Umuhanuzi Habakuki
IJAMBO RY’IBANZE
Umuhanuzi Habakuki yaba yarakurikiye gato Nahumu, mu gihe Abakalideya (= Abanyababiloni) bifatanyaga n’Abamedi kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Ashuru, bagasigara ari bo bagenga ibyo bihugu. Muri iyo midugararo umuryango wa Yuda utangira guterwa inkeke n’ukuntu uzamera, ukibaza niba ugishobora kwiringira Imana. Nuko Habakuki abagezaho igisubizo cy’Uhoraho.
Dore ibice bitatu bigize icyo gitabo:
1. Umuhanuzi abaza Imana, ikamusubiza (1,2—2,4). — Umuhanuzi ababajwe n’ukuntu ikibi cyiganje mu gihugu hose (1,2–4); Imana imusubiza imubwira ko yahagurukije Abakalideya ngo bahane abo banyabyaha (1,5–11). Cyakora umuhanuzi afite ubwoba ko ububisha bw’Abakalideya buzatsemba igihugu cyose (1,12–17); Imana iramusubiza iti «Intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo» (2,4).
2. Imivumo yerekeye abasahuzi (2,5–20). — Abakalideya baravumwa incuro eshanu, kubera amarorerwa bakoreye abo batsinze.
3. Umuhanuzi yinginga Uhoraho ngo abatabare (3,1–19). — Umuhanuzi yishimira kandi yizera rwose ko ubutabera bw’Imana buzatsinda.
Igihe natwe duhuye n’amakuba, tujye twibuka inyigisho ya Habakuki: kudashidikanya mu kwemera dufitiye Imana, ni byo bizadufasha gukomeza gitwari kujya mbere, twizeye ko Imana izadutabara. «Intungane izabeshwaho n’ukwemera» (2,4) : iryo jambo rya Habakuki rizasubirwamo gatatu kose mu byanditswe by’Isezerano rishya (Rom 1,17; Gal 3,11; Heb 10,38); ndetse Pawulo azaryishingikirizaho cyane, agaragaza ko kubahiriza amategeko atari byo umuntu akesha ubutungane, ahubwo akizwa n’ukwemera.
