Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


38

Ebedi Meleki akura Yeremiya mu iriba

1Shefatiya mwene Matani, Gedaliyahu mwene Pashuri, Yukali mwene Shelemiyahu na Pashuri mwene Milikiya bumva amagambo Yeremiya yasubiriragamo rubanda rwose. 2Yaravugaga ati «Uhoraho avuze atya: Umuntu wese uzaguma muri uyu mugi, azicwa n’inkota, n’inzara n’icyorezo; ariko uzawuvamo akayoboka Abakalideya azabaho, azashimishwa n’uko yarokoye ubugingo bwe, maze yibereho! 3Uhoraho aragira ati ’Ni koko, uyu mugi uzagabizwa ingabo z’umwami w’i Babiloni, azawigarurire.’»

4Nuko abo batware babwira umwami, bati «Uyu muntu akwiye kwicwa, kuko iyo avuga amagambo ameze atya, mu by’ukuri aba aca intege abantu bose, n’ingabo zisigaye muri uyu mugi. Koko kandi, uyu muntu nta bwo ashakira rubanda amahoro, ahubwo arabashakira amakuba!» 5Umwami Sedekiya arabasubiza ati «Dore nguwo ari mu maboko yanyu; umwami nta cyo ari bubatware.» 6Ubwo bafata Yeremiya, bamujugunya mu iriba ry’igikomangoma Malikiyahu ryari mu gikari cy’inzu y’imbohe, bamumanurisha imigozi. Muri iryo riba nta mazi yari akirimo, ahubwo hari huzuyemo isayo. Yeremiya rero arigita muri iyo sayo.

7Ebedi Meleki w’Umunyakushi, umukone wakoraga mu gikari cy’ibwami, yumva ko bashyize Yeremiya mu iriba; ubwo umwami yari yicaye ku irembo rya Benyamini. 8Ebedi Meleki ava ibwami, asanga umwami, aramubwira ati 9«Mwami, mutegetsi wanjye, ibyo bariya bantu bakoreye umuhanuzi Yeremiya ni ubugome; bamujugunye mu iriba, none agiye kugwa mu mwobo yishwe n’inzara, kuko nta mugati ukiboneka mu mugi.» 10Nuko umwami ategeka Ebedi Meleki w’Umunyakushi, ati «Fata abantu batatu, mujyane gukura umuhanuzi Yeremiya mu iriba atarapfa.» 11Ebedi Meleki ajyana n’abo bantu, ajya ibwami yinjira mu nzu y’ububiko, ahakura ibitambaro bishaje, maze abihereza Yeremiya akoresheje imigozi. 12Ebedi Meleki w’Umunyakushi abwira Yeremiya, ati «Ibyo bitambaro bishaje bishyire mu maha mu nsi y’imigozi.» Yeremiya abigenza atyo. 13Nuko bakurura Yeremiya, bakoresheje ya migozi, bamuzamura mu iriba, maze aguma mu gikari cy’inzu y’imbohe38.13 inzu y’imbohe: uyu munyamahanga Ebedi‐Meleki afite umutima w’impuhwe. Na we azabihemberwa mu mpanuro y’uburokorwe Yeremiya azamugezaho mu izina ry’Imana, 39,15–18..

Sedekiya aganira na Yeremiya ubwa nyuma

14Umwami Sedekiya ategeka ko bamushakira Yeremiya bakamumusangisha ku muryango wa gatatu w’Ingoro y’Uhoraho. Umwami abwira Yeremiya, ati «Hari icyo ngiye kukubaza, ntukimpishe.» 15Yeremiya asubiza Sedekiya, ati «Ninkubwira ukuri uzanyica, kandi ninkugira inama ntuzayikurikiza!» 16Umwami Sedekiya amurahira biherereye, ati «Ndahiye mu izina ry’Uhoraho Nyir’ubuzima, sinzakwica cyangwa ngo nkwegurire aba bantu bashaka kukwambura ubuzima.» 17Yeremiya abwira Sedekiya, ati «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Nusohoka ku bwawe, ugasanga abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni, uzarokora ubuzima bwawe, kandi uyu mugi ntuzatwikwa, ndetse uzabaho wowe n’abo mu muryango wawe. 18Ariko, niwanga gusanga abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni, Abakalideya bazigabiza uyu mugi, bawutwike, kandi nawe ntuzabava mu nzara.» 19Umwami Sedekiya asubiza Yeremiya, ati «Ikinteye impungenge, ni Abayuda bagiye mu Bakalideya, kuko bashobora kubangabiza, bakanyica urubozo.» 20Yeremiya arasubiza ati «Nta cyo bazagutwara; gusa wowe tega amatwi ijwi ry’Uhoraho, wumve icyo nkubwira, bityo uzabaho mu mahoro, ukize ubuzima bwawe. 21Nyamara ariko niwanga kubishyira, dore uko bizakugendekera: 22abagore bose bakiri mu ngoro y’umwami wa Yuda bazashyirwa abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni. Abo bagore bazavuga bati ’Incuti zawe zaragushutse zigera ku byo zari zigambiriye; none ibirenge byawe birasaya mu cyondo, bo bigendeye!’ 23Ni koko, abagore bawe bose n’abana bawe bazashyirwa Abakalideya; kandi nawe ntuzabava mu nzara, uzafungwa ugume mu maboko y’umwami w’i Babiloni, naho uyu mugi wo, uzatwikwa.»

24Sedekiya abwira Yeremiya, ati «Ntihazagire umuntu umenya ibyo twaganiriye, bitazakuviramo gupfa! 25Abatware nibamenya ko twaganiriye bakaza kugushimuza ngo ’Tubwire ibyo wamenyesheje umwami n’ibyo umwami yakubwiye; naho ubundi nubiduhisha urapfa’, 26uzasubize uti ’Ningingaga umwami musaba imbabazi ngo atanyohereza gupfira mu nzu ya Yehonatani.’»

27Koko rero, abatware bose baje kubaza Yeremiya, maze mu kubasubiza ntiyarenga ku mabwiriza y’umwami; bityo na bo ntibirirwa bamuhata, ikiganiro cy’umwami kiguma mu ibanga. 28Yeremiya rero aguma mu gikari cy’inzu y’imbohe kugeza igihe Yeruzalemu ifatiwe. Ni ho yari ari, ubwo Yeruzalemu yafatwaga.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda