Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Ibyerekeye imisozi ya Israheli6.1 imisozi ya Israheli: iyo misozi iravumwa, bitewe n’uko mu mpinga zayo ari ho Abakanahani n’Abayisraheli bubatse insengero zitabarika z’ibigirwamana.

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, hindukira urebe imisozi ya Israheli maze uhanure ibiyerekeyeho. 3Uzavuge uti ’Misozi ya Israheli, nimutege amatwi ijambo rya Nyagasani Uhoraho. Dore uko Nyagasani Uhoraho abwira imisozi n’utununga, imikokwe n’ibibaya: Ngiye kubagabiza inkota, ndimbure ahantu hanyu hatagatifu. 4Intambiro zanyu z’ibitambo zizasandazwa, n’iz’imibavu zimenagurwe; nzabatsinda imbere y’ibigirwamana byanyu; 5intumbi z’Abayisraheli nzishyire imbere y’ibigirwamana byabo, kandi nyanyagize amagufa yabo impande zose z’intambiro zanyu. 6Imigi mutuyemo izahinduka amatongo n’ahantu hanyu hatagatifu hasenywe; bityo intambiro zanyu zizasenywe kandi zirimburwe, ibigirwamana byanyu bisandazwe kandi binyanyagire, intambiro z’imibavu zizamenagurwe maze ibikorwa byanyu bihinduke ubusa. 7Nzararika abazaba bashegeshwe rwagati muri mwe, maze muzamenyereho ko ndi Uhoraho.

8Ariko rero, nzasigaza bamwe6.8 nzasigaza bamwe: kimwe n’abahanuzi bamubanjirije, Ezekiyeli arahanura ko hari agasigisigi kazarokoka, kakagarukira Imana maze mu bihe bizaza kakazamererwa neza. Reba Am 5,15; Mik 2,12; 5,2; Iz 4,3; 10,19–22 n’ahandi henshi. muri mwe bazaba bacitse ku icumu bakazatatanira mu mahanga; 9maze bazanyibukire mu mahanga aho bazaba ari imbohe, kuko nzaba namenaguye umutima wabo wararutse ukanyanga, n’amaso yabo yohotse inyuma y’ibigirwamana byabo. Bazizinukwa na bo ubwabo kubera ibibi byose bakoze n’ayo mahano yabo. 10Bityo nimbateza ayo makuba, bazamenye ko ndi Uhoraho kuko ibyo navuze bitabaye imfabusa.’»

Ibicumuro bya Israheli

11Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: «Koma mu mashyi, udihe n’ikirenge hasi maze utere hejuru uti ’Karabaye!’ Israheli igiye kwicishwa inkota, inzara n’ibyorezo kubera amahano yose yakoze. 12Abari kure bazicwa n’ibyorezo, naho abari bugufi bazatsembwe n’inkota. Abazaba baracitse ku icumu bazamarwa n’inzara, kuko nzabarangirizaho umujinya wanjye. 13Muzamenyeraho ko ndi Uhoraho, igihe abazaba bashegeshwe bazaba barambaraye mu bigirwamana byabo n’iruhande rw’intambiro zabo, ku tununga duhanitse no mu mpinga z’imisozi yose, mu nsi ya buri giti gitoshye no mu nsi ya buri mushishi ubyibushye, n’aho baturiraga imibavu yo kurura ibigirwamana byabo byose. 14Nzabacyamuriraho ikiganza cyanjye, igihugu cyabo kimwe n’aho batuye hose, hahinduke ahantu hadatuwe kuva ku butayu kugera i Ribula6.14 kugera i Ribula: igihugu cyose kizaba kitagituwe, kuva ku butayu bwo mu majyepfo kugeza i Ribula, ari wo mugi wa mbere w’Abaramu, uri hakurya y’umupaka w’amajyaruguru., bityo bazamenye ko ndi Uhoraho.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda