Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


40

Yeremiya acumbika kwa Gedaliyahu40.1 kwa Gedaliyahu: aka gace 40,1–6 karuzuza ibyavuzwe muri 39,11–14, aho badutekerereza uko Yeremiya yarusimbutse.

1Dore uko Uhoraho yarwanye kuri Yeremiya, igihe yari i Rama abohesheje iminyururu hamwe n’izindi mfungwa zose za Yeruzalemu n’iza Yuda, zari zijyanywe bunyago i Babiloni. 2Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yamukuye muri iyo mbaga, aramuhamagaza maze aramubwira ati «Uhoraho Imana yawe ni yo yiyemeje guteza aya makuba yose aha hantu. 3None dore birabaye, Uhoraho akoze uko yari yarabivuze abihanangiriza. Impamvu iki cyago kibagwiririye, ni uko mwacumuriye Uhoraho, ntimwumve ijwi rye. 4Ubu rero, ngaho ngiye kuguhamburaho iminyururu ikuboshye ibiganza; niba ushaka kumperekeza i Babiloni, uze nzakwitaho, niba kandi bitagushimishije kujyana nanjye, wirorerere. Reba iki gihugu kiri imbere yawe, ushobora kujya aho ubona hatakubangamiye.» 5Ariko, kubera ko Yeremiya yatindiganije guhindukira, aramubwira ati «Ushobora kujya kwa Gedaliyahu, mwene Ahikamu wa Shafani, ni we umwami w’i Babiloni yagize umutware w’imigi ya Yuda, maze ugumane na we rwagati muri rubanda; cyangwa ujye aho ubona hose hagutunganiye.» Hanyuma umutware w’abarinda umwami amuha impamba n’amaturo, maze aramusezerera. 6Nuko Yeremiya ajya i Misipa40.6 Misipa: ni umudugudu muto uri mu birometero 13 mu majyaruguru ya Yeruzalemu. kwa Gedaliyahu mwene Ahikamu, acumbika iwe, mu baturage rwagati bari basigaye mu gihugu.

Gedaliyahu, umutegeka w’igihugu cya Yuda (2 Bami 25,22–24)

7Abatware b’ingabo zari zarahungiye mu misozi n’abantu babo, baza kumenya ko umwami w’i Babiloni yagabiye Gedaliyahu mwene Ahikamu, akamugira umutware w’igihugu, akamwegurira abagabo, abagore, abana, mbese abaturage bose batari bajyanywe bunyago i Babiloni. 8Ubwo rero, bahise basanga Gedaliyahu i Misipa. Muri bo hari Yishimayeli mwene Netaniyahu, Yohanani na Yonatani bene Kareya, Seraya mwene Tanihumeti, bene Efayi w’i Netofa, Yizaniyahu mwene Maka; abo bose kandi bari kumwe n’ingabo zabo. 9Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani, aberurira ku mugaragaro, bo n’ingabo zabo, ati «Ntimutinye gukorera Abakalideya. Nimugume mu gihugu cyanyu, mukorere umwami w’i Babiloni muzagubwa neza. 10Jyewe nzaguma i Misipa, mbahakirwe ku Bakalideya baza iwacu, naho mwebwe, muzasarure imizabibu n’imbuto n’amavuta, muhunike maze mwigumire mu migi murimo.»

11Abayuda bose bari i Mowabu, mu Bahamoni no muri Edomu cyangwa mu bindi bihugu, baza kumenya ko umwami w’i Babiloni yari yasize abacitse ku icumu mu gihugu cya Yuda, maze abashinga Gedaliyahu, mwene Ahikamu wa Shafani, ngo ababere umutware. 12Nuko Abayuda bose baturutse aho bari baratatanyirijwe hose, bageze mu gihugu cya Yuda kwa Gedaliyahu i Misipa, basarura imizabibu myinshi n’imbuto nyinshi.

Urupfu rwa Gedaliyahu

(2 Bami 25.25–26)

13Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari barahungiye mu misozi, bageze kwa Gedaliyahu i Misipa, 14baramubwira bati «Ese uzi ko Balisi, umwami w’Abahamoni, yahaye Yishimayeli mwene Netaniya, itegeko ryo kukwica?» Ubwo ariko Gedaliyahu mwene Ahikamu yanga kubyemera. 15Nuko Yohanani mwene Kareya abariza Gedaliyahu i Misipa mu ibanga, ati «Nyemerera, ngende nice Yishimayeli mwene Netaniya, kandi nta muntu uzabimenya. Ese urashaka ko aba ari we ugutanga akakwica? Abayuda bose bakugenderaho baba bagowe, maze abasigaye muri Yuda bose bagashirira ku icumu!» 16Gedaliyahu mwene Ahikamu asubiza Yohanani mwene Kareya, ati «Ntuzabikore! Ibyo uvuga kuri Yishimayeli ni ibinyoma.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda