Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

1Abramu azamuka ava mu Misiri ajya muri Negevu, azamukana n’umugore we n’ibyo yari atunze byose. Loti na we bari kumwe.

Abramu na Loti batandukana

2Abramu yari umutunzi cyane, akize kuri zahabu na feza. 3Nuko agenda yimuka, ava muri Negevu yerekeza i Beteli. Agera ahantu yari yarigeze gucumbika, hagati ya Beteli na Hayi. 4Aho nyine yari yarigeze kuhubaka urutambiro, yongera kuhambariza izina ry’Uhoraho.

5Loti wimukanaga na Abramu, na we yari atunze amatungo, amagufi n’amaremare, hamwe n’amahema. 6Igihugu nticyari kibahagije bombi, kandi kubera ubwinshi bw’amatungo yabo, kubana ntibyashobokaga. 7Haje kuvuka intonganya mu bashumba ba Abramu n’aba Loti. — Icyo gihe Abakanahani n’Abaperezi bari bagituye mu gihugu. — 8Abramu abwira Loti, ati «Ntihakabe intonganya muri twe, no ku bashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe. 9Mbese nturora iki gihugu cyose? Reka dutandukane. Nujya ibumoso nzajya iburyo, nujya iburyo nzajya ibumoso.»

10Loti aterera amaso, abona ikibaya cyose cya Yorudani, n’uko cyatembaga amazi impande zose. — Ibyo byabaye igihe Uhoraho yari atararimbura Sodoma na Gomora; muri icyo gihe icyo kibaya kugeza kuri Sowari cyari kimeze nk’ubusitani bw’Uhoraho13.10 ubusitani bw’Uhoraho: ni bwa busitani bwo muri Edeni bavuze mu nkuru ya Adamu na Eva (2.8)., kimwe n’igihugu cya Misiri.— 11Loti yihitiramo ikibaya cyose cya Yorudani, agenda rero agana iburasirazuba. Batandukana batyo. 12Abramu we atura mu gihugu cya Kanahani, naho Loti atura mu migi y’icyo kibaya, amahema ye ayashinga hafi ya Sodoma. 13Abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibibi, bahoraga bacumura kuri Uhoraho.

14Loti amaze gutandukana na Abramu, Uhoraho abwira Abramu, ati «Ubura amaso uhereye aho uri, maze urebe mu majyaruguru no mu majyepfo, urebe mu burasirazuba no mu burengero bwaryo. 15Igihugu cyose uruzi ndakiguhaye burundu, wowe n’urubyaro rwawe. 16Urubyaro rwawe nzaruha kororoka rugwire nk’umukungugu wo ku isi. Mbese hari umuntu washobora kubara umukungugu w’isi? Ni ko n’urubyaro rwawe batazashobora kurubara! 17Haguruka utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko nkiguhaye.» 18Abramu ashingura amahema ye, ajya gutura hafi y’ibiti by’imishishi ya Mambure biri i Heburoni. Ahubakira Uhoraho urutambiro.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda