Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


8

Nowa asohoka ava mu bwato

1Imana yibuka Nowa, yibuka n’inyamaswa zose n’amatungo yose yari kumwe na we mu bwato. Imana ihuhera umuyaga ku isi, maze amazi aratuza. 2Nuko amasoko yose y’ikuzimu n’ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafungwa. Imvura ntiyongera kumanuka mu ijuru, maze amazi ahizuka ku isi. 3Hashize iminsi ijana na mirongo itanu, amazi aragabanuka. 4Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n’irindwi w’ukwezi, ubwato buruhukira ku musozi wa Ararati8.4 Ararati: ni umusozi munini uri mu majyaruguru ya Mezopotamiya, mu gihugu cyitwaga Arumeniya, ari cyo gice kimwe cya Turukiya y’ubu.. 5Amazi agenda agabanuka kugeza mu kwezi kwa cumi, ku wa mbere wako, impinga z’imisozi ziragaragara.

6Hashize iminsi mirongo ine, Nowa akingura idirishya ry’ubwato yari yakoze. 7Arekura igikona. Kirasohoka, kirakomeza kiraguruka, kirajarajara, kugeza ko amazi akamye, ubutaka bukagaragara. 8Hanyuma Nowa arekura inuma, ngo arebe niba amazi yagabanutse ku isi. 9Ariko inuma ntiyabona aho ikandagira, ni ko kumugarukaho mu bwato, kuko amazi yari akiri ku isi hose. Nowa atega ikiganza, arayisingira ayigarura mu bwato. 10Yirenza iminsi irindwi, arongera arekura inuma. 11Inuma ihindukira nimugoroba, itwaye mu kanwa ishami ritoshye ry’umuzeti! Nuko Nowa amenya ko amazi yari yagabanutse ku isi. 12Arongera ategereza indi minsi irindwi arekura inuma, ariko yo ntiyongera kumugarukaho.

13Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi arakama, ubutaka buragaragara. Nowa yegura igisenge cy’ubwato, arebye asanga ubutaka bwumutse.

14Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’irindwi, isi irumuka. 15Imana ibwira Nowa, iti 16«Sohoka uve mu bwato, wowe n’umugore wawe, n’abahungu bawe, n’abakazana bawe. 17Sohokana n’inyamaswa n’ibinyamubiri byose muri kumwe: inyoni, amatungo, n’ibikururuka hasi, ubisohokane byose, kugira ngo byuzure ku isi, byororoke bigwire ku isi.» 18Nuko Nowa asohokana n’abana be, n’umugore we, n’abakazana be. 19Inyamaswa zose, amatungo yose, inyoni zose, n’ibikururuka hasi byose, biva mu bwato, ukurikije amoko yabyo.

20Nowa yubakira Uhoraho urutambiro8.20 urutambiro: rwari rwubatswe n’amabuye agerekeranye cyangwa mu rwondo, hejuru yarwo ni ho bacanaga umuriro, kugira ngo bahatwikire ibitambo byeguriwe Imana.. Mu matungo yose atazira, no mu nyoni zitazira, arobanuramo izo guturaho ibitambo bitwikwa kuri urwo rutambiro. 21Uhoraho ahumurirwa n’umwuka ugusha neza w’ibitambo. Nuko aribwira ati «Sinzongera kuvuma ubutaka ukundi ku mpamvu y’umuntu. N’ubwo kuva mu bwana bwe nta kindi umutima we urarikira uretse ikibi, sinzongera kwica ibifite ubugingo nk’uko nabigenje.

22Iminsi yose isi izamara,

ibiba n’isarura,

imbeho n’ubushyuhe,

icyi n’itumba,

amanywa n’ijoro,

ntibizigera bivaho.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda