Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


44

Israheli izasenderezwa imigisha y’Uhoraho

1Ariko noneho, tega amatwi, Yakobo, mugaragu wanjye,

Israheli, nihitiyemo.

2Avuze atya Uhoraho wakuremye,

uwaguhanze kuva ukiri mu nda ya nyoko,

kandi n’ubu akaba akigufasha:

Witinya, Yakobo, mugaragu wanjye,

uwo nishumbushije kandi nihitiyemo,

3kuko uwishwe n’inyota nzamuha amazi,

uwumiranye mubere isoko idudubiza;

nzasendereza umwuka wanjye mu rubyaro rwawe,

n’umugisha wanjye ku nkomoko yawe.

4Bazakura nk’ibyatsi mu gihe cy’imvura,

cyangwa nk’urufunzo ku nkombe z’imigezi.

5Umwe azavuga ati «Neguriwe Uhoraho»,

undi azitwe izina rya Yakobo,

undi na we yandike ku kiganza cye, ati «Ndi uw’Uhoraho»,

kandi yihimbe izina rya Israheli.

Uhoraho ni we Mana yonyine

6Avuze atya Uhoraho, Umwami wa Israheli,

uwayicunguye, Uhoraho, Umugaba w’ingabo:

Ni jye ntangiriro, nkaba n’iherezo,

nta yindi mana ibaho, itari jye.

7Ni nde uhwanye nanjye? Ngaho nafate ijambo,

avuge uko biri, kandi anabinsobanurire!

Ibyabaye kuva kera nabivuge uko biteye,

ahereye ubwo nshyizeho imbaga nyamwinshi,

n’ibigomba kuzaza na byo abibarondorere!

8Mwihinda umushyitsi, kandi mwitinya!

Narabibabwiye, mbibamenyesha kuva kera!

Si mwebwe se bagabo bo kubihamya?

Hari indi mana yindi ibaho, itari jye?

Kandi nta rundi Rutare rubaho, naba ntazi!

Ibigirwamana ni amanjwe44.8 Ibigirwamana ni amanjwe: umuhanuzi aratangazwa n’ubwenge buke bw’abasenga amashusho y’ibiti, ndetse akanabaseka. Mu by’ukuri, abanyamahanga ntibasengaga ayo mashusho ubwayo, ahubwo ni izo mana yabibutsaga. Ikibabaje ariko ni uko, bahereye ku bwiza bw’ibiremwa, batashoboye kugera ku Muremyi wabyo umwe rukumbi (reba Buh 13,1–19; Rom 1,20).

9Abakora ibigirwamana bose, nta cyo bari cyo, ibyo bashushanya na byo nta cyo bimaze; ababiramya na bo ntibagira icyo babona cyangwa ngo bumve, bigatuma bakorwa n’isoni. 10Ni nde wigeze kubumba ikigirwamana, agashongesha ishusho ryacyo nta nyungu akuramo? 11Ababiyobotse bose bazakorwa n’ikimwaro, kuko ababikora ari abantu gusa. Nibiyegeranye, maze biyerekane : bose icyarimwe bazahinda umushyitsi, kandi bakorwe n’isoni !

12Umucuzi w’icyuma abanza kugikata, akagishyira mu makara yaka, akagicurisha inyundo, akoresheje ingufu z’ukuboko kwe. Ariko se iyo ashonje bigenda bite ? Agwa isari. Naho se iyo atanyoye amazi? Agwa agacuho. 13Umubaji w’amashusho y’ibiti akoresha umugozi, agashushanya icyo ashaka, akagikatisha imakasi. Ariko nanone, akoresha icyuma cyabigenewe, akagiha imisusire nk’iy’umuntu, n’ubwiza bw’uruhanga rw’umuntu, kugira ngo agishyire mu ngoro. 14Yihitiramo isederi kugira ngo ayiteme, afata gereveriya cyangwa umushishi yari yararetse ngo bikure mu bindi biti by’ishyamba, cyangwa se agafata pinusi yari yarateye, maze igakuzwa n’imvura. 15Ubusanzwe izo ni inkwi zo gucana; uwo muntu na we azifataho maze akazicana, akisusurutsa, akazitekesha umugati. Nyuma y’ibyo, ibisigaye akabikoramo ikigirwamana akagipfukamira, agakuramo ishusho, akaryunamira. 16Igice kimwe cy’igiti agicanisha umuriro, akawugerekaho inyama zo kwirira; akarya, agahaga; agasusuruka maze akavuga ati «Yayaaaa, noneho nshize imbeho! Mbega ukuntu ari byiza kureba umuriro!» 17Mu giti gisigaye, agakoramo imana ye, ikigirwamana yunamira, akanagipfukamira, akagisenga, agira ati «Ngoboka, kuko ari wowe mana yanjye!»

18Bene abo bantu nta kenge na mba, ntibazi gusesengura ibintu, kuko amaso yahumye, ku buryo batabona na busa, imitima yabo na yo iranangiye nta cyo yumva. 19Nta n’umwe ugarura umutima, ngo yumve, anasesengure ku buryo yagira ati «Igice kimwe nakimariye mu muriro, nteka umugati ku makara, notsa inyama maze ndazirya; none igisigaye singiye kugikoramo ishyano, ngo nuname imbere y’ingeri y’igiti !» 20Ahubwo yiziritse ku ivu, umutima we wacuramye uramuyobya, nta bwo azigera agobotorwa! Ntanarushya yibaza ati «Aho iki mfite mu ntoki si amanjwe ?»

Israheli isubireho

21Yakobo we, ibuka ibi ngibi,

Israheli, uri umugaragu wanjye,

narakwihangiye ngo umbere umugaragu,

wowe Israheli, sinzakwibagirwa.

22Nahanaguye ubugome bwawe nk’igicu,

ibyaha byawe mbimaraho nk’igihu;

ngarukira kuko nakwicunguriye.

23Ijuru nirisabwe n’ibyishimo, kuko Uhoraho yakoze,

ikuzimu mu nsi y’isi nihirangire,

imisozi ndetse n’ishyamba kumwe n’ibiti byaryo byose

nibitere urwamo rw’ibyishimo,

kuko Uhoraho yacunguye Yakobo,

akagaragaza ikuzo rye muri Israheli.

Israheli izarokorwa na Sirusi intumwa y’Uhoraho

24Avuze atya Uhoraho, umurokozi wawe,

uwakwihangiye kuva ukiri mu nda ya nyoko :

Ni jye Uhoraho, uwahanze ibintu byose!

Naguye ijuru, jyewe jyenyine,

ndambura isi nta n’umwe twari kumwe.

25Noneho rero, ibinyoma by’abacunnyi mbihinduye ubusa,

abapfumu mbateye kuvugishwa,

abahanga mbashubije inyuma,

n’ubuhanga bwabo mbuhinduye amanjwe.

26Mpaye agaciro gakomeye ijambo ry’umugaragu wanjye,

umugambi w’intumwa zanjye nywuzuze.

Ku byerekeye Yeruzalemu ndavuze nti «Niturwe»,

n’imigi ya Yuda nti «Niyongere yubakwe, ibyasenyutse nzabisana.»

27Mbwiye inyanja nti «Kama,

imigezi yawe ngiye kuyumutsa!»

28Kuri Sirusi44.28 Kuri Sirusi: reba 41,1 (n’igisob.). Ku byerekeye itahuka ry’Abayisraheli bajya i Yeruzalemu n’iyubakwa bundi bushya ry’Ingoro y’Imana, reba mu gitabo cya Ezira n’icya Nehemiya. ndavuze nti «Ni umushumba wanjye.»

Ibinshimisha byose, azabigeraho,

atangaze kuri Yeruzalemu, ati «Niyongere yubakwe»,

naho ku Ngoro ati «Niyubakwe bundi bushya!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda