Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


39

Ifatwa rya Yeruzalemu39.1 Ifatwa rya Yeruzalemu: inkuru y’icyo cyago gikomeye kigwiririye Abayahudi, ivuga muri make ibyo dusoma muri 2 Bami 25,1–21.

1Mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, umwami wa Yuda, ni bwo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yazanye n’ingabo ze zose atera Yeruzalemu, maze umugi arawugota. 2Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Sedekiya, umugi bawucamo icyuho. 3Abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni bawinjiramo, bigarurira ahagana ku Muryango wo hagati. Abo ni Nerigali‐Sareseri, Samugari‐Nebo, Sari‐Sekimu umunyacyubahiro, na Nerigali‐Sareseri umujyanama mukuru, n’abandi batware b’imitwe y’ingabo bose.

4Sedekiya, umwami wa Yuda, n’ingabo ze zose bababonye barahunga, basohoka mu mugi nijoro, banyura mu irembo riri hagati y’inkike zombi, hafi y’umurima w’Umwami, bagenda berekeje iy’Araba39.4 Araba: ni ka karere k’ubutayu gakikije Yorudani n’inyanja y’Umunyu.. 5Nyamara ingabo z’Abakalideya zirabakurikirana, zifatira Sedekiya mu kibaya cy’i Yeriko. Nuko zimuta muri yombi zimushyira Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, aho yari i Ribula mu gihugu cya Hamati39.5 Hamati: ni umugi wo muri Siriya, uri mu birometero 190 mu majyaruguru ya Damasi., kugira ngo amucire urubanza. 6Umwami w’i Babiloni yica abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica kandi n’abanyacyubahiro bose ba Yuda. 7Hanyuma, anogoramo amaso ya Sedekiya, amubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa, maze bamujyana i Babiloni. 8Hanyuma Abakalideya batwika ingoro y’umwami n’amazu y’abaturage, inkike za Yeruzalemu barazisenyagura. 9Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, ajyana bunyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mugi, n’ingabo zari zaganjwe zikishyira mu maboko ye, hamwe n’abanyabukorikori bari bahasigaye. 10Ariko mu gihugu cya Yuda ahasiga abakene gusa batari bafite icyo batunze, nuko asiga abahaye imizabibu n’imirima.

11Naho ku byerekeye Yeremiya, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yari yihanangirije Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami, agira ati 12«Umwishingire, umwiteho, ntumugirire nabi, kandi umugenzereze uko abishaka.» 13Nebuzaradani umukuru w’abarinda umwami, Nebushazibani umukuru w’abagaragu b’ibwami, na Nerigali‐Sareseri umujyanama mukuru, hamwe n’abandi batware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni, 14bohereza abantu kuvana Yeremiya mu gikari cy’inzu y’imbohe, bamushinga Gedaliyahu39.14 Gedaliyahu: yari umuhungu wa Ahikamu, umugabo wari wemewe ndetse wigeze kuvuganira Yeremiya (26.24). Uwo Gedaliyahu ni we umwami w’i Babiloni azashinga kuyobora intara ya Yudeya (40.5–7). mwene Ahikamu wa Shafani, ngo amucumbikire. Yeremiya aguma atyo rwagati muri rubanda.

Ebedi Meleki azarokoka

15Igihe Yeremiya yari afungiye mu gikari cy’inzu y’imbohe, Uhoraho yaramubwiye ati 16«Genda ubwire Ebedi Meleki w’Umunyakushi uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye kurangiriza kuri uyu mugi amagambo yanjye yose nawuvugiyeho, awuteze ibyago aho kuwuha guhirwa. Icyo gihe kandi uzaba ubyirebera. 17Kuri uwo munsi, nzagutabara — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta bwo uzagwa mu maboko y’abagukangaranya. 18Nzagukiza, ntuzicishwa inkota: nunyiringira uzashimishwa n’uko ubuzima bwawe burokotse — uwo ni Uhoraho ubivuze!’»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda