Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

1Dore ubutumwa bwashyikirijwe umuhanuzi Habakuki, mu ibonekerwa.

I. UMUHANUZI ABAZA IMANA, IKAMUSUBIZA

Umuhanuzi atabaza Imana ubwa mbere

2Uhoraho, nzagutabaza kugeza ryari, utanyumva,

ko ngutakambira merewe nabi, ntunkize?

3Ni kuki ungaragariza ubuhemu,

waba se ushyigikiye ubushikamirwe1.3 ubushikamirwe: umuhanuzi arinubira akarengane abona mu gihugu: abantu barahinyura amategeko, abaciye bugufi n’intungane bagashikamirwa n’abanyamaboko. Ubwo se Uhoraho azareka bikomeze bityo??

Nta kindi nkibona kitari ukurimbuka n’urugomo,

ahantu hose hari impaka n’amahane!

4Amategeko ntagikurikizwa, ubutabera bwarapfukiranywe,

kuko umugiranabi ashikamira intungane;

bityo ubutabera bw’iki gihe bukaba ibinyoma bisa.

Igisubizo cy’Imana: igitero cy’Abakalideya

5Nimurebe ishyano rigwiririye amahanga maze mwumirwe;

kuko icyo ngiye gukora guhera ubu, mutari bucyemere,

kabone n’aho hagira ukibabwira!

6Ngaha ngiye guhagurutsa Abakalideya1.6 Abakalideya: ni irindi zina bitaga Abanyababiloni. Bigeze kwifatanya n’Abamedi, hanyuma batsinda Abanyashuru n’umugi wa Ninivi barawusenya (muri 612), none ubu baritegura kwigarurira n’ibindi bihugu bibakikije. Imana iragira iti «Bari mu biganza byanjye kugira ngo bambere igikoresho cyo guhana abagome.»,

iryo hanga ritagira impuhwe,

kandi ry’irinyamaboko, rizenguruke isi yose,

kugira ngo ryigarurire ibihugu bitari ibyaryo.

7Ni ihanga riteye ubwoba kandi ryihagazeho,

imbaraga zaryo zituma nta we urihangara.

8Amafarasi yabo yihuta kurusha ingwe,

akarusha ibirura bya nijoro kunyaruka.

Abanyamafarasi babo bariho barasimbuka,

ngabo baturutse kure baguruka nka kagoma

yihutira gufata icyo irya.

9Bose icyarimwe bazanywe no kugira nabi,

ngabo baraje baromboreje imbere yabo;

barundanyije imfungwa zingana n’umusenyi!

10Ni abantu badakangwa abami, bagasuzugura abategetsi;

bahinyura ibigo byose bikomeye,

ahubwo bakarundarunda igitaka imbere yabyo,

ari cyo bazamukiraho, bakabyigarurira.

11Baragenda nk’umuyaga w’inkubi,

bakihutira kujya n’ahandi kuhayogoza;

imbaraga zabo ni zo bagize imana yabo.

Umuhanuzi atabaza Imana ubwa kabiri

12Uhoraho, kuva mu ntangiriro se si wowe Mana yanjye,

Nyir’ubutagatifu wanjye kandi utazapfa bibaho?

Uhoraho, washyizeho uwo mwanzi1.12 uwo mwanzi: abavugwa aha ni Abakalideya; ariko Habakuki arinubira ubugome bwabo busumbye kure ubw’abababanjirije. Ntiyiyumvisha ukuntu Imana yabareka, bagatsemba batyo nta mbabazi andi mahanga yose. Ubwo se Imana izakomeza kwihanganira bene ako karengane (1.13)? ngo aducire urubanza,

uramukomeza, wowe Rutare, kugira ngo aduhane.

13Nyamara se, ko amaso yawe azira inenge,

washobora ute kwitegereza ikibi,

no kwihanganira akarengane?

Ni kuki ukomeza kwirengagiza amahano akorwa n’abagambanyi,

ukicecekera igihe umugiranabi aconcomera umurusha ubutungane?

14Abantu ubagenzereza nk’amafi yo mu nyanja,

mbese nk’ibikururuka mu mazi bitagira umutware!

15Abo bose umwanzi azabarobesha ururobo,

abafatire mu rushundura rwe, abashyire mu mutego we.

Icyo gihe azishima kandi asabagire,

16nuko ature igitambo rwa rushundura rwe,

atwikire ububani uwo mutego1.16 atwikire ububani uwo mutego we: Abakalideya bigaruriye amahanga atabarika kubera ingabo zabo z’indatsimburwa, mbese nk’uko umurobyi afatisha amafi imitego n’incundura ze. Kuba yabitwikira ububani, birasobanura ko Abakalideya na bo bubahirizaga cyane imana zabo bibwira ko ari zo zishyigikira ingabo zabo ku rugamba, zikabaha gutsinda. we,

kuko ari byo akesha kurya ibitubutse kandi byiza.

17Mbese azareka ryari gufatira amahanga mu rushundura rwe,

ngo akomeze kuyatsemba nta mbabazi?

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda