Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


22

1Uhoraho avuze atya: Manuka ujye mu rugo rw’umwami wa Yuda, uhavugire aya magambo uti 2«Mwami wa Yuda uganje ku ntebe ya Dawudi, umva ijambo ry’Uhoraho, wowe n’abagaragu bawe, n’abantu bawe bose banyura muri aya marembo! 3Uhoraho aravuze ngo: Nimuharanire ubutabera n’ubutungane, uryamirwa mumukize ingoyi y’umurenganya, ntimukagire uwo mukandamiza cyangwa ngo mugirire nabi umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi; muzirinde kumena aha hantu amaraso y’indacumura. 4Koko rero nimugenza mutyo, muri aya marembo hazakimbagira abami baganje ku ntebe ya Yuda, bari ku magari y’intambara n’amafarasi, bashagawe n’abagaragu babo n’imbaga yabo. 5Naho rero nimutumva ayo magambo, ndabirahiye ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — uru rugo nzaruhindura itongo.»

6Koko rero Uhoraho avuze atya ku rugo rw’umwami wa Yuda: N’ubwo umereye nka Gilihadi, ukaba umeze nk’impinga y’umusozi wa Libani22.6 Gilihadi‐Libani: birashushanya uburumbuke n’ikuzo., sinzashidikanya kuguhindura ubutayu, nk’imigi idatuwe. 7Nzagutumaho abakurimbura, buri muntu yitwaje intwaro ze, amasederi yawe meza bayateme, maze bayarohe mu muriro. 8Abanyamahanga bose nibanyura hafi y’uyu mugi, bazajye babwirana bati «Ni kuki Uhoraho yagenjereje atya uyu mugi wari ukomeye?» 9Nuko bazabasubize bati «Ni ukubera ko batubahirije Isezerano ry’Uhoraho Imana yabo, bagapfukamira ibigirwamana, kandi bakabikorera.»

Ibya Shalumi mwene Yoziya22.9 Shalumi, mwene Yoziya: wa mwami mwiza Yoziya yari yaraguye ku rugamba muri 609 (reba 2 Bami 23,29); asimburwa na Shalumi ari we Yowakazi wamaze amezi atatu ku ngoma i Yeruzalemu, hanyuma ajyanwa bunyago mu Misiri (2 Bami 23,30–34).

10Mwiririra uwapfuye cyangwa ngo mumugire mu cyunamo! Ahubwo nimuririre ugiye, kuko atazongera kubona ukundi igihugu cye kavukire. 11Koko rero, Uhoraho avuze atya kuri Shalumi mwene Yoziya, umwami wa Yuda, wari warazunguye se ku ngoma none akaba amaze kuva muri iki gihugu: Ntazakigarukamo ukundi, 12kuko azagwa aho bamujyanye bunyago; naho iki gihugu ntazongere kukibona ukundi.

Ibya Yoyakimu22.12 Ibya Yoyakimu: uwo ni undi muhungu wa Yoziya wari ku ngoma hagati ya 609 na 598 (2 Bami 23,34—24.6). Yeremiya aramugayira ko yibera mu maraha ariko ntiyite ku bakene n’ingorwa z’igihugu cye., undi mwami wazunguye Yoziya

13Aragowe uwubaka inzu ye adakurikiza ubutabera,

akagerekeranya amagorofa yayo atita ku butungane,

agakoresha abandi ku busa, ntabahe igihembo,

14ahubwo akavuga ngo «Ndiyubakira inzu nini y’amagorofa magari»,

maze akayicamo amadirishya, akayisakaza amasederi,

kandi akayisiga irangi ritukura!

15Urakeka ko kwitandukanya n’abandi usakaza amasederi,

ari byo bizatuma ubwami bwawe bukomera?

So yararyaga, akanywa,

ariko agaharanira ubutabera n’ubutungane,

kandi byaramuhiriye!

16Yarwanaga ku muntu w’insuzugurwa cyangwa uw’umukene,

bimuviramo ihirwe!

Utabigenza atyo se, yaba anzi ate?

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

17Amaso n’umutima byawe birarikiye inyungu gusa,

icyawe ni ukumena amaraso y’indacumura,

ukabikorana ubuhubutsi n’ubunyamaswa.

18None rero Uhoraho avuze atya,

kuri Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda:

Ntihazagire umuririra avuga ngo

«Bavandimwe, mbega ibyago! Bashiki banjye, mbega ishyano!»

Ntihazagire rwose umuririra, avuga ngo

«Mbega ibyago, databuja! Mbega ibyago, nyakubahwa!»

19Azahambwa nk’uko bazika indogobe!

Bazamukurubana, bamujugunye kure y’amarembo ya Yeruzalemu!

Yeruzalemu izakorwa n’isoni

20Zamuka ujye muri Libani utere hejuru,

urangurure ijwi muri Bashani;

mbese ahantu hose uhacure imiborogo,

kuko abakunzi bawe bose nabatsembye.

21Narakuvugishije igihe wari umerewe neza,

uransubiza ngo: Ndacurangira abahetsi!

Ibyo ni byo wakoze kuva mu buto bwawe,

nta bwo wigeze wumva ijwi ryanjye!

22Abashumba bawe bose umuyaga uzababungereza,

kandi abakunzi bawe bazajyanwe bunyago.

Koko rero, ikimwaro n’umugayo bizakomaho,

kubera ubugome bwawe bwose.

23Wowe utuye muri Libani,

ukagira inzu yawe mu masederi hagati,

mbega ukuntu uzaboroga nuhura n’imibabaro,

n’ibise nk’iby’umugore uramutswe!

Ibya Koniyahu22.23 Ibya Koniyahu: uwo muhungu w’umwami Yoyakimu, ubundi yitwa Yoyakini (2 Bami 24,8–17); ajyanwa bunyago i Babiloni hamwe n’izindi ngabo nyinshi zo muri Yuda. Reba ibimwerekeye muri 2 Bami 25,27–29. mwene Yoyakimu

24Ndabirahiye ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — kabone n’iyo Koniyahu mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, yaba ari nk’impeta nambaye ku kiganza cyanjye cy’iburyo, nayikuraho. 25Ni koko, nzakugabiza abaguhigira kandi utinya, ari bo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, n’Abakalideya. 26Wowe na nyoko wakubyaye, nzabajugunya mu kindi gihugu mutavukiyemo; ni na ho muzagwa. 27Igihugu muzifuza kugarukamo, ntimuteze kuzagisubiramo ukundi!

28Ese Koniyahu uwo ntiyaba ari nk’ikibindi cyamenetse,

cyangwa icyungo kitagikenewe?

Ni kuki babajugunye we n’abana be,

bakabata mu gihugu batazi?

29Gihugu cyanjye, rwose gihugu cyanjye,

tega amatwi ijambo ry’Uhoraho:

30Uhoraho aravuze ngo

«Muzandike kuri uwo muntu, muti ’Ni incike,

ni umuntu utagize icyo yimarira mu buzima bwe.’

Mu bana be, nta n’umwe uzicara ku ntebe ya Dawudi,

ngo aganze ku butegetsi muri Yuda.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda