Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


9

Imana igirana amasezerano na Nowa

1Imana iha Nowa n’abahungu be umugisha, irababwira iti «Mwororoke, mugwire, mwuzure isi. 2Inyamaswa zose z’isi n’inyoni zose zo mu kirere zizabatinya, muzitere ubwoba. Ibikururuka ku isi byose, hamwe n’amafi yose yo mu nyanja, murabigabiwe. 3Ibikururuka byose byifitemo ubuzima, mbibahayeho ikiribwa, kimwe n’ibimera bitohagiye. 4Icyakora ntimuzarye inyama ikifitemo ubuzima, ari yo maraso.

5Kandi amaraso yanyu, arimo ubuzima bwanyu, sinzabura kuyahorera. Ari inyamaswa, ari umuntu uzaba yayamennye, nzayamuryoza. Buri muntu wese azishyura ubuzima bwa mugenzi we.

6Usheshe amaraso y’umuntu,

aye azaseswa n’undi muntu,

kuko Imana yaremye umuntu

imwishushanyije.

7Naho mwebwe nimwororoke mugwire, mwuzure isi muyigenge.»

8Imana ibwira Nowa n’abahungu be, iti 9«Dore ngiranye Isezerano namwe n’urubyaro rwanyu, 10kimwe n’ibinyabuzima byose muri kumwe: inyoni, n’amatungo n’inyamaswa zose zo ku isi, mbese ibivuye mu bwato byose, ntavanyemo n’inyamaswa z’ishyamba. 11Ngiri rero Isezerano ngiranye namwe: nta kinyamubiri kizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi nta n’umwuzure uzongera kurimbura isi.»

12Imana iravuga iti «Dore ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye namwe, n’ibifite ubuzima byose muri kumwe, uko ibisekuruza byanyu bisimburana: 13nshyize umukororombya9.13 umukororombya: mbere bavugaga ko umukororombya ari nk’umuheto Imana ifora, ikarasa imyambi yayo (ari yo mirabyo) ngo ihane isi. None Imana nta cyo izongera gukoresha uwo muheto, atari ukuwugira ikimenyetso cy’amahoro. wanjye mu gicu, uzaba ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’isi. 14Ninkoranyiriza ibicu hejuru y’isi, mukabona uwo mukororombya, 15nzibuka Isezerano nagiranye namwe, n’ikinyabuzima cyose; amazi ntazongera kuba umwuzure warimbura ibinyamubiri byose. 16Umukororombya niwitambika mu bicu, nanjye nzawitegereza nibuke Isezerano rizahoraho jyewe Imana ngiranye n’ikinyamubiri cyose cyo ku isi.»

17Imana ibwira Nowa, iti «Icyo ni cyo kimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’ikinyamubiri cyose cyo ku isi.»

Abahungu batatu ba Nowa

18Bene Nowa basohotse mu bwato, ni Semu, Kamu na Yafeti; Kamu ni se wa Kanahani.

19Abo uko ari batatu, ni bo Nowa yabyaye; ni bo bakomotsweho n’abakwiriye ku isi yose.

20Nowa aba umuhinzi, atera imizabibu. 21Nuko aza kunywa divayi arasinda, yambara ubusa ari mu ihema rye. 22Kamu, se wa Kanahani, abona se yambaye ubusa, abibwira abavandimwe be bombi bari hanze. 23Semu na Yafeti benda igishura cya Nowa, bagishyira ku bitugu byabo, bagenza umugongo, batwikira ubwambure bwa se. Bityo ntibabona se yambaye ubusa.

24Nowa asindutse, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye, 25nuko atera hejuru ati «Kanahani aravumwe, azaba umucakara wa nyuma mu bacakara ba bene se!»

26Arongera ati «Nihasingizwe Uhoraho Imana ya Semu, maze Kanahani azamubere umucakara! 27Yafeti na we, Imana imutoneshe, azature mu mahema ya Semu, maze Kanahani amubere umucakara!»

28Nyuma y’umwuzure, Nowa abaho indi myaka magana atatu na mirongo itanu. 29Iminsi yose Nowa yabayeho ni imyaka magana cyenda na mirongo itanu, nuko arapfa.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda