Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

ABRAHAMU

Imana ihamagara Abramu, imusaba kuva mu gihugu cye

1Uhoraho abwira Abramu ati «Wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.

2Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha.

Izina ryawe nzarigira ikirangirire, uzaba umunyamugisha.

3Abazakuvuga neza, nzabaha umugisha;

uzagutuka nzamuvuma.

Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.»

4Nuko Abramu aragenda, agenza uko Uhoraho yamubwiye, na Loti barajyana.

Abramu yimuka mu mugi wa Harani; yari ageze mu kigero cy’imyaka mirongo irindwi n’itanu. 5Abramu ahagurukana n’umugore we Sarayi, na Loti umuhungu wa mwene se, hamwe n’ibintu byose bari batunze, n’abagaragu bose bari barahakiye i Harani; bagenda berekeza mu gihugu cya Kanahani12.5 Harani . . . Kanahani: Imana yibwira Abramu, imusaba kwimuka mu gihugu cye cya Harani ngo ajye gutura mu gihugu cya Kanahani (reba ku ikarita). Nuko Imana imusezeranya bwa mbere kuzamuha umugisha, akororoka, n’imiryango yose y’isi ikazamuherwamo umugisha. Ayo masezerano, Imana izakomeza kuyasubiramo kenshi, no mu bindi bice by’iki gitabo cy’Intangiriro..

Abramu yambukiranya Kanahani, akamanukira mu Misiri

Nuko bagera mu gihugu cya Kanahani. 6Abramu yambukiranya igihugu cyose, agera ahantu hitwa Sikemu, ku giti cy’umushishi wa More. Abakanahani bari bagituye muri icyo gihugu. 7Uhoraho abonekera Abramu, aramubwira ati «Urubyaro rwawe nzaruha12.7 . . . nzaruha iki gihugu: ayo ni yo masezerano y’agatangaza Imana igirira Abramu, uwo musaza w’imyaka 75 utagira abana (12.4 na 11,30): izamuha umugisha n’urubyaro, inamuhe igihugu cyo guturamo. iki gihugu.» Aho ngaho Abramu ahubaka urutambiro, arwubakira Uhoraho wari wamubonekeye. 8Ahavuye, ajya ku musozi uri iburasirazuba bwa Beteli. Nuko ashinga ihema rye hagati ya Beteli iburengerazuba, na Hayi mu burasirazuba. Aho ni ho yubakiye urutambiro Uhoraho, maze ahambariza izina rye. 9Hanyuma Abramu agenda yimuka, agana muri Negevu.

10Haza gutera inzara mu gihugu; Abramu ni ko kumanuka ajya mu Misiri guturayo, kuko inzara yari yabiyogoje mu gihugu. 11Igihe agiye kugera mu Misiri abwira umugore we Sarayi, ati «Dore, uri umugore mwiza mu maso, ufite uburanga. 12Abanyamisiri nibakubona bazavuga bati ’Uriya ni umugore we!’ Jyewe bazanyica, wowe bakureke ubeho. 13Ndabigusabye, uravuge ko uri mushiki wanjye, kugira ngo bamfate neza kubera wowe; mbone no gukiza amagara yanjye, mbikesha wowe.»

14Koko rero Abramu ageze mu Misiri, Abanyamisiri basanga umugore we ari mwiza byahebuje. 15Abatware ba Farawo12.15 Farawo: ni izina ry’ubugabe bitaga abami bose bo mu Misiri; rigasobanura ngo ’inzu ikomeye’; cyangwa ’umuryango usumba iyindi’. bamaze kumubona, bajya kumuratira Farawo; uwo mugore bamuzana mu ngoro ye. 16Nuko bafata neza Abramu ku mpamvu z’uwo mugore, abona amatungo magufi n’amatungo maremare, n’indogobe, n’abagaragu n’abaja, n’indogobe z’ingore n’ingamiya. 17Ariko Uhoraho ahanisha ibyago bikomeye Farawo n’urugo rwe, amuhora Sarayi umugore wa Abramu. 18Farawo ni ko guhamagaza Abramu, aramubwira ati «Wangize ibiki? Ni iki cyatumye utamenyesha ko ari umugore wawe? 19Kuki wambwiye ngo ni mushiki wawe, bigatuma mugira umugore wanjye? Ngaho noneho, dore umugore wawe, mufate ugende!» 20Farawo ategeka abantu be, baramwirukana, we, n’umugore we, n’ibye byose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda