Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

Igisubizo Uhoraho yahaye umwami Sedekiya21.1 Igisubizo . . . umwami Sedekiya: umwami Sedekiya yivumbuye ku mwami Nebukadinetsari, ariko igihe abonye ingabo z’i Babiloni zigiye kumutera agira ubwoba, asaba Yeremiya ngo amuhanurize kuri Uhoraho. Yeremiya ahita amubuza gukomeza gushyamirana n’Abanyababiloni, ahubwo amugira inama yo kubayoboka, bityo akarokoka, kuko akomeje kunangira yakoreka imbaga. Nyamara Sedekiya yanga kuva ku izima (reba Yer 32–39).

1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya, igihe umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, n’umuherezabitambo Sefaniya mwene Maseya, ngo bamubwire bati 2«Tubarize Uhoraho kuko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ariho aturwanya; wenda ahari Uhoraho yakongera akadukorera ibitangaza maze akamumenesha.» 3Yeremiya yarabashubije ati 4«Dore uko muzabwira Sedekiya: Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Intwari ziri inyuma y’inkike ziharwanyiriza umwami w’i Babiloni n’Abakalideya babateye, nzazigarura nziteranyirize muri uyu mugi rwagati. 5Ni jye ubwanjye uzabarwanya nkoresheje imbaraga n’umurego by’ukuboko kwanjye, mbigirane uburakari, umujinya n’impirita nyinshi. 6Nzatsemba abatuye uyu mugi bose, ari abantu ari n’amatungo; bazicwa n’icyorezo cy’ingutu. 7Nyuma y’ibyo — uwo ni Uhoraho ubivuze — Sedekiya umwami wa Yuda, abagaragu be n’abantu bose bo muri uyu mugi bazaba bararokotse icyo cyorezo, inkota n’inzara; nzabegurira mu biganza by’umwami w’i Babiloni, iby’abanzi babo n’iby’abandi bose babahigira; bazabarimbura bashirire ku icumu, nta kubagirira impuhwe cyangwa imbabazi.

8Naho uwo muryango, uzawubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Ngiye kubahitishamo ubuzima n’urupfu. 9Uzaguma muri uyu mugi azicwa n’inkota, inzara n’icyorezo; naho uzawuvamo agasanga Abakalideya babagose, azabaho maze nibura yishimire ko yarokotse. 10Ni koko, ubu ngiye guhindukirana uyu mugi, nywugirire nabi aho kuwugirira neza — uwo ni Uhoraho ubivuze — uzagabizwe umwami w’i Babiloni, awutwike.’»

Ubutumwa bwohererejwe umuryango w’umwami wa Yuda

11Muryango w’umwami wa Yuda, nimwumve ijambo ry’Uhoraho! 12Muryango wa Dawudi, Uhoraho avuze atya: Buri gitondo mujye muca imanza zitabera, uryamirwa mumukize ingoyi y’umurenganya! Naho ubundi uburakari bwanjye buzagurumana nk’umuriro, utwike ku buryo nta n’umwe ushobora kuwuzimya kubera ibikorwa byanyu byuzuye ubugome. 13Ubu noneho ngiye kukwibasira, wowe utuye mu kibaya no ku rutare rwo mu gisiza — uwo ni Uhoraho ubivuze — mwe mugira muti «Ni nde uzaza kudutera, maze agacengera mu bwibereko bwacu?» 14Nzabahagurukira, mbahane nkurikije ibikorwa byanyu — uwo ni Uhoraho ubivuze —. Nzakongeza umuriro mu ishyamba rye, maze utsembe ibirikikije byose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda