Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


49

Yakobo aha umugisha abahungu be, uko ari cumi na babiri49.1 Yakobo aha umugisha abahungu be bose: iyo migisha igenewe «kubamenyesha ibizababaho mu bihe bizaza.» Biraruhije kuyumva, kuko akenshi yibutsa mu marenga ibyabayeho kera tutazi neza. Bavanga ibyerekeye abahungu ba Yakobo ni iby’imiryango yabakomotseho. Cyane cyane barondora ibizaba kuri Yuda no kuri Yozefu.

1Yakobo ahamagaza abana be, maze arababwira ati «Nimuterane, mbamenyeshe ibizababaho mu bihe bizaza.

2Nimwegerane mwumve, bana ba Yakobo,

mwumve so Israheli.

3Rubeni, uri imfura yanjye,

imbaraga zanjye, umuganura w’ingufu zanjye.

Wuzuye ishema n’ububasha.

4Wisumagira nk’amazi yo mu isumo!

Kuko wuriye uburiri bwa so,

ukanduza uburyamo bwanjye49.4 uburyamo bwanjye: Rubeni yari yarasambanye na Biliha, inshoreke ya se, (reba 35,22)..

5Simewoni na Levi49.5 Simewoni na Levi: bavumirwa hamwe kubera uburiganya bakoresheje igihe bicaga ab’igitsinagabo bose b’i Sikemu. Reba 34,25–31. ni abavandimwe,

inkota zabo zifatanya mu bwicanyi.

6Umutima wanjye ntukajye mu migambi yabo,

sinkifatanye n’amateraniro yabo;

kuko bishe abantu mu burakari bwabo,

maze mu burahuke bwabo bagatema ibitsi by’amapfizi!

7Burakavumwa uburakari bwabo bukaze,

n’umujinya wabo ukabije!

Nzabavangura muri Yakobo,

mbanyanyagize muri Israheli.

8Yuda49.8 Yuda: Yuda azaba umuryango w’ingenzi mu majyepfo y’igihugu, ari yo ngoma ya Yuda. Ni yo mpamvu bamurata cyane. Ubwami buzagira umwanya ukomeye muri Yuda, kuva kuri Dawudi n’abandi bami bamuzunguye, kugeza ku Mwami‐Mukiza bizeraga, (tuzi ko ari we Yezu Kristu)., woweho abo muva inda imwe bazagusingiza.

Ukuboko kwawe gutsikamiye ijosi ry’abanzi bawe,

na bene so bazagupfukamira.

9Yuda, uri nk’icyana cy’intare,

mwana wanjye, uzamutse uvuye ku rugamba!

Yaciye bugufi, abunda nk’intare,

kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura?

10Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda,

n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye,

kugeza igihe Uwo igenewe azazira,

Uwo amahanga azayoboka.

11Azirika ku muzabibu indogobe ye,

ku ishami ryawo umutavu w’indogobe ye y’ingore.

Amesa umwambaro we muri divayi,

n’igishura cye mu mutuku w’imizabibu.

12Amaso ye yatukujwe na divayi,

n’amenyo ye yezwa n’amata.

13Zabuloni azatura ku nkombe y’inyanja,

ku cyambu cy’amato, Sidoni bazagabana imbibi.

14Isakari ni indogobe ikomeye,

iryamye mu nzitiro rwagati.

15Yumvise uko kuruhuka ari byiza,

kandi abona ko igihugu gihimbaje,

maze atega umugongo ngo bamukorere,

yemera imirimo y’uburetwa.

16Dani azaca imanza mu muryango we,

nk’uko indi miryango ya Israheli ibigenza.

17Dani arabe inzoka mu muhanda, impiri mu kayira,

iruma ifarasi ku gitsi, maze uwo yari ihetse agacuranguka.

18Uhoraho, niringiye agakiza kawe!

19Gadi, abambuzi baramwambura,

na we akambura abasigaye inyuma.

20Asheri agira ibyo kurya binuze,

akagabura ibyo kurya bikwiye umwami.

21Nefutali ni imparakazi yiruka cyane,

ikabyara ibyana biteye ubwuzu.

22Yozefu49.22 Yozefu: na we bamuvugaho byinshi, kuko azaba umuryango w’ingenzi mu ngoma y’amajyaruguru, abikesheje abahungu be babiri, Efurayimu na Manase. ni urugemwe rushinze hafi y’isoko idudubiza,

amashami yarwo akarenga hejuru y’urukuta rw’urugo.

23Abarashi baramugondoje,

bamurasa bamusagariye.

24Ariko umuheto we ntiwavunwe,

n’amaboko ye yagumanye umurego,

abikesheje ikiganza cy’Imana, Nyir’ubutwari ya Yakobo,

n’izina ry’Umushumba n’Urutare bya Israheli,

25abikesheje Imana, Imana ya so, ihora igufasha,

na Nyir’ububasha uguha umugisha!

Imigisha y’ijuru mu kirere,

imigisha y’inyenga ibundikiye ikuzimu,

imigisha y’amabere n’iy’inda ibyara!

26Dore imigisha ya so isumba imigisha y’imisozi yahozeho

n’ibyifuzo by’imirambi ya kera:

irakoranire ku mutwe wa Yozefu,

ku ruhanga rw’uwagizwe indatwa mu bavandimwe be.

27Benyamini ni ikirura gitanyagura,

mu gitondo aconshomera icyo yishe,

nimugoroba akagabagabanya iminyago.»

Urupfu rwa Yakobo

28Abo bose ni bo bagize imiryango cumi n’ibiri49.28 imiryango cumi n’ibiri: Tuzi ko Yakobo yari afite abahungu cumi na babiri (reba Intg 29,31—30.22. na 35,18). Ni bo bazaba abasekuruza b’imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Ariko abakomoka kuri Yozefu babaye benshi cyane ku buryo bazabagabanyamo imiryango ibiri, uwa Manase n’uwa Efurayimu. Kugira ngo hataba imiryango cumi n’itatu, umurya ngo wa Levi uzabarwa kenshi ukwawo; kuko wo weguriwe Imana, nta bukonde wagiraga kimwe n’iyindi miryango, (reba Ibar 1,5–15; na 13,4–15). ya Israheli. Kandi ngibyo ibyo se yababwiye. Yabahaye umugisha; aha buri muryango umugisha uwukwiriye. 29Nuko arabategeka, ati «Ngiye gusanga abanjye; muzampambe hamwe na ba sokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti. 30Ubwo buvumo buba mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu yawuguze na Efuroni w’Umuheti ngo ube ubukonde, bajye bawuhambamo. 31Aho ni ho Abrahamu n’umugore we Sara bahambwe, ni ho Izaki n’umugore we Rebeka bahambwe; ni na ho nahambye Leya. 32Uwo murima n’ubuvumo buwurimo byaguzwe kuri bene Heti.»

33Yakobo amaze guha ayo mategeko abana be, asubiza amaguru ku buriri49.33 asubiza amaguru ku buriri: ni uburiri yari yicayeho araga (48.2); noneho araryama hanyuma arapfa., arapfa, asanga abe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda