Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


41

1Mu kwezi kwa karindwi, Yishimayeli mwene Netaniya wa Elishama, wari ufitanye isano n’umwami akaba n’umwe mu banyacyubahiro bakomeye b’ibwami, aza i Misipa kwa Gedaliyahu, aherekejwe n’abagabo cumi, maze bafungurira hamwe. 2Icyo gihe ni bwo Yishimayeli mwene Netaniya, n’abo bagabo cumi bari bamuherekeje, bicishije inkota Gedaliyahu mwene Ahikamu; bica batyo uwo umwami w’i Babiloni yari yarahaye gutegeka igihugu. 3Yishimayeli yica n’Abayuda bose bari kumwe na Gedaliyahu i Misipa, atsemba n’ingabo z’Abakalideya bari aho.

4Ku munsi wa kabiri w’urupfu rwa Gedaliyahu, nta muntu n’umwe wari wakabimenya. 5Nuko, i Sikemu, i Silo n’i Samariya, haturuka abagabo mirongo inani bogoshe ubwanwa, batanyuye imyambaro yabo kandi birasaze umubiri, bari bazanye amaturo n’ububani bigenewe Ingoro y’Uhoraho41.5 Ingoro y’Uhoraho: n’ubwo Ingoro yari yarasenyutse, ntibyabuzaga abazana amaturo kuyaturira ku kibuga.. 6Yishimayeli mwene Netaniya asohoka i Misipa abasanganiye, uko ateye intambwe akarira. Abagezeho arababwira ati «Nimuze murebe Gedaliyahu mwene Ahikamu!» 7Ngo bagere mu mugi rwagati, Yishimayeli mwene Netaniya, afatanyije n’abantu bari kumwe na we, barabica maze intumbi zabo bazijugunya mu rwobo rwuzuyemo amazi. 8Ariko muri abo bantu havamo icumi babwira Yishimayeli, bati «Witwica, twahishe mu gisambu ibintu byinshi birimo ingano nini, n’iza bushoki, amavuta y’imizeti n’ubuki.» Nuko arabareka, ntiyabicana n’abavandimwe babo.

9Urwobo Yishimayeli yatayemo imirambo y’abantu yari yishe rwari runini, ni rwo umwami Asa yari yaracukuye igihe atewe na Bayesha umwami wa Israheli. Nuko Yishimayeli mwene Netaniya, arwuzuzamo abantu yishe. 10Yishimayeli rero agira imfungwa abantu bose bari basigaye i Misipa: abakobwa b’umwami, n’abantu bose bari bagituye i Misipa, mbese ba bandi Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yarashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu. Yishimayeli mwene Netaniya abajyana bose ari imbohe, maze aragenda yerekeza mu Bahamoni.

11Yohanani mwene Kareya, n’abatware b’ingabo bari kumwe na we, bumvise ibibi byose Yishimayeli mwene Netaniya yakoze, 12bakoranya abantu babo bose, maze bajya kurwanya Yishimayeli mwene Netaniya, bamusanga hafi y’ikidendezi kinini cy’i Gibewoni. 13Abantu bose bari kumwe na Yishimayeli, babonye Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bamuherekeje, basagwa n’ibyishimo. 14Abo bantu bose Yishimayeli yari yaravanye i Misipa, barahindukira, bisangira Yohanani mwene Kareya. 15Naho Yishimayeli mwene Netaniya, ngo abone ko Yohanani mwene Kareya yamusatiriye, ahungana n’abantu munani bacikira mu gihugu cy’Abahamoni.

16Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bari bamuherekeje, bishingira abantu bari basigaye, bamwe Yishimayeli mwene Netaniya yari yazanye ari imbohe abavanye i Misipa, igihe yishe Gedaliyahu mwene Ahikamu. Abo bose rero, ari abagabo, abagore n’abana, ari n’abarinzi b’ibwami, babavana i Gibewoni, barabagarura. 17Bashyira nzira baragenda, bahagarara ku ngando y’i Kimuhamu, hafi ya Betelehemu, bitegura kujya mu Misiri. 18Ubwo nyine bahungaga Abakalideya kuko babatinyaga, kubera Yishimayeli mwene Netaniya wari warishe Gedaliyahu mwene Ahikamu, wa wundi umwami w’i Babiloni yari yarahaye gutegeka igihugu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda