Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


19

Ikibindi cyajanjaguritse

1Uhoraho abwira Yeremiya ati «Genda ugure ikibindi, maze uhitemo bamwe mu bakuru b’umuryango no mu baherezabitambo. 2Hanyuma uzasohokera mu kibaya cya Bene Hinomi, ku irembo ry’Injyo, maze uhatangarize amagambo ngiye kukubwira. 3Uzavuga uti ’Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, bami ba Yuda namwe baturage ba Yeruzalemu. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guterereza aha hantu icyago, ku buryo uzabyumva wese azumirwa. 4Kubera ko bantaye, bakanduza aha hantu bahatwikira ibitambo by’izindi mana batigeze bamenya, ari bo ubwabo, ari n’abasekuruza babo cyangwa abami ba Yuda; bahasendereje amaraso y’abana b’indacumura. 5Bubaka intambiro za Behali, kugira ngo bazazitwikireho abana babo, babatura Behali, kandi ibyo ntarigeze mbitegeka, ntarigeze mbivuga ndetse habe no kubitekereza! 6Noneho rero, igihe kirageze — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze aha hantu hoye kuzongera kwitwa Tofeti cyangwa ikibaya cya Bene Hinomi, ahubwo hazitwe ikibaya cy’Urwicaniro. 7Nzahungabanya ubutegetsi bwa Yuda na Yeruzalemu, nzabamarisha inkota imbere y’abanzi babo. Nzabagabiza ikiganza cy’ababahigira maze mbagaburire ibisiga n’ibikoko byo mu ishyamba. 8Uyu mugi nzawuhindura ahantu hateye ubwoba, uzawunyura hafi azumirwe, kandi nabona iryo tongo na we acure imiborogo iteye ubwoba. 9Nzabagaburira abahungu babo n’abakobwa babo; bazasubiranamo baryane, biturutse ku gahinda n’umubabaro bazaterwa n’abanzi babo bashaka kubarimbura.’

10Hanyuma uzajanjagurire cya kibindi mu maso y’abazaba baguherekeje, 11maze ubabwire uti ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Nzarimbura uyu muryango n’uyu mugi, nk’uko bajanjagura ikibindi cy’umubumbyi nticyongere gusanwa ukundi. I Tofeti na ho hazahinduka irimbi, kuko aho bahambaga hazaba hababanye hato. 12Nguko uko nzagira aha hantu n’abahatuye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngahindura uyu mugi nka Tofeti. 13Bazahumanya amazu y’i Yeruzalemu n’ay’abami ba Yuda, ahinduke nka Tofeti; ni koko ayo mazu yose batwikiraho ibitambo basenga ibinyarumuri byo mu kirere, bakanayamishaho ibitambo biseswa baramya izindi mana, azahumana uko angana.’»

14Yeremiya yavuye i Tofeti aho Uhoraho yari yamwohereje guhanura, ahagarara mu kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abwira umuryango wose, ati 15«Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guteza muri uyu mugi no mu yindi yose iwukikije, ibyago byose nawuteganyirije kuko banshinganye ijosi, banga kumva amagambo yanjye.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda