Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


45

Ubutumwa bwahawe Sirusi45.1 bwahawe Sirusi: uyu muvugo (45.1–8) urerekana igikorwa cya Sirusi. N’ubwo ari umunyamahanga utazi Uhoraho, ntibimubuza kuba ari igikoresho cy’Imana yihitiyemo kugira ngo arokore umuryango wayo. Ni na yo mpamvu ndetse Imana yamweguriye amahanga menshi.

1Uhoraho abwiye atya Sirusi, uwo yisigiye amavuta y’ubutore :

Ngushyigikirishije ukuboko kwanjye kw’iburyo,

kugira ngo amahanga nyacishe bugufi imbere yawe,

kandi ngo ngukingurire inzugi,

maze imiryango ikinguke imbere yawe.

2Jyewe ubwanjye nzakugenda imbere,

ahari udusindu nzaharinganiza,

inzugi z’umuringa nzimenagure,

ibihindizo by’ibyuma mbicagagure.

3Nzaguha ubutunzi buri mu bubiko,

nguhe ubukungu buhishe ahatagaragara,

bityo uzamenye ko ndi Uhoraho, Imana ya Israheli,

uguhamagara mu izina ryawe.

4Koko rero, Yakobo, umugaragu wanjye, na Israheli nihitiyemo,

yatumye nguhamagara mu izina ryawe;

nkwita izina, n’ubwo wowe utanzi.

5Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho,

uretse jye, nta yindi mana ibaho.

Nagukenyeje umukandara, kandi utanzi,

6kugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba,

bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa;

ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho.

7Mbeshaho urumuri, nkarema umwijima,

ntanga amahirwe, ngateza n’amakuba:

ni jye Uhoraho ukora ibyo byose.

8Ijuru niritonyange nk’ikime,

ibicu bigushe ubutabera,

isi nibumbuke, maze umukiro usagambe,

ubutabera buhere ko buba umumero!

Ngibyo ibyo jye Uhoraho, nihangiye.

Ni nde muntu washobora kuvuguruza Uhoraho?

9Aragowe umuntu, ikibindi mu bindi,

witotombera uwamubumbye!

Ibumba se ryabaza uribumba, riti «Urakora iki ?»,

cyangwa se icyo ukoze kikakubwira ngo «Uri umuswa!»

10Aragowe ubaza se w’umwana, ati «Wabyaye mwana nyabaki ?»

akabaza nyina w’umwana, ati «Waruhutse iki ?»

11Avuze atya Uhoraho, we wahanze Israheli,

akaba na Nyir’ubutagatifu wayo :

Ahari aho mwaba ari mwe mumbaza ibyerekeye abahungu banjye!

Mbese muntegeka ku byo niremeye n’ibiganza byanjye ?

12Ni jye ubwanjye wahanze isi,

nyiremeraho abantu bayituye;

ni jye waguye ijuru n’ibiganza byanjye,

mpa amategeko ingabo zaryo zose.

13Ni jye wahagurukije uwo muntu, nkurikije umugambi wanjye,

kandi nkazaringaniza amayira ye yose.

Ni we uzongera kubaka umugi wanjye,

akazagarura abanjye bajyanywe bunyago,

nta kiguzi ahawe cyangwa impongano.

Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze.

Israheli izakizwa n’Uhoraho

14Uhoraho avuze atya :

Urwunguko rwo mu Misiri, ubucuruzi bw’i Kushi,

n’abantu b’i Seba, abagabo barebare cyane,

bazaza iwawe kandi babe abawe,

bakugende inyuma, baboheshejwe iminyururu.

Bazagupfukama imbere, bagutakambire bati

«Usibye iwawe honyine, nta handi hari Imana;

izindi mana zose ni amanjwe!»

15Ariko mu by’ukuri, uri Imana itagaragara,

Mana ya Israheli, wowe utanga umukiro.

16Dore bose uko bangana, bakozwe n’isoni,

abacuzi n’ababaji b’amashusho bakozwe n’ikimwaro.

17Israheli izakizwa n’Uhoraho,

kandi azaba ayikijije burundu;

mwebwe rero, ntimuteze kuzakorwa n’isoni,

ntimuzanagira ikimwaro bibaho.

18Uhoraho, Umuremyi w’ijuru,

we Mana yaremye isi akayitunganya,

akayikomeza kandi ntayiremere kuba umurangara,

ahubwo kugira ngo iturwe; avuze atya :

Ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho.

19Nta bwo navugiye mu bwihisho,

cyangwa mu mfuruka yijimye y’isi,

sinabwiye urubyaro rwa Yakobo ngo

«Nimunshakashakire aho ntari !»

Ni jye Uhoraho: mvuga ikiri ukuri,

ngatangaza igitunganye!

Amahanga azahindukirira Uhoraho

20Nimukorakorane maze muze,

nimungane mwese icyarimwe, abarokotse bo mu mahanga.

Nta bwenge bagira, abatambagiza amashusho yabo y’ibiti,

kandi bagasenga imana idashobora kubakiza.

21Ngaho nimuvuge ingingo zanyu, muzibonere na gihamya;

ndetse tujye n’inama !

Ni nde wamenyekanyije ibyo ngibyo mu bihe byahise,

akaba yarabitangaje kuva kera na kare ?

Si jyewe Uhoraho? Kandi nta yindi mana ibaho uretse jye.

Koko nta yindi mana y’ukuri kandi itanga umukiro ibaho,

uretse jyewe jyenyine.

22Ngaho nimungarukire, maze mubone gukizwa,

mwebwe mwese abatuye mu mpera z’isi,

kuko ari jye Mana, akaba nta yindi ibaho.

23Jyewe ubwanjye, narabirahiriye,

n’ibiturutse mu kanwa kanjye ni ukuri,

ijambo ryanjye ntirivuguruzwa:

icyitwa ivi cyose kizamfukamira,

n’icyitwa ururimi cyose kinyirahire kiti

24«Ubutabera n’ububasha ni iby’Uhoraho wenyine.»

Bose bazakorwa n’isoni, baze bamugana, abahoze bamurwanya.

25Ku bw’impuhwe z’Uhoraho,

urubyaro rwose rwa Israheli ruzarenganurwa,

kandi rusabagizwe n’ibyishimo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda