Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


47

Igihano cya Babiloni47.1 Igihano cya Babiloni: umutwe wa 47 wose ni amaganya atewe n’amagorwa ya Babiloni. Kera yari imeze nk’umwamikazi, none ubu imeze nk’umuja usekwa na bose (47.1–5). Ni igihano kubera ubugome yagiriye imfungwa z’Abayahudi (47.6), kimwe n’ubwirasi bukabije bwayo (47.7–9a). Kandi abapfumu n’abashitsi bayo si bo bazatuma ihonoka icyo gihano (47.9b–15).

1Hanuka wikubite hasi, wigaragure mu mukungugu,

mwari, mukobwa wa Babeli,

mukobwa w’Abakalideya, va ku ntebe y’ubwami,

wigaragure ku butaka,

kuko utazongera ukundi kwitwa «Akataraboneka na Nyaguhirwa.»

2Fata urusyo maze usye ifu,

pfukura imisatsi yawe, uhine ikanzu yawe,

ugaragaze ibibero byawe, wambuke inzuzi;

3ubwambure bwawe nibwitangaze,

maze isoni zawe zigaragare !

4Uducungura ni Uhoraho, izina rye ni Umugaba w’ingabo,

Nyir’ubutagatifu wa Israheli.

5Iyicarire mu mwijima winumire, mukobwa w’Abakalideya,

kuko utazongera kwitwa ukundi «Umugabekazi».

6Nari nararakariye umuryango wanjye,

nsuzuguza umurage wanjye, mbagabiza ibiganza byawe;

nyamara ntiwigeze ubagirira impuhwe,

umusaza umushenguza imizigo yawe!

7Waribwiraga uti «Nzabaho iteka, nzahora nganje!»

Ntiwatekereje uko ibintu bizagenda,

ngo uzirikane amaherezo yabyo.

8Noneho rero, tega amatwi, wowe watengamaye,

ukicara ku ntebe ya cyami nta cyo wishisha,

wowe wibwiraga uti «Ni jye uriho, abandi ni ubusa !

Humura sinteze gupfakara, cyangwa ngo mpfushe abana.»

9Umunsi umwe, ibyo byago byombi bizakugwirira :

ari ugupfusha abana, ari no gupfakara.

Icyo cyago kizakugeraho,

n’ubwo amayeri y’abapfumu bawe yiyongera ubutitsa.

10Wiringiye ubugome bwawe, uribwira uti «Nta we undeba.»

Ariko «ubuhanga» bwawe ndetse n’ «ubwenge» bwawe,

ni byo byagushutse, noneho ukibwira uti

«Ni jye uriho, abandi ni ubusa !»

11Ngaho rero icyago kirakugarije,

kandi ntuzamenya aho ugihungira;

ugiye kugusha ishyano, utazashobora kwikiza.

Ni koko, bidatinze ugiye kurimbuka,

ku buryo udashobora kubyiyumvisha.

12Nuko rero komera ku mayeri y’ubupfumu bwawe

no ku mafuti witoje kuva mu buto bwawe,

ahari byazakugirira akamaro, bikaguha gutera ubwoba.

13Wajijishijwe n’abakugira inama batabarika,

none ngaho nibigaragaze, bagukize,

abo bihaye kwigabanya ikirere, bitegereza inyenyeri,

maze bakaguhanurira ibizaza bifashishije imboneko y’ukwezi !

14Ngaha bagiye kumera nk’ibyatsi bitwikwa n’umuriro,

ntibazashobora no kuwiyaruramo,

kuko utazaba ari inkekwe yo kwisusurutsa,

cyangwa se igishyito cyo kwicarwa imbere.

15Nguko uko abo wahirimbaniye bazakumerera,

abo waruhiye kuva mu buto bwawe bazigendera,

umwe ace ukwe undi ukwe, nta n’umwe uzakurengera.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda