayo ni ho imbaraga zayo zagandiye,

imbere yayo, ibihari byose bishya ubwoba.

15Urwakanakana rwayo ruratsitse,

kandi ntirunyeganyega.

16Umutima wayo ukomeye nk’urutare,

cyangwa nk’ibuye ry’urusyo.

17Iyo ibadutse, amazi arahungabana,

imivumba y’inyanja igashya ubwoba.

18Ntikangwa inkota, kuko itayitobora,

emwe habe n’icumu cyangwa umwambi.

19Kuyitera icumu ni nko kuyikubita akatsi,

naho kuyirasa umwambi ni nko kuyitera agati kamunzwe.

20Ntitsimburwa n’imyambi y’abakogoto,

kuyitera imihumetso ni nko kuyikozaho utwatsi.

21Kuyikubita ubuhiri ni nko kuyikirigitisha utwatsi,

ntikangwa umuvumero w’icumu.

22Ku nda yayo hari ibivuvu bimeze nk’injyo zityaye,

aho inyuze mu cyondo yikurura, ihasiga umugendo.

23Amazi yo mu marongi iyatera kubirirana,

naho inyanja ikayihindura nk’icyotezo cyaka.

24Aho inyuze ihasiga urwererane,

ukagira ngo hatwikiriwe n’igicu cyera.

25Nta cyo bingana ku isi,

yaremwe ari igihangange.

26Izishirika ubwoba mu nyamaswa, zirayitinya,

iz’intwari zose, yigize umutware wazo.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda