Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


17

Icyaha kitazasibangana cy’umuryango wa Yuda

1Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma

ifite umusyi wa diyama;

cyanditswe mu mitima yabo no ku mahembe y’intambiro zabo,

2cyanditswe kuri za nkingi z’amabuye basenga,

no ku biti bihora bitoshye byeguriwe imana zabo,

biri mu mpinga z’imisozi cyangwa mu bibaya.

3Baturage ba Yuda mwe, ubukungahare bwanyu

n’umutungo wanyu wose, nzabitegeza ababinyaga,

kubera ibyaha mwakoreye mu masengero y’ahirengeye,

aho ari hose, mu gihugu cyanyu.

4Muzanyagwa umurage nari narabahaye;

nzabagira abacakara b’abanzi banyu mu gihugu mutazi,

kuko mwatumye umuriro w’uburakari bwanjye ugurumana,

ukazatwika ubuziraherezo.

Umutekano utari wo n’umutekano nyakuri

5Uhoraho avuze atya:

Aravumwe umuntu wiringira abandi bantu,

kuko imbaraga zimurimo ziba ari iz’umubiri,

umutima we ukirengagiza Uhoraho!

6Ameze nk’agati mu mayaga,

katazigera gakura ngo kagare,

kuko kibera ahantu hashyuhiranye mu butayu,

mu butaka bw’urusekabuye budashobora guturwa.

7Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho,

kuko Uhoraho amubera ikiramiro.

8Ameze nk’igiti giteye ku nkombe y’amazi,

kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi.

Nta cyo cyumva iyo icyokere kije,

amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa.

Ntakigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto.

9Mu nda y’umuntu ni ho kure, kuruta ahandi hose;

ni nde wacengera umutima we mubi ngo awuhane?

10Ni jye Uhoraho ucengera ibitekerezo, nkagenzura imitima,

kandi ngahembera buri wese imyifatire ye,

nkurikije imbuto z’ibikorwa bye.

11Nk’uko inkware irarira ayo itateye,

n’uwakijijwe n’ubuhendanyi ni ko ameze;

umukiro we umusiga mu bukwerere,

amaherezo agahinduka igishushungwe.

12Intebe y’ikuzo iri mu ijuru kuva mu ntangiriro,

ngiryo isengero ryacu.

13Uhoraho, mizero ya Israheli,

abakwanga bazakorwa n’isoni, abakwihunza bazahanwa,

kuko bihungije isoko y’amazi afutse, ari yo Uhoraho.

Yeremiya asaba Imana kumushyigikira

14Uhoraho, numvura nzakira, nundokora nzabaho;

kuko ari wowe shingiro ry’ikuzo ryanjye!

15Barambaza ngo «Ubu se ijambo ry’Uhoraho riri he?

Ngaho niryigaragaze!»

16Jyewe sinateye mu ryawe ngo nkunde ntebutse amakuba,

sinigeze nifuza umunsi w’icyorezo, wowe urabizi;

iryamvuye mu kanwa, narivugiye imbere yawe.

17Wintera gukangarana,

kandi ari wowe buhungiro bwanjye mu gihe cy’amakuba!

18Abantoteza, ni babe ari bo bakorwa n’isoni,

aho kuba ari jyewe umwara!

Ni babe ari bo bakangarana,

aho kuba ari jyewe uhindagana!

Baterereze umunsi w’amakuba,

ubarimbuze icyago gikubye kabiri.

«Nimwubahirize umunsi w’isabato»

19Uhoraho avuze atya: Genda uhagarare imbere y’irembo rya rubanda, abami ba Yuda binjiriramo bakanarisohokeramo, no ku marembo yose ya Yeruzalemu. 20Uzababwire uti «Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, bami ba Yuda, bantu ba Yuda, baturage ba Yeruzalemu, namwe mwese mwinjirira muri aya marembo. 21Uhoraho avuze atya: Muririnde kuzana imitwaro ku munsi w’isabato, no kuyinjirana mu miryango ya Yeruzalemu. 22Ntimuzasohokane ngo mujyane imitwaro hanze y’amazu yanyu ku munsi w’isabato, ntimuzagire umurimo n’umwe mukora, ahubwo muzatagatifuze umunsi w’isabato nk’uko nabitegetse abasokuruza banyu. 23Bo nyine banze kunyumva, ntibantega amatwi; banshinganye ijosi, banga kumva no kwakira inyigisho. 24Mwebwe rero nimunyumva — uwo ni Uhoraho ubivuze — ku munsi w’isabato mukirinda kwinjirana imitwaro mu marembo y’uyu mugi, mugatagatifuza umunsi w’isabato ntimugire umurimo uwo ari wo wose mukora, 25ni bwo abami bicaye ku ntebe ya Dawudi bazinjirira mu marembo y’uyu mugi bashagawe n’abatware babo. Abo bami bazinjira bari mu magari y’intambara no ku mafarasi, bashagawe n’abatware babo, n’abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, maze uyu mugi uzahore utuwe ubuziraherezo. 26Nuko mu migi ya Yuda n’ahakikije Yeruzalemu, mu gihugu cya Benyamini, mu karere k’imirambi n’ak’imisozi miremire no muri Negevu, hazaturuke abantu bazanywe no gutura ibitambo bitwikwa, n’iby’ubuhoro, bazose n’imibavu, kugira ngo bashimire Uhoraho mu Ngoro ye. 27Naho nimutanyumva ngo mutagatifuze umunsi w’isabato mwirinda kwikorera imitwaro no kuyinjirana mu marembo ya Yeruzalemu kuri uwo munsi w’isabato, ubwo kuri iyo miryango nyine nzahakongeza umuriro udateze kuzima, uzayogoze amazu meza y’i Yeruzalemu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda