Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

Umugi wamenaga amaraso ugabijwe abawurimbura

1Ugushije ishyano, mugi umena amaraso,

ukaba wuzuye ubujura n’urugomo,

ntunahweme kunyaga iby’abandi!

2Nimwumve urusaku rw’ikiboko n’urw’inziga zikocagurana,

imirindi y’amafarasi n’umuvuduko w’amagare y’intambara.

3Abanyamafarasi biteguye kurasa,

inkota ziragurumana nk’amafumba,

amacumu ararabya nk’umurabyo.

Abapfuye ni benshi, imirambo irandagaye hose,

intumbi ntizibarika, baragenda bazisitaraho!

4Ibyo byose ubitewe n’uburaya3.4 n’uburaya bwawe: nk’uko bivugwa n’ahandi henshi muri Bibiliya, aha ngaha na ho uburaya burashushanya imihango yakorerwaga ibigirwamana. Abaherezabitambo b’imana z’i Ninivi, kimwe n’ab’i Babiloni, bari bazwiho kuba abapfumu n’abateramwaku kabuhariwe. bwawe bukabije,

wowe, mupfumukazi wabuhiriye ukagira n’uburanga butangaje,

ugashikamira amahanga n’ubwo buhabara bwawe,

n’ibihugu ukabyicisha uburetwa kubera ubupfumu bwawe.

5Noneho dore ndakwibasiye,

uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze,

nzazamura ingutiya3.5 nzazamura ingutiya yawe: kwambikwa ubusa mu ruhame, ni cyo cyari igihano cy’abagore b’indaya, (reba Yer 13,22.26; Ezk 16,37–41). yawe kugera ku gahanga,

kugira ngo nkwambike ubusa imbere y’amahanga,

n’ibihugu mbyereke ubwambure bwawe.

6Nzakujugunyaho imyanda, nkugire akarorero,

kugira ngo ukorwe n’ikimwaro,

7maze ugukubise amaso wese, ahunge avuza induru,

agira ati «Ninivi yarimbutse!»

Ni nde uzayigirira impuhwe?

Ni ko se, uzavana he abaguhumuriza?

Ninivi izaba aka Tebesi

8Waba se hari icyo urusha Tebesi3.8 urusha Tebesi: muri icyo gihe Tebesi yari umurwa mukuru w’igihugu cya Misiri (reba ku ikarita ya 1). Uwo mugi wari ukungahaye ukaba n’icyamamare wigeze gusahurwa n’ingabo z’umwami wa Ashuru, kandi zirawusenya muri 663 mb. K.,

wa mugi wubatse hagati y’imiyoboro ya Nili,

ugakikizwa n’amazi impande zose,

uruzi rukawubera inkike iwurinda?

9Kushi na Misiri ni byo wishingikirizaga buri gihe,

Puti n’Abanyalibiya baragiranye na wo amasezerano.

10Nyamara abaturage bawo barafashwe, bajyanwa bunyago;

abana bawo b’ibitambambuga bicirwa mu mayira yose,

abanyacyubahiro bawo bagabanywa ababatsinze,

hakoreshejwe ubufindo,

n’abatware bawo bose baboheshwa iminyururu.

11Nawe rero uramukiwe no gusinda ukarohama!

Uzahatirwa gushakira hose ubuhungiro

kugira ngo ucike umwanzi!

Ninivi ntizashobora kwirwanaho

12Ibigo byawe bikomeye byose

bimeze nk’imitini iriho imbuto zihishije;

iyo bayinyeganyeje na gatoya,

imbuto zihungukira mu kanwa k’uzirya3.12 mu kanwa k’uzirya: iki kigereranyo kiragenura uko ibigo bikomeye byose bya Ninivi byagiye byigarurirwa n’abanzi bakabisenya..

13Reba abantu usigaranye: bifashe rwose nk’abagore!

Amarembo y’igihugu cyawe yugururiwe abanzi,

umuriro watwitse ibihindizo byawe.

14Nimuvome amazi, uyabikire igihe uzaba ugoswe;

komeza inkike zikuzitiye, jya gushaka ibumba,

urikate maze ubumbe amatafari3.14 ubumbe amatafari: Abanyaninivi barihutira gutumburutsa inkike zizitiye umugi, nyamara bizaba iby’ubusa..

15Nyamara ni ho umuriro uzagutwikira, inkota igutsembe,

kabone n’iyo waba imbaga nyamwinshi

ingana n’isanane cyangwa n’inzige.

Abatuye i Ninivi bose bazatatana

16Wigwijeho abacuruzi baruta inyenyeri zo mu kirere,

none bose barayoyotse nk’inzige zigurutse.

17Abarinzi bawe bari benshi nk’inzige,

abagenzuzi bawe ari nk’irumbo ry’isanane;

zihumbitse ku gihuru kubera ubukonje,

nyamara iyo izuba rirashe, zose ziraguruka,

ntihagire umenya n’aho zihungiye3.17 n’aho zihungiye: abantu bose Ninivi yari yishingikirije: baba abacuruzi cyangwa abagenzuzi, nibabona igitero cyabasatiriye, bazahita bacika muri uwo mugi. Nahumu rero arabagereranya n’irumbo ry’isanane zihumbika ku gihuru ijoro riguye, ariko zikendera bugicya..

Amakuba atagira igaruriro

18Mbe, mwami wa Ashuru, abatware bawe ko bahunyiza,

intwari zawe zikaba zisinziriye!

Imbaga yawe yatataniye mu misozi,

kandi nta muntu n’umwe uri bubakoranyirize hamwe!

19Amakuba yawe ntagira igaruriro,

ibikomere byawe ntibishobora gukira.

Uwumvise akaga urimo wese aravuza impundu,

ariko kandi ni mu gihe:

none se ni nde utigeze ugirira nabi?

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda