Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


8

Umuhanuzi yerekwa ibicumuro bya Israheli

1Mu mwaka wa gatandatu8.1 mu mwaka wa gatandatu: ni mu mwaka wa 592 cyangwa 591 mb. K., hashize imyaka itandatu Abayuda bajyanywe bunyago ubwa mbere, (reba 1,2 n’igisob.), ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa gatandatu, nari nicaye iwanjye n’abakuru b’umuryango bicaye imbere yanjye; nuko ububasha bwa Nyagasani Uhoraho bunsesekaraho.

2Nuko ngo ndebe, mbona igisa n’umuntu8.2 igisa n’umuntu: reba 1,26 (n’igisob.). Kuva mu nsi y’urukenyerero yari akikijwe n’umuriro, hejuru y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nka zahabu. 3Arambura igisa n’ikiganza maze amfata umusatsi, ubwo umwuka ungurukana mu kirere unjyana i Yeruzalemu mu mabonekerwa matagatifu, ungeza ku rugi rw’amarembo y’imbere yerekera mu majyaruguru, ariho hari intebe y’ikigirwamana cy’ishyari8.3 ikigirwamana cy’ishyari: Ezekiyeli, mu ibonekerwa rye, yabonye ibikorerwa mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu: bariho basenga ishusho ry’ikigirwamana, ari na byo bituma Uhoraho abarakarira cyane. Birashoboka ko ryaba ishusho ry’imanakazi Ashitaroti, mbese nk’iryo umwami Manase yigeze gushyira mu Ngoro (reba 2 Bami 21,7; 23,4)., gitera ishyari. 4Nuko mbona haganje ikuzo ry’Imana ya Israheli, ryasaga rwose n’iryo nigeze kubona mu kibaya. 5Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, ubura amaso urebe mu majyaruguru.» Ubwo nubura amaso ndareba, maze mbona cya kigirwamana cy’ishyari, cyari kiri mu majyaruguru y’urugi rw’amarembo agana ku rutambiro. 6Arambwira ati «Mwana w’umuntu, urareba se ibyo bakora? Urareba ayo mahano yose akabije umuryango wa Israheli ukora, kugira ngo banyimure mu Ngoro yanjye? Ba woroheje, uzabona n’andi mahano akabije bakora.»

7Ubwo anjyana ku marembo y’igikari cy’Ingoro. Nuko ngo ndebe, mbona umwobo mu rukuta. 8Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngaho nawe cukura umwobo mu rukuta.» Mpera ko ndawucukura maze haboneka umwenge. 9Noneho arambwira ati «Injira maze urebe amahano ateye isoni bakorera hano.» 10Nuko ndinjira, ngo ndebe mbona ibishushanyo by’inyamaswa zikururuka ku butaka z’amoko yose, ibikoko byose biteye ishozi n’ibigirwamana by’ubwoko bwose, Abayisraheli bashushanyije ku mpande zose z’urukuta. 11Abakuru b’umuryango wa Israheli bagera kuri mirongo irindwi hamwe na Yazanyahu mwene Shafani hagati yabo, bari bahagaze imbere y’ibigirwamana — buri muntu afite icyotezo mu ntoki — maze umwotsi w’ububani ukazamuka nk’igicu. 12Arambwira ati «Mwana w’umuntu, wiboneye se ibyo abakuru b’umuryango wa Israheli bahakorera bikingirije umwijima, buri muntu mu cyumba cye giharabitse ibishushanyo? Baribwira bati ’Uhoraho ntatureba, yavuye mu gihugu.’» 13Nuko yungamo ati «Ba woroheje, uzabona n’andi mahano akabije bakora.»

14Noneho anjyana ku rugi rw’amarembo y’Ingoro y’Uhoraho yerekeraga mu majyaruguru, hakaba abagore baririraga ikigirwamana Tamuzi8.14 baririraga . . . Tamuzi: ni ikigirwamana bavugaga ko gituma ubutaka burumbuka. Mu mpera z’umwaka, igihe cy’ubukonje gitangiye ku buryo nta kintu na kimwe kikimera, bavugaga ko Tamuzi yapfuye, nuko bakamuririra. Nyamara ubushyuhe bwaba bugarutse, bakavuga ko yazutse.. 15Nuko arambwira ati «Wabibonye se, mwana w’umuntu? Ba woroheje uzabona n’andi mahano akabije kuruta aya ngaya.»

16Hanyuma anjyana imbere y’igikari cy’Ingoro y’Uhoraho. Nuko mbona abantu bagera kuri makumyabiri na batanu bari mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, hagati y’urwinjiriro n’urutambiro. Bari bateye umugongo Ingoro y’Uhoraho birebera mu burasirazuba, ari na ko bunamira izuba8.16 bunamira izuba: Abanyababiloni basengaga izuba, kimwe n’ukwezi na zimwe mu nyenyeri, nuko bamwe mu Bayahudi bakabigana (2 Bami 23,11). bareba aho rirasira. 17Arambwira ati «Wabibonye se, mwana w’umuntu? Ayo mahano ab’inzu ya Yuda bakorera aha ngaha se ntiyaba ahagije? Dore igihugu bacyujujemo urugomo, bariho barasembura uburakari bwanjye; irebere nawe ngo baregereza ishami ku zuru ryabo. 18Nanjye nzabahanana umujinya, sinzigera mbarebana impuhwe kandi sinzanabababarira. Bazantakambira baranguruye amajwi, nyamara ariko sinzabumva.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda