Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


14

Abramu atsinda abami; igitambo cya Malekisedeki

1Muri icyo gihe, Amurafeli umwami wa Shineyari, Ariyoki umwami wa Elasari, Kedorilahomeri umwami wa Elamu, Tideyali umwami wa Goyimu, 2batera Bera umwami wa Sodoma, Birisha umwami wa Gomora, Shineyavu umwami wa Adama, Shemeveri umwami wa Seboyimu, n’umwami wa Bela ari yo Sowari.

3Abatewe baremera urugamba mu kibaya cya Sidimu, ahari Inyanja y’Umunyu14.3 Inyanja y’Umunyu: reba ku ikarita. Amazi y’iyo nyanja arakama akayoyoka kuko aho hantu harashyuha cyane, hagasigara umunyu w’amabuye.. 4Kedorilahomeri yari yarabigaruriye imyaka cumi n’ibiri yose, maze mu wa cumi n’itatu baragaramba. 5Mu wa cumi n’ine haza Kedorilahomeri n’abami bari mu gice cye. Baneshereza Abarefayimu ahitwa Ashitaroti‐Karinayimu; Abazuzi bo banesherezwa i Hamu; Abahemi banesherezwa i Shawe‐Kiriyatayimu; 6Abahori banesherezwa mu misozi yabo ya Seyiri, kugeza kuri Eli‐Parani, hafi y’ubutayu. 7Hanyuma Kedorilahomeri n’abami bari kumwe basubirayo, bagera ku iriba rya Eni‐Mishipati, ari ryo Kadeshi; bayogoza igihugu cy’Abamaleki kimwe n’Abahemori bari batuye i Hasasoni‐Tamari.

8Nuko umwami wa Sodoma n’uwa Gomora, uwa Adama, uwa Seboyimu n’uwa Bela ari yo Sowari, barema urugamba mu kibaya cya Sidimu. 9Abo batanu barwana n’aba bane: Kedorilahomeri umwami wa Elamu, Tideyali umwami wa Goyimu, Amurafeli umwami wa Shineyari, na Ariyoki umwami wa Elasari. 10Maze muri icyo kibaya cya Sidimu hakaba ibinamba byinshi by’ubujeni; mu guhunga kwabo umwami wa Sodoma n’uwa Gomora babigwamo, abasigaye bahungira mu misozi. 11Abatsinze banyaga ibintu byose bya Sodoma n’ibya Gomora, batwara imyaka yose, nuko baragenda. 12Bafata na Loti, umuhungu wabo wa Abramu, wari utuye i Sodoma; baramujyana hamwe n’ibye byose. 13Uwacitse ku icumu aza kubibwira Abramu w’Umuhebureyi wari utuye hafi y’ibiti by’imishishi bya Mambure. Uwo Mambure yari Umuhemori, akaba mwene nyina wa Eshikoli na Aneri bari bashyize hamwe na Abramu. 14Abramu yumvise ko umuhungu wabo yajyanywe bunyago, akoranya abagaragu be bavukiye iwe, bageze kuri magana atatu na cumi n’umunani, nuko bakurikirana ababisha kugeza ahitwa i Dani. 15Abramu n’abe bigabanyamo imitwe, babatera nijoro, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba hakurya ya Damasi. 16Abramu yigarurira ibintu byose, agarura na mwene wabo Loti n’ibintu bye, kimwe n’abagore na bene wabo.

17Abramu ubwo yahindukiraga amaze kunesha Kedorilahomeri n’abandi bami bari kumwe, umwami wa Sodoma amusanganirira mu kibaya cya Shave, umubande w’Umwami. 18Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi; yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose. 19Asabira Abramu umugisha avuga ati

«Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose

yaremye ijuru n’isi!

20Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose

yashyize abanzi bawe mu maboko yawe!»

Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose.

21Umwami wa Sodoma abwira Abramu, ati «Mpa abantu, wijyanire ibintu.» 22Ariko Abramu asubiza umwami wa Sodoma, ati «Ndahiriye imbere y’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi, 23ko kuva ku rudodo kugeza ku gashumi k’inkweto, nta kintu cyawe njyana, hato utazavuga uti ’Ni jye wakijije Abramu’. 24Nta cyo nshaka, keretse ibiryo by’abagaragu banjye. Naho abo twatabaranye, Aneri, Eshikoli na Mambure bafate umugabane wabo ubwabo!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda