Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


18

Yeremiya ajya iw’umubumbyi18.1 iw’umubumbyi: nk’uko umubumbyi adatinya gushwanyuza urwondo rw’akabindi katamuhiriye, akongera akarubumbamo akandi, ni na ko Uhoraho ashwanyaguza amahanga amugarambira, ariko akanayababarira iyo yisubiyeho. Urwo rugero rw’umubumbyi rugaruka kenshi muri Bibiliya: Iz 29,16; 30,14; 41,25; 45,9; 64,7; Yer 19,1; 19,11; Rom 9,21.

1Uhoraho abwira Yeremiya ati 2«Manuka bwangu ujye iw’umubumbyi, ni ho nzakubwirira amagambo yanjye.» 3Nuko ndamanuka njya iw’umubumbyi, nsanga ariho arabumba. 4Iyo yagiraga ibyago agacikwa n’icyo yabumbaga, yakoraga ikindi akurikije uburyo bw’umubumbyi w’umuhanga.

5Nuko Uhoraho arambwira ati 6«Bantu ba Israheli — uwo ni Uhoraho ubivuze — murakeka ko ntabagira nk’uko uriya mubumbyi abigenza? Bantu ba Israheli, muri mu kiganza cyanjye nk’ibumba riri mu kiganza cy’umubumbyi! 7Hari ubwo niyemeza kurandura, guhirika no kurimbura iki gihugu cyangwa iriya ngoma; 8ariko, icyo gihugu cyakwihana ubugome bwacyo nkisubiraho nkareka icyo cyago nari ngiye kugiteza. 9Hari n’ubwo niyemeza kubaka no gushinga iki gihugu cyangwa se iriya ngoma; 10ariko bakwanga kumva ijwi ryanjye, ahubwo bagakora ikibi nanga, nkisubiraho nkareka ibyiza nari niyemeje kubakorera. 11Noneho rero, ubwire abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, uti ’Uhoraho avuze atya: Ndiho ndabategurira amakuba, kandi hari n’undi mugambi mbafitiye. Nimwihane rero imyifatire yanyu mibi, maze muvugurure imyifatire n’imigenzereze yanyu! 12Ariko bo baravuga bati ’N’iyo yagira ate, tuzakomeza imigambi yacu kandi buri muntu atsimbarare ku bubi bw’umutima we.’»

Israheli yibagiwe umutegetsi wayo

13Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Muzabaririze mu mahanga muti «Hari uwaba yarigeze kumva ibintu nk’ibi?» Koko umwari wa Israheli yakoze amahano akabije! 14Hari ubwo se urubura rwo kuri Libani rwigeze rushonga, rugashira mu mpinga yayo? Cyangwa se amazi afutse amanuka ku misozi, hari ubwo yigeze akama? 15Nyamara umuryango wanjye wo, waranyibagiwe, utwikira imibavu ibidafite akamaro, bituma uteshuka inzira zawo, inzira za kera na kare, maze uyoboka amayira n’imihanda idatunganye. 16Uko ni ko bahinduye igihugu cyabo urw’amenyo, gihinduka ahantu hateye ubwoba; abahanyuze bose bakumirwa, bakazunguza umutwe. 17Nk’uko umuyaga w’iburasirazuba utumura umukungugu, ni ko nanjye nzabatatanyiriza imbere y’umwanzi; kandi umunsi bazaba batsinzwe nzabatera umugongo, aho kubereka uruhanga rwanjye.

Yeremiya asabira ibihano abamugambanira18.17 ibihano abamugambanira: aya ni andi magambo Yeremiya abwira Uhoraho mu masengesho ye, amutangaho umugabo mu ngorane afite. Gerezanya 17,14–18.

18Baravuga ngo «Nimuze dutegure imigambi mibi irwanya Yeremiya; kuko nitumara kumwigizayo, ntituzabura abandi baherezabitambo ngo batwigishe Itegeko ry’Imana, n’abasheshe akanguhe ngo batugire inama, cyangwa abahanuzi ngo batubwire ijambo ryayo18.18 ijambo ryayo: ubusanzwe, ugushaka kw’Imana gutangazwa n’abaherezabitambo, abanyabuhanga n’abahanuzi; ku buryo Yeremiya ahigitswe nta cyo bizaba bitwaye, kuko hatazabura abandi ngo bakomeze kwigisha.. Nimuze, tumusarike tumusebya, twoye kwita ku magambo ye.»

19Uhoraho, ndakwinginze ngo untege amatwi, kandi wumve ibyo abandega bavuga. 20Ese inyiturano y’ineza ni inabi? Bo, barancukurira urwobo ngo ngwemo. Ibuka ukuntu naguhagaze imbere mbavuganira kugira ngo ubakureho uburakari bwawe. 21None rero, abana babo, bananguze inzara, unabarimbuze ubugi bw’inkota! Abagore babo ubacuze abana n’abagabo; abagabo na bo bicwe na nyamunsi, naho abasore barimburwe n’inkota ku rugamba! 22Iwabo hazacure imiborogo, igihe uzaba ubateje igitero kibatunguye, kuko banteze imitego ngo bamfate bayiteze aho nyura hose. 23Uhoraho, wowe uzi neza imigambi yabo mibi bangiriye. Ntubahanagureho icyaha cyabo, igicumuro cyabo ntigisibangane mu maso yawe. Nibadagadwe imbere yawe; igihe uzabarakarira uzabumvishe!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda