Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


20

Yeremiya azirikwa ku nkomanizo z’umuryango

1Umuherezabitambo Pashuri mwene Imeri akaba n’umutware w’Ingoro y’Uhoraho, yumva Yeremiya ahanura ibyo byose. 2Pashuri akubita umuhanuzi Yeremiya, amubohera ku nkomanizo z’umuryango wa ruguru wa Benyamini, ari wo w’Ingoro y’Uhoraho. 3Bukeye, Pashuri aje kumubohoza, Yeremiya aramubwira ati «Uhoraho ntakikwita Pashuri, ahubwo akwise ’Iterabwoba hose’. 4Koko rero, Uhoraho avuze atya: Wowe n’incuti zawe zose, kuva ubu ngiye kubahindura ibishushungwe; bazarimburwa n’inkota y’abanzi babo, naho wowe uzabibere umuhamya! Abantu ba Yuda, nzabagabiza umwami w’i Babiloni, abajyane bunyago cyangwa abicishe inkota. 5Ibyahunitswe muri uyu mugi byose, ibyo baruhiye byose, ibintu byose by’agaciro batunze, umutungo wose w’abami ba Yuda, byose nzabigabiza abanzi babo babisahure, maze babijyane i Babiloni. 6Naho wowe Pashuri, n’ababa mu rugo rwawe bose, muzajyanwa muri imbohe; ujye i Babiloni, abe ari ho uzapfira. Ni ho uzahambwa, wowe n’incuti zawe zose wahanuriye ibinyoma.»

Yeremiya yerurira Imana ko ananiwe20.6 ko ananiwe: na none ni Yeremiya wongera kubwira Imana ko ananiwe. Arasa n’uyishinja kuba yaramuhaye imirimo irenze imbaraga za muntu, ndetse ikaba yaramuhenze ubwenge! Byari kurutwa n’uko atavuka, urebye ukuntu ababaye! Nyamara muri 20,13 aracyafitiye Imana ubwizere, kuko ibyo ari byo byose ari yo igobotora uri mu kaga.

7Uhoraho, wantwaye umutima, nanjye nemera gutwarwa.

Warangwatiriye, maze undusha amaboko.

Umunsi wose nahindutse urw’amenyo,

bose bangize iciro ry’imigani.

8Igihe cyose ngize ngo ndavuze,

ngomba kurangurura ijwi,

nkamagana ububisha n’ubusahuzi.

Ijambo ry’Uhoraho ryambereye impamvu

yo gutukwa no kunnyegwa umunsi wose.

9Ubwo nkibwira nti «Sinzongera kumucisha mu ijwi

kandi sinzasubira kuvuga mu izina rye»,

ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika

uvumbitse mu magufa yanjye;

nkagerageza kwipfukirana, ariko simbishobore.

10Numvise imigambi y’ubugome bwa rubanda,

iterabwoba impande zose

ngo «Nimumushinje, natwe tumushinje!»

Abahoze ari incuti zanjye,

bari barekereje ko nagwa,

bati «Wenda ahari yashukika

tukamubona uburyo, tukamwihimura.»

11Cyakora Uhoraho ari kumwe nanjye,

ak’intwari idahangarwa;

abanzi banjye ni bo bagiye kudandabirana, batsindwe.

Bazakorwa n’ikimwaro cy’uko batsinzwe;

bazahorane ikimwaro iteka, ubutazabyibagirwa.

12Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo,

ni wowe uzi imibereho y’intungane,

ugasuzuma umutima n’ibitekerezo bye,

nzareba ukuntu uzabantsindira

kuko ari wowe naragije akaga kanjye.

13Nimuririmbire Uhoraho, mumusingize,

kuko yaruye ubugingo bw’umuzigirizwa

mu minwe y’abagiranabi.

14Uragatsindwa umunsi navutseho!

Umunsi mama yambyayeho, urakabura umugisha!

15Aragatsindwa uwagiye kubwira data,

ngo «Wabyaye umwana w’umuhungu»,

agasabwa atyo n’ibyishimo.

16Uwo muntu arakaba aka ya migi,

Uhoraho yoretse nta cyo yikanga;

ahore yumva induru ya mu gitondo

n’urwamo rw’intambara ku manywa y’ihangu.

17Yanze kunyicira mu nda ya mama;

ubwo mama yari kumbera imva,

nkamurigitiramo ubuziraherezo.

18Ubu se koko mama yaba yarambyariye iki

kugira ngo nicwe n’ishavu n’agahinda,

iminsi y’ubugingo bwanjye iherekezwe n’ikimwaro?

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda