Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


48

Yakobo aha umugisha abahungu bombi ba Yozefu48.1 abahungu bombi ba Yozefu: umusaza Yakobo ashaka guha umugisha abuzukuru be Yozefu yari yabyariye mu Misiri, ashaka kubagira abe.

1Ibyo bimaze kuba, baza kubwira Yozefu, bati «So ararwaye.» Nuko ajyana abahungu be bombi, Manase na Efurayimu. 2Babwiye Yakobo, bati «Dore umwana wawe Yozefu yaje kukureba», Israheli arihangana, yicara ku buriri.

3Yakobo abwira Yozefu, ati «Imana Nyir’ububasha yambonekeye i Luzi mu gihugu cya Kanahani. Yampaye umugisha, 4maze irambwira, iti ’Nzaguha kororoka no kugwira, nzaguhindura imbaga y’imiryango. Kandi iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe, kibe ubukonde iteka ryose.’ 5None rero, abahungu bombi wabyariye mu Misiri, mbere yuko ngusanga mu Misiri, ni abanjye. Efurayimu na Manase bazaba abanjye kimwe na Rubeni na Simewoni. 6Naho abana wakurikijeho bazaba abawe; bazahabwa umurage wabo babikesheje bakuru babo. 7Igihe navaga mu kibaya cya Aramu, nababajwe no gupfusha nyoko Rasheli mu gihugu cya Kanahani, dushigaje gato ngo tugere Efurata. Ni ho namuhambye, iruhande rw’inzira igana Efurata, ari yo Betelehemu.»

8Israheli abona abahungu bombi ba Yozefu, maze arabaza ati «Abo ni ba nde?» 9Yozefu asubiza se, ati «Ni abahungu Imana yampereye ino.» Na we aramubwira ati «Banyegereze mbahe umugisha.»

10Ubusaza bwari bwaratumye Israheli ahuma amaso, ntiyari akibona. Yozefu arabamwegereza, undi arabasoma, arabahobera. 11Nuko Israheli abwira Yozefu, ati «Nta bwo nari ngifite icyizere cyo kukubona, nyamara dore Imana impaye no kubona none urubyaro rwawe!» 12Yozefu abavana ku bibero bya se, maze aramwunamira.

13Yozefu afata abahungu be bombi; Efurayimu amufatisha ukuboko kwe kw’iburyo kugira ngo abe ibumoso bw’Israheli, Manase amufatisha ukw’ibumoso kugira ngo abe iburyo bw’Israheli. Nuko arabamwegereza. 14Nyamara ariko Israheli aramburira ukuboko kwe kw’iburyo ku mutwe wa Efurayimu wari umuhererezi, aramburira ukuboko kwe kw’ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranyije amaboko. Manase ni we wari imfura. 15Aha Yozefu umugisha, agira ati

«Imana ba sogokuru Abrahamu na Izaki bagenze imbere,

Imana yandagiye mu buzima bwanjye bwose kugeza ubu,

16ikaba ari yo Mumalayika wandinze ibibi byose,

nihe aba bahungu umugisha.

Maze kubera bo, izina ryanjye risingizwe,

kimwe n’aya ba sogokuru Abrahamu na Izaki.

Aba bana bazagwire, bakwire igihugu!»

17Yozefu abonye ko se yari yashyize ikiganza cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu48.17 ku mutwe wa Efurayimu: Manase ni we mukuru, ni we wagombaga guhabwa umugisha w’umwihariko, ariko uwo muryango wa Efurayimu uzaba umwe mu iy’ingenzi mu miryango yose igize ingoma ya Israheli., biramubabaza. Afata ikiganza cya se kugira ngo agikure ku mutwe wa Efurayimu, agishyire ku mutwe wa Manase. 18Ati «Data, wibigenza utyo, kuko uyu ari we mfura. Shyira ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe we.» 19Se ariko aranga, ati «Ndabizi, mwana wanjye, ndabizi. Na we azahinduka umuryango, na we azaba igihangange. Nyamara murumuna we azamurusha kuba igihangange, urubyaro rwe ruzaba imiryango myinshi.»

20Nuko uwo munsi abaha umugisha, avuga ati «Dore uko muri Israheli bazifurizanya umugisha: bazavuga bati ’Imana irakakugira nka Efurayimu na Manase.’» Ashyira atyo Efurayimu imbere ya Manase.

21Hanyuma Israheli abwira Yozefu, ati «Dore ngiye gupfa, ariko Imana izabana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cy’abasokuru. 22Byongeye, nkuraze umugabane usumba uwa bene so, ari wo Sikemu nanyaze Abahemori, nyibanyagisha inkota n’umuheto.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda