Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

Yeremiya azaba mu bwigunge, ntazashaka16.1 ntazashaka: ubuzima bwose bwa Yeremiya ni ikimenyetso. Ntazigera ashaka umugore kuko asanga bidahwitse kubyara abana bazashirira ku icumu, kimwe n’imbaga yose mu minsi iri imbere (16.1–4). Yewe no kuririra uwapfuye nta cyo bimaze, kuko mu minsi mike abantu batabarika bazagwa muri iki gihugu bakabura ababaririra n’ababahamba (16.5–7).

1Uhoraho arambwira ati 2«Ntuzashaka umugore, nta muhungu cyangwa umukobwa uzabyarira aha hantu. 3Koko rero, Uhoraho avuze atya ku byerekeye abahungu n’abakobwa bazavukira aha hantu, kuri ba nyina na ba se bazababyarira muri iki gihugu: 4Bazamarwa n’inzara, ntibazaririrwa cyangwa ngo bahambwe; bazahinduka ifumbire y’ubutaka. Bazarimburwa n’inkota n’inzara; intumbi zabo zizaribwa n’inyoni zo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba.

5Koko rero, Uhoraho avuze atya: Ntuzinjire mu nzu ikoraniwemo n’abari mu cyunamo, ntuzajye mu mihango y’ihamba, kandi bariya bantu ntuzigere ubaririra, kuko uriya muryango nywunyaze amahoro nawuhaye, hamwe n’ubudahemuka n’impuhwe nari nywufitiye. Uwo ni Uhoraho ubivuze. 6Muri iki gihugu, abakuru n’abato bazapfa; ntibazahambwa cyangwa ngo baririrwe, nta n’uzabiraburira ngo yirasage cyangwa yiyogosheshe. 7Nta wuzamanyura umugati ngo ahe uri mu cyunamo kugira ngo amukomeze mu kababaro k’uwe wapfuye; yaba yapfushije se cyangwa nyina, nta n’uzamutura inkongoro y’ikiyagano.

8Uramenye ntuzinjire no mu nzu bakoreyemo ibirori kugira ngo wicarane na bo, musangire ibiryo n’inzoga. 9Koko rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Kuva ubu namwe mubyirebera, aha hantu ngiye kuhacubya urusaku rw’ibyishimo, amagambo y’umunezero, ndetse n’indirimbo y’umukwe n’imbyino y’umugeni.

10Numara kugeza kuri abo bantu aya magambo yose, maze bakakubaza bati ’Ni kuki Uhoraho yiyemeje kuduterereza icyago gikomeye gityo? Icyaha cyacu ni ikihe? Ni ikihe gicumuro twagiriye Uhoraho Imana yacu?’, 11uzabasubize uti ’Impamvu ni uko abasokuruza banyu bantaye — uwo ni Uhoraho ubivuze — bakiruka inyuma y’ibigirwamana kugira ngo babikorere kandi babipfukamire. Jyewe barantaye, n’Itegeko ryanjye ntibarikomeza. 12Naho mwebwe, mwakoze nabi birengeje abasokuruza banyu. Buri wese muri mwe atsimbarara ku bubi bwe buteye ishozi, yanga kunyumva! 13Ni yo mpamvu nzabakura muri iki gihugu, mbarohe mu kindi mutazi, ndetse n’abasokuruza banyu batigeze bamenya. Aho nyine, muzakorera izindi mana umunsi n’ijoro, kuko ntazongera kubababarira!’»

Uhoraho azagarura Abayisraheli mu gihugu cyabo (reba 23,7–8)

14Igihe rero kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze ntibazongere kuvuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cya Misiri!» 15ahubwo bazajye bavuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru, no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo!» Ni byo koko, nzabagarura mu gihugu nari narahaye abasekuruza babo.

Abagome bose bazafatwa

16Nzohereza imbaga y’abarobyi — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze bazabarobe; nzohereze kandi imbaga y’abahigi, bazabahige ku misozi yose no ku tununga twose, bagere no mu masenga yo mu bitare. 17Amaso yanjye aritegereza imyifatire yabo yose, nta kincika. Ubugome bwabo ntibushobora kwihisha amaso yanjye. 18Nzabanza mbaryoze incuro ebyiri ibyaha byabo n’ibicumuro byabo; kuko igihugu cyanjye bagihindanyishije ibigirwamana byabo na byo bitibereyeho, maze umurage wanjye bakawuzuza ibiterashozi byabo.

Imana y’ukuri izemerwa na bose

19Uhoraho, uri imbaraga zanjye, ubwikingo bwanjye,

n’ubuhungiro bwanjye igihe cy’amakuba;

ni wowe amahanga aturutse mu mpera z’isi

azaza asanga, avuga ati

«Ibyo abasokuruza bacu begukanyeho umugabane,

ni ibinyoma, n’amanjwe adafite akamaro.

20Umuntu yashobora kwiremera Imana ate,

kandi na we ubwe atari imana?»

21Ubu noneho ngiye kubaha ubumenyi:

nzabereka ububasha bw’ikiganza cyanjye;

bityo bazamenyereho ko izina ryanjye ari «Uhoraho».

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda