Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


46

Imana z’i Babiloni zihanantuka

1Beli irasukuma, ngiyo na Nebo46.1 Beli . . . na Nebo: ni imana zisengwa i Babiloni. Nta cyo zizahindura ku mugambi Uhoraho afite, wo kugabiza Sirusi uwo mugi. igiye kurunduka!

Ibishushanyo byazo bihekeshejwe amatungo.

Imitwaro iremereye mwajyaga mwikorera

ngiyo ihetswe n’amatungo yananiwe.

2Arasukuma ndetse agiye gutemba,

ntagishoboye no kuramira imitwaro yikoreye,

na yo ubwayo ajyanywe bunyago.

3Nzu ya Yakobo, nimuntege amatwi,

abarokotse mwese bo mu muryango wa Israheli,

mwebwe nitayeho mukiri mu nda, nkabaheka mukivuka.

4Nzakomeza kubagenzereza ntyo kugeza mu busaza bwanyu,

mbashyigikire kugeza ubwo muzamera imvi.

Ni jye ubatabara, nkanabaterura,

ni jye uzabavunikira kandi nkanabarengera.

5Mbese ubu mwandeshyeshya na nde,

mukaba mwanyitiranya na we ?

Ni nde mwangereranya na we,

mukaba mwavuga ko dusa ?

6Bamwe bapfusha ubusa zahabu yabo,

bagapima feza ku munzani,

bagahemba umucuzi ngo abakorere ikigirwamana,

nuko bakacyunamira, bakanagipfukamira.

7Ni bo bagishyira ku ntugu bakagiheka;

bakakigeza aho kiruhukira.

Kiguma aho ubutanyeganyega ntikive mu mwanya wacyo,

ugitakambiye ntikimusubize,

cyangwa ngo kimukize umubabaro we.

8Nimwibuke ibyo kugira ngo murusheho kwibaza,

nimwisubireho, mwa bahemu mwe;

9mwibuke ibyababayeho mbere, igihe cya kera :

Koko ni jye Mana, nta yindi ibaho,

ndi Imana, ibindi byose ni amanjwe ubigereranyije nanjye.

10Kuva mu ntangiriro, natangaje uko bizakurikirana,

mu bihe byahise navuze ibitari byakorwa.

Nuko ndavuga nti «Umugambi wanjye uzahoraho,

n’ikinshimisha cyose nzagikora.»

11Nzahamagaza iburasirazuba igisiga kiryana46.11 igisiga kiryana: nk’uko igisiga gifata inyoni kiyitunguye, ni na ko Sirusi aziroha ku mahanga no ku bihugu byinshi.,

n’uwo nageneye kurangiza umugambi wanjye,

muhamagaze mu gihugu cya kure,

narawutangiye kandi nzawusohoza,

narabyiyemeje, nkazabikora.

12Nimutege amatwi mwe, ab’imitima inangiye,

kandi mukagendera kure ubutabera:

13Ubutabera bwanjye ngubu buri hafi, buregereje,

n’umukiro wanjye ntugitinze;

nzashyira muri Siyoni umukiro wanjye,

Israheli nyihe ubwiza bw’ikuzo ryanjye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda