Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


50

Ihambwa rya Yakobo

1Nuko Yozefu yubama ku ruhanga rwa se, arusukaho amarira, kandi ararusoma.

2Nyuma Yozefu ategeka abaganga be kosa umurambo wa se, maze abo baganga bosa umurambo wa Israheli. 3Ibyo bimara iminsi mirongo ine yose, kuko bosaga iminsi ingana ityo. Abanyamisiri bamuririra iminsi mirongo irindwi. 4Igihe cyo kurira kirangiye, Yozefu abwira abo mu ngoro ya Farawo, ati «Niba mbafiteho ubucuti, nimugende mubwire farawo, muti 5’Data yandahije agira ati: Ngiye gupfa, mfite imva nicukuriye mu gihugu cya Kanahani; ni ho uzampamba.’ Undeke ngende njye guhamba data, nzagaruka.» 6Farawo arasubiza ati «Genda, uhambe so uko yabikurahije.» 7Yozefu ajya guhamba se. Agenda aherekejwe n’abagaba ba Farawo bose, n’abanyacyubahiro bo mu ngoro ye, n’abanyacyubahiro bo mu gihugu cyose cya Misiri. 8Bazamukana n’umuryango wa Yozefu wose, na bene se, n’umuryango wa se. Mu karere ka Gosheni bahasiga gusa abana, imikumbi n’amashyo.

9Bajyana n’amagare n’abahetswe n’amafarasi, mbese bagiye ari ikivunge.

10Bageze i Goreni‐ha‐Atadi, hakurya ya Yorudani, bahacurira umuborogo mwinshi kandi ukomeye. Naho Yozefu yiraburira se iminsi irindwi. 11Bene igihugu, Abakanahani, babonye iyo mihango yo kwirabura yaberaga i Go‐reni‐ha‐Atadi, baravuga bati «Dore ukwirabura gukomeye kw’Abanyamisiri.» Ngiyo impamvu yatumye bita aho hantu Abeli‐Misirayimu (bisobanura ngo ’Ukwirabura kwa Misiri’); ni hakurya ya Yorudani.

12Abahungu ba Yakobo bamugenzereza uko yari yababwiye. 13Bamujyana mu gihugu cya Kanahani, bamuhamba mu buvumo buri mu murima w’i Makipela, Abrahamu yari yaraguze na Efuroni w’Umuheti, ngo ube ubukonde bwo guhambamo, ahareba i Mambure.

14Amaze guhamba se, Yozefu asubira mu Misiri hamwe na bene se n’abari bajyanye na we gutabara.

Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yozefu

15Bene se wa Yozefu babonye se amaze gupfa, barabwirana bati «None Yozefu yatwanga akatwitura inabi twamugiriye?» 16Ni ko gutuma kuri Yozefu, bati «Mbere yo gupfa, so yaradutegetse ngo 17muzabwire Yozefu muti ’Nyabuneka, babarira bene so igicumuro n’icyaha bakoze. Ni koko, bakugiriye nabi bitavugwa! None, nyabuneka, babarira igicumuro cy’abagaragu b’Imana ya so.’» Nuko Yozefu arizwa n’ayo magambo bamubwiye.

18Bene se na bo ubwabo bariyizira, bikubita hasi imbere ye, baramubwira bati «Dore turi abacakara bawe!» 19Yozefu arabasubiza ati «Nimushyitse umutima mu nda. Mbese murakeka ko ngiye kwishyira mu cyimbo cy’Imana? 20Inabi mwari mwangiriye50.20 inabi mwari mwangiriye: Yozefu yongeye kubabarira abavandimwe be abigirana umutima ukeye. Kubabarira uwakugiriye nabi akicuza, no kwiringira ko Imana igena byose ngo ikize imbaga: izo ni zo nyigisho ebyiri z’ingenzi ziri muri iyo nkuru ndende ya Yozefu., Imana yayihinduyemo ibyiza, kugira ngo imbaga nyamwinshi irokoke, uko mubiruzi none. 21Maze noneho nimushyitse umutima mu nda! Nzabatunga, mwebwe n’abana muri kumwe.» Arabahumuriza, kandi ababwirana umutima utaryarya.

22Nuko Yozefu n’umuryango wa se batura mu Misiri. Yozefu aramba imyaka ijana n’icumi, 23abona abuzukuruza bavuka kuri Efurayimu, ndetse abahungu ba Makiri mwene Manase bavukira ku bibero bye. 24Yozefu abwira bene se, ati «Dore ngiye gupfa ariko Imana izabatabara maze ibakure muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yasezeranyije indahiro Abrahamu, Izaki, na Yakobo.» 25Nuko Yozefu arahiza bene Israheli, ati «Umunsi Imana yabatabaye muzajyane amagufwa yanjye.»

26Yozefu apfa amaze imyaka ijana na cumi. Bosa umurambo, nuko bawushyira mu isanduku yo guhambamo, mu Misiri.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda