Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Igitabo cya Zaburi

IJAMBO RY’IBANZE

Igitabo cya Zaburi kigizwe n’indirimbo 150 zakoreshwaga n’Abayahudi igihe babaga basengera mu Ngoro y’i Yeruzalemu, mu masengero no mu ngo zabo. Ayo masengesho meza cyane, na n’ubu twebwe abakristu turayakunda, tukanayifashisha iyo dusingiza Imana.

Icyitonderwa : ni byiza ko twamenya hakiri kare ibi bikurikira : Kugira ngo byorohere abasomyi, buri zaburi bayihaye umubare uyiranga, bakurikije urugereko rwa zaburi z’igihebureyi; ariko hafi ya hose muzahasanga n’undi mubare uri mu dukubo, wo ukaba uhuje n’uw’urugereko rw’ikigereki (ariko ukaba unyuranye n’uwa mbere ho umubare umwe). Urugero: Z 15 (14), cyangwa Z 22 (21).

I. INKOMOKO YA ZABURI N’ABAZIHIMBYE

Mu nteruro ya mbere, ibanziriza zaburi nyinshi, dusangamo ibisobanuro bimwe na bimwe bya kera, bavugamo uwo iyo zaburi yitiriwe, hamwe n’uburyo n’igihe yagombaga gukoreshwa; ariko kuri twebwe kubyumva biraruhije. Ibyo bisobanuro twagiye tubyandika mu nyuguti zihengamye.

Hari zaburi 73 zose zitiriwe Dawudi, ibyo bikaba bidatangaje, kuko uwo mwami w’ikirangirire yabaye n’umuririmbyi w’umuhanga, akaba umusizi n’umucuranzi waratwaga na bose (reba 2 Sam 1,17–27; 3,33–34; Am 6,5). Bavuga kandi ko ari we weretse bya byiciro by’Abalevi uko bazajya bakurikirana baririmba, mu gihe cyo gutura ibitambo (1 Matek 15–16). Uretse n’ibyo, incuro 13 zose, bavuga impamvu Dawudi yaba yarahimbye Zaburi iyi n’iyi, mbese nk’igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu (Z 3). Ibyo bisobanuro ariko ni ibyo abantu bihimbahimbiye nyuma, kandi nta gihamya bifite; ndetse muri izo zaburi zitiriwe Dawudi, akenshi havugwamo ibyabaye hashize igihe kirekire atakiriho. Mu by’ukuri, abahanga b’ubu ntibashidikanya ko inyinshi muri izo zaburi zanditswe n’abantu batazwi, ariko bazitirira Dawudi, kubera icyubahiro bari bamufitiye.

Zaburi ya 90 yitiriwe Musa, naho iya 72 n’iya 127 zitirirwa Salomoni; nyamara biragaragara ko na zo atari bo bazihimbye.

Ni bande rero bahimbye Zaburi? Uwavuga ko ari ba balevi bari abahereza bakaba n’abaririmbyi bo mu Ngoro y’i Yeruzalemu, ahari ntiyaba yibeshya. Tuzi bamwe na bamwe muri bo, nka Asafu (Z 50; 73–83; 1 Matek 16,4–7), abahungu ba Kore (Z 42; 44–49; 84–85; 87–88; 2 Matek 20,19); Etani na Yedutuni . . .

Muri make, Zaburi zakomotse henshi. Zimwe ni iza kera cyane, zahimbwe mu gihe cy’abami; izindi zihimbwa mu gihe cy’ijyanwabunyago, ndetse na nyuma Abayisraheli bamaze kugaruka. N’ubwo abazihimbye ari benshi cyane, hari ikibahuza: ni urukundo bari bafitiye Imana, Isezerano n’Amategeko yayo.

II. UMWANYA WA ZABURI MU MIHANGO YO GUSENGA UHORAHO

Zaburi nyinshi usanga ari indirimbo zijyanye n’imihango y’iyobokamana, yakorerwaga mu Ngoro i Yeruzalemu. Reka tubisobanure muri make.

— Umuyahudi ukuze wese w’igitsinagabo yari ategetswe gukora urugendo rutagatifu, akajya gusengera mu Ngoro i Yeruzalemu gatatu mu mwaka, ni ukuvuga ku munsi mukuru wa Pasika, ku uw’isarura (bawitaga n’uw’Ibyumweru), no ku uw’Amahema (reba Lev 23,15–21; Ibar 28,26–31; Ivug 16,1–16). Mu gitabo cya Zaburi rero, ntibitangaje gusangamo zimwe na zimwe zitwa «Indirimbo z’amazamuko» bashyize ukwazo, arizo Z 120–134. Izo zaburi zari zaratoranyirijwe kuririmbwa muri izo ngendo ntagatifu, ubwo abantu babaga baturutse mu mpande zose z’igihugu, bakazamuka mu matsinda bagana i Yeruzalemu.

— Muri zaburi nyinshi, usanga havugwamo «Ingoro y’Imana» (incuro 24), «ibikari byayo» (incuro 9), «urutambiro rwayo» (incuro 5); hakanavugwamo kenshi ibitambo bitwikwa, ibiseswa n’amaturo y’amoko yose, ndetse n’ukuntu bahiguraga imihigo (incuro zigera kuri 32). Muri izo zaburi nyine, turumva ukuntu abaherezabitambo n’abalevi babwirizaga imbaga gukorana bakinjira mu bikari bitagatifu, bakegera urutambiro kugira ngo bapfukame, barambure amaboko bayerekeje kuri Uhoraho, kandi bamurate mu rwamo rw’ibyishimo. Bamusingizaga babyina, bakavuza n’ingoma, bagakora imitambagiro yo kumuha icyubahiro (reba 67,25–28). Bakomaga mu mashyi, bagahanika amajwi bamurata, bagira bati «Amen», «Alleluya», «Hozana», «kuko urukundo rwe ruhoraho iteka»; maze inanga, imiduri, iningiri n’ibindi byuma bakoreshaga, bikarangira hose. Nguko uko babigenzaga buri munsi.

— Nanone kandi hari n’izindi zaburi, ndetse nyinshi, zidafitanye isano rigaragara n’imihango ya Liturjiya. Twavuga nka zaburi zo gusabira umuryango wose, cyangwa umuntu ku giti cye, hamwe n’izirimo inyigisho z’ubuhanga. Na zo zaririmbirwaga mu Ngoro cyangwa mu yandi makoraniro, ndetse n’imuhira mu ngo.

III. AMOKO ANYURANYE YA ZABURI N’ICYO ZIGAMIJE

Igitabo cya Zaburi kitwigisha gusenga ku buryo bwinshi, bikaba rero byarushaho kutugirira akamaro kuzigabanya mu matsinda anyuranye, dukurikije intego zigamije. Twazigabanya rero muri aya moko uko ari atatu:

— Zaburi zisingiza Imana.

— Zaburi zisabira abantu.

— Zaburi zigenewe mbere na mbere kwigisha.

Ngaho tubirebere hamwe ku buryo burambuye.

A. ZABURI ZISINGIZA IMANA

Bene izo zaburi, icyo zibandaho cyane cyane, ni ugukuza Imana, yo Muremyi wa byose, ikaba na Nyagasani wagiranye Isezerano n’umuryango we. Muri rusange, ZABURI Z’IBISINGIZO zirangwa n’izi ngingo eshatu zikurikira:

— Mbere na mbere umuririmbyi abanza kwibwiriza ubwe gusingiza Imana, cyangwa agatangiza amagambo ashishikariza imbaga kwifatanya na we mu kurata no gushimira Imana kubera ibyiza byose yakoze. Urugero: «Nzashimira Uhoraho igihe cyose» (Z 34,2); «ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho» (Z 33,1); «nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho . . . » (Z 95,1).

— Mu gice cya kabiri cy’igisigo ari na cyo cy’ingenzi, bavuga ku buryo burambuye impamvu z’ibyo bisingizo: barondora ibigwi by’Imana n’ibitangaza bitabarika yakoze, ari mu kurema ijuru n’isi cyangwa mu kurokora umuryango wayo, Israheli, cyangwa mu gukiza umuntu ku giti cye.

— Mu magambo asoza, akenshi umuririmbyi yanzurira muri make. Hari ubwo asubira mu magambo yatangiriyeho, akanakomatanyiriza hamwe impamvu zamuteye kuririmbira Uhoraho, cyangwa se akisabira, agasabira n’imbaga yose.

Zaburi zisingiza Imana ni nyinshi cyane; nyamara dushobora kuzigabanyamo amatsinda ane.

(1) Ibisingizo bisanzwe: ni Zaburi zihuje cyane n’ibyo tumaze kuvuga. Dore izo tubarira muri iri tsinda: 8; 19; 29; 33; 100; 103; 104; 111; 113; 114; 117; 134; 135; 136; 145–150.

(2) Indirimbo z’Ingoma y’Imana (47; 93; 96–99). Bazisingirizamo Uhoraho, We Mwami wa byose, usakaza Ingoma ye muri Israheli yihitiyemo, ndetse no mu mahanga yose. Niba abanyabyaha n’abasenga ibigirwamana bakomeje kwanga kugengwa n’uwo Mwami, igihano gikomeye kirabategereje. Nyamara ariko mu bihe by’indunduro Imana izatsinda abayirwanya, iganze hose, maze ubutungane n’amahoro bisagambe.

(3) Indirimbo za Siyoni (Yeruzalemu). Zo zirata cyane cyane umugi mutagatifu Imana yitoranyirije, hamwe n’Ingoro ituyemo. Nyamara mu kurata Yeruzalemu ni Imana ubwayo baba basingiza, (Z 46; 48; 76; 84; 87; 122).

(4) Zaburi zivuga iby’abami. Izo zaburi, bazisingirizamo Imana kubera abami yahaye umuryango wayo ngo bategeke Yeruzalemu, ari na bo bagomba gukwiza ubutabera n’amahoro mu gihugu, bakabigira mu izina ryayo. Buri mwami bamuratira ibigwi bye bakamwibutsa umugisha Imana yasezeranye kuzaha abakomoka kuri Dawudi (2 Sam 7), bakanagaragaza icyizere cy’uko umunsi umwe, Imana izaha umuryango wayo Umwami‐Mucunguzi, uzashinga Ingoma yayo muri Israheli, akayikwiza no mu mahanga yose. Dore rero izo zaburi zivuga iby’abami: Z 2; 18; 20; 21; 45; 72; 89; 101; 110; 132; 144.

B. ZABURI ZISABIRA ABANTU

Muri izo zaburi umuririmbyi atakambira Uhoraho asabira umuryango wose, cyangwa yisabira ubwe. Mu makuba no mu byago arimo, aratabaza Imana akayigaragariza ko ayiringiye, kuko azi neza ko nta na rimwe, izamutererana; ndetse akayibishimira hakiri kare. Izo zaburi rero, twazigabanyamo aya matsinda atatu akurikira:

(1) Zaburi zo gutakambira Imana (iz’umuntu umwe, cyangwa iza rusange). Haba mu makuba ayo ari yo yose yamugwirira, cyangwa se mu yo asangiye n’umuryango we, umuririmbyi atera hejuru, agatakambira Imana. Abanza kuyigaragariza ibyago arimo: indwara, ibitotezo, kwamaganwa mu Ngoro, ibyorezo, intambara, no kujyanwa bunyago. Nuko akagerageza kuyurura, akayinginga ngo yoye kumwibagirwa kandi imurokore. Iyo ajya gusoza, kenshi na kenshi agaragaza icyizere afite cy’uko izamwumva. Muri iri tsinda harimo:

— Iz’umuntu umwe: Z 5; 6; 7; 13; 17; 22; 25; 26; 28; 31; 35; 36; 38; 39; 42; 43; 51; 54–57; 59; 61; 63; 64; 69–71; 86; 88; 102; 109; 120; 130; 140–143.

— Iza rusange: 12; 44; 58; 60; 74; 77; 79; 80; 83; 85; 90; 94; 108; 123; 137. Izo zaburi zo gutakamba rero ni nyinshi cyane; ariko twibanze kuri 7 abayoboke bo mu bihe byose bakunze gukoresha basaba Imana imbabazi z’ibyaha byabo, ari zo twita «Zaburi zo kwicuza»: 6; 32; 38; 51; 102; 130; 143.

(2) Zaburi z’amiringiro. Umuririmbyi azigaragarizamo ukwemera n’icyizere afitiye Imana, yo akesha ibyishimo n’amahoro y’umutima, kubera ubudahemuka bwayo. Dore zaburi zigaragaza amiringiro y’umuntu umwe: Z 3; 4; 11; 16; 23; 27; 62; 91; 121; 131. Naho izi zikurikiye zigaragaza amiringiro rusange: Z 115; 125 na 129.

(3) Zaburi zo gushimira. Akenshi iyo umuyoboke amaze kurokoka ayo makuba yarimo, ajya mu Ngoro y’Imana kugira ngo ahakorere imihango yo kuyishimira. Atangira asubiriramo bagenzi be ibyago byari byamwugarije n’ukuntu yatakambye maze Uhoraho akamwumva. Nuko agaherako ashishikaza bagenzi be bari kumwe, ngo bifatanye na we mu gushimira Imana. Dore rero Zaburi zirimo ugushimira umuntu yihariye: Z 9; 10; 30; 32; 34; 40,2–12; 41; 92; 116; 138. Hari kandi na Zaburi zirimo ugushimira rusange: Z 65–68; 107; 118; 124.

C. ZABURI ZIKUBIYEMO INYIGISHO

Hari n’izindi Zaburi zigenewe mbere na mbere kwigisha imbaga; tuzisangamo inyigisho rusange z’abigishamategeko n’iz’abanyabuhanga b’Abayahudi. Zirimo n’ingingo zibutsa amateka ya Israheli, cyane cyane amasezerano yagiriwe abakurambere b’umuryango n’ibyerekeye uko bimutse mu Misiri. Akenshi bibanda cyane kuri izi ngingo uko ari ebyiri: ubudahemuka bw’Imana n’ubuhemu bw’umuryango (reba Z 78; 105; 106).

Hari kandi n’izindi zaburi zikubiyemo amabwiriza y’abahanuzi; icyo zigamije ni ugucengeza ubusabaniramana nyabwo mu mbaga, n’ukuntu bagomba kubahiriza Isezerano ry’Imana n’Amategeko yayo (reba Z 14; 50; 52; 53; 75; 81; 95).

Hari izindi na zo zigaragaza ibyiza bigabirwa ukurikiza Amategeko, cyangwa se zikibanda kuri cya kibazo kiruhije cyane cy’ukuntu abeza bahembwa n’ababi bagahanwa (n’ubwo umuntu yashobora kwibaza niba ari ko bihora bigenda kuri iyi si!). Reba Z 1; 37; 49; 73; 112; 119; 127; 128; 133.

IV. AKAMARO KA ZABURI KU BAKRISTU B’IKI GIHE

Ntitwibeshye, hari ubwo tuzagira ingorane mu gusenga twifashishije Zaburi, kubera impamvu nyinshi zinyuranye. Mbere na mbere, Zaburi nyinshi zivugwamo abantu, amateka, imico, ahantu, ndetse n’ibindi byinshi tutazi, cyangwa tudasobanukiwe neza. Ubundi kandi tuzisangamo ibitekerezo byo kwihorera, by’ubwironde bw’igihugu, by’intambara, bidahuje rwose n’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, n’urukundo dutegetswe kugirira abantu bose. Hari n’ibindi nk’ibyo . . .

Nyamara, ku muntu ufite umutima mushya, umurikiwe n’inyigisho za Yezu Kristu na Roho Mutagatifu, gusenga yifashishije zaburi akenshi ntibizamugora, cyane cyane iyo asobanukiwe n’uburyo iyobokamana ryo mu Isezerano rya kera, ryujurijwe mu Isezerano rishya. Reka dutange ingero zimwe na zimwe.

Niba Zaburi ivuga ko Imana ari Nyir’ububasha ikaba n’Umusumbabyose nta kindi yongeyeho, twebwe abakristu ntituzabihakana, nyamara tuzanazirikana ko iyo Mana ari Data na Mwana na Roho Mutagatifu, ikitwa Imana Rukundo.

Iyo bavuga iby’ugutorwa k’umuryango wa Israheli, n’amasezerano wagiriwe, twumva ko abemera Yezu Kristu bose baremye umuryango mushya w’Imana, ayo masezerano yose akamwuzurizwamo; kandi ko turi mu rugendo tugana cya gihugu cy’ukuri cyasezeranyijwe abantu, ari cyo kubana iteka n’Imana.

Niba bavuze ibitambo n’umuhango wa kiyahudi wo gusingiza Imana, duhita tuzirikana igitambo cy’Ukaristiya, ndetse n’andi masakramentu yacu, byo bisumbye kure ibitambo n’imihango yose ya kera.

Iyo muri Zaburi barata amategeko, amateka hamwe n’amabwiriza Imana yahaye umuryango wayo kera, twebwe abakristu duhita dutekereza itegeko ry’urukundo twahawe na Yezu Kristu, ryo ryuzuza ayo ya kera yose, na Roho Mutagatifu akaryandika mu mitima yacu.

Naho nibavuga ibyerekeye umwami wo ku isi n’Ingoma y’Imana muri Israheli, tujye dutekereza Yezu Kristu wabyawe na Dawudi ku bw’umubiri, ariko akaba Umwana w’Imana, n’Umwami wacu nyakuri waje gushinga Ingoma y’Imana mu bantu bose, kandi ikazahoraho iteka.

Ngaho rero, tujye dusoma Zaburi, tuziririmbe tuzizirikana! Nta gushidikanya, nidusenga tuzifashishije, bizaduhumuriza, bidutere imbaraga kandi binadutagatifuze, mbese nk’uko byagendekeye abakristu batabarika batubanjirije.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda