Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


7

Amaherezo aregereje

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, vuga uti ’Nyagasani Uhoraho, abwiye atya umuryango wa Israheli: Birarangiye! Dore amaherezo yagwiririye impande enye z’igihugu. 3Noneho bikurangiriyeho, ngiye kukuvunduriraho uburakari bwanjye, kugira ngo ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe kandi nkuryoze n’amahano yose wakoze. 4Sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira, ahubwo nzagushinja imyifatire yawe, amahano wakoze azakugumeho maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’»

5Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore ngicyo icyago kiraje, icyago cya kabutindi! 6Amaherezo yawe aregereje, ngayo rwose yaje ahagurutse akugana, araje rwose. 7Ubu ni wowe utahiwe, muntu utuye igihugu. Igihe kiraje n’umunsi uregereje7.7 umunsi uregereje: ni umunsi Uhoraho azahana umuryango we kubera ibyaha byawo (reba na 7,10)., ntibikiri ibyishimo, ahubwo ni imvururu ku misozi. 8Ngaha ngiye kukuvunduriraho umujinya wanjye, nkurangirizeho uburakari bwanjye, ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe, kandi nkuryoze amahano yose wakoze. 9Sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira; ahubwo nzaguhana nkurikije imyifatire yawe, amahano wakoze akugumeho maze muzamenye ko ndi Uhoraho, nkaba mbahannye.

10Nguyu umunsi urageze, ubu ni wowe utahiwe; ubuhubutsi buragwiriye, agasuzuguro kakwiriye hose, 11urugomo rurabyutse nk’inkoni y’ubugiranabi . . . 12Igihe kirageze n’umunsi uregereje! Umuguzi narekere aho kwishima, umucuruzi areke kwiheba kuko umujinya wanjye wibasiye igihugu cyose. 13Umucuruzi ntakigarutse ku cyo yagurishije, kabone n’aho yaba akiriho, kuko ibyavuzwe bigomba kugwirira ubukungu bw’igihugu bizaba, maze ntihazagire urokoka bazira icyaha cyabo. 14Ngaha bavugije akarumbeti, n’ibyangombwa byose byateguwe, ariko nta muntu n’umwe wo kujya ku rugamba, kuko umujinya wanjye waziye ubukungu bw’igihugu cyose.

Ibicumuro bya Israheli

15Abazaba bari hanze bazicishwa inkota, abari mu mazu bazire ibyorezo n’inzara. Umuntu wese uzaba ari ku gasozi azicwa n’inkota, naho uzaba ari mu mugi azahitanwe n’ibyorezo n’inzara. 16Abazaba bacitse ku icumu bazahungira mu misozi nk’inuma zo mu gasozi, bose nzabice buri muntu azira icyaha cye. 17Ibiganza byombi bizacika intege, amavi yose azarohame mu mazi. 18Bazakenyera ibigunira n’umushyitsi ubatahe; mu ruhanga rwabo hazakorwe n’ikimwaro n’imitwe yabo bayiharanguze7.18 bayiharanguze: kwiyogoshesha kuri ubwo buryo, kimwe no kwambara ibigunira, byari nk’umuhango w’abari mu cyunamo.. 19Feza yabo bazayinyanyagiza mu mihanda na zahabu yabo ihindane; ari zahabu cyangwa feza yabo, nta kizashobora kubakiza umunsi w’uburakari bw’Uhoraho. Ntibazongera guhaga cyangwa kurengwa ukundi, kuko ari byo byari imvano y’ugucumura kwabo. 20Ubwibone bwabo babugaragarizaga mu bwiza bw’imitamirizo yabo, none ngaho bayikozemo amashusho y’amahano n’ibigirwamana byabo. Nanjye, ni yo mpamvu iyo mitamirizo yabo nyigize umwanda kuri bo. 21Ngiye kuyigabiza abanyamahanga, bayisahure n’abajura bo mu gihugu bayitwareho iminyago, babanje kuyandavuza. 22Nzabirengagiza igihe bazaba bandavuza umutungo w’Ingoro yanjye, ibisambo bizinjiremo maze biwuhindanye.

23Ngaho rero cura umunyururu kuko igihugu cyuzuyemo ubwicanyi bumena amaraso, n’umugi ukaba wuzuyemo urugomo. 24Nzazana abanyamahanga b’abagome bigarurire amazu yabo, ncubye ubwirasi bw’abanyamaboko n’ingoro zabo nzihumanye. 25Ngaha iterabwoba riraje; bazashakashaka amahoro ariko bizabe iby’ubusa. 26Icyago kizasimburwa n’ikindi, inkuru mbi zisimburane. Bazatakambira umuhanuzi ngo agire icyo yababonera ariko bibe iby’ubusa; umuherezabitambo ntazaba akimenya amategeko, nk’uko n’abakuru b’umuryango batazaba bakijya inama. 27Umwami azajya mu cyunamo, igikomangoma kizikame mu bwihebe, n’ibiganza by’abatuye igihugu bihinde umushyitsi. Nzabahana nkurikije imyifatire yabo, mbacire urubanza nkurikije uko na bo baca izabo, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda