Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


15

Imana igirana Isezerano na Abramu

1Ibyo birangiye, Uhoraho abwirira Abramu mu nzozi, ati «Abramu, ntutinye, ndi ingabo igukingiye; ibihembo byawe bizaba byinshi cyane.» 2Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, wampa iki? Jyewe ngiye gupfa nta kana, kandi uzanzungura ni Eliyezeri w’i Damasi.» 3Ati «Dore nta rubyaro wampaye, none ngiye kuzungurwa n’umwe mu bagaragu banjye.» 4Uhoraho ni ko kumubwira ati «Nta bwo ari we uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n’uzaturuka mu maraso yawe.» 5Nuko Uhoraho amujyana hanze, aramubwira ati «Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara.» Nuko aramubwira ati «Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana.» 6Abramu yemera Uhoraho15.6 Abramu yemera Uhoraho: Imana yari yarasezeranije Abramu kuzamuha umwana; nyamara imyaka ihita ari myinshi ntiyagira uwo abona. Abramu aba umusaza cyane, ariko akomeza kwemera iryo sezerano adashidikanya. Aha ngaha habaye ahambere muri Bibiliya batwereka ko ukwemera n’ubutungane bijyana ubudatandukana: kwemera ni ugutunganya ugushaka kw’Imana. Muri Bibiliya yose barata Abramu, se w’abemera bose, (reba Rm 4; Gal 3,6; Yak 2,23)., bituma amubonamo ubutungane.

7Aramubwira ati «Ndi Uhoraho wagukuye muri Uri y’Abakalideya, kugira ngo nzakugabire iki gihugu.» 8Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, nzabwirwa n’iki ko nzagitunga?» 9Uhoraho ati «Jya kunshakira inyana y’imyaka itatu, uzane n’ihene y’imyaka itatu, isekurume y’intama y’imyaka itatu hamwe n’intungura n’inuma.» 10Abramu amuzanira ayo matungo yose, ayasaturamo15.10 ayasaturamo kabiri: kera iyo abantu babiri bashakaga kugirana isezerano, bafataga ihene cyangwa irindi tungo, bakabicamo kabiri. Hanyuma buri wese akanyura hagati y’ibice byombi by’iryo tungo; bigasobanura ko na bo bemeye ko bazabacamo kabiri nibaramuka baciye kuri ayo masezerano. kabiri, igisate kimwe akirambika imbere y’ikindi, ariko inyoni ntiyazibaga atyo. 11Inkongoro ziza kurya izo ntumbi, Abramu arazirukana.

12Izuba rigiye kurenga, Abramu afatwa n’ibitotsi, arasinzira araheranwa. Ubwoba bumutaha ari bwinshi, abutewe n’umwijima w’icuraburindi. 13Uhoraho abwira Abramu, ati «Menya neza ko abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu kitari icyabo; bazakibamo abacakara, bazicishwe uburetwa imyaka magana ane yose. 14Ariko abo bazaba barabereye abacakara na bo nzabahana. Hanyuma abazagukomokaho bazahimukane ibintu byinshi. 15Naho wowe uzigendera mu mahoro, usange ba sokuruza bawe; uzahambwa mu mahoro ugeze mu zabukuru. 16Bazagaruka ino ku gisekuruza cya kane, kuko ibyaha by’Abahemori bitarashira inyuma.»

17Igihe izuba rimaze kurenga, n’umwijima umaze gukwira hose, ifumba icumbeka n’ikibatsi cy’umuriro15.17 ikibatsi cy’umuriro: uwo muriro ni ishusho ry’Imana ubwayo, yuzuza ityo umuhango w’isezerano. binyura hagati ya za nyamaswa zaciwemo kabiri. 18Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu, muri aya magambo ati «Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.»

19Ni igihugu cy’Abakeniti, Abakenisi, Abakadimoni, 20Abaheti, Abaperezi, Abarefayimu, 21Abahemori, Abakanahani, Abagirigashi, n’Abayebuzi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda