Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

Imana ihana Israheli

1Uhoraho yongera kumbwira ati «Mwana w’umuntu, fata icyuma gityaye, ugifate nk’urwembe rwa kimyozi, ucyiyogosheshe imisatsi n’ubwanwa5.1 imisatsi n’ubwanwa: abacakara n’imfungwa ni bo bonyine bogoshwaga batyo.; hanyuma ufate umunzani maze ubigabanyemo imigabane. 2Igihe iminsi y’ifatwa ry’umugi izaba irangiye, uzafate umugabane uhwanye na kimwe cya gatatu5.2 kimwe cya gatatu: Ezekiyeli arahanura uko bizagendekera abaturage ba Yeruzalemu, umugi umaze gufatwa: bamwe bazicwa n’umuriro, abandi barimburwe n’inkota, abandi bazajyanwe bunyago. Bakeya cyane ni bo bazarokoka, ariko na bo bamaze gusukurishwa umuriro (5.3–4). uwutwikire mu mugi rwagati. Ikindi cya gatatu uzagende ugicagagura n’inkota ari na ko uzenguruka umugi; igice gisigaye uzakinyanyagize mu muyaga, ni bwo nanjye nzakura inkota yanjye mbakurikirane. 3Uzafateho umusatsi muke uwushyire mu mufuka w’igishura cyawe, 4hanyuma uzongere ufateho uwujugunye mu muriro, bityo uhembere umuriro uzagera ku muryango wa Israheli.»

5Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Iyo ni Yeruzalemu nashyize hagati y’amahanga n’ibihugu biyikikije. 6Yarigometse isuzugura amategeko n’amabwiriza yanjye kurusha amahanga n’ibihugu biyikikije; kuko bahigitse amabwiriza yanjye kandi ntibakurikize n’amategeko yanjye.»

7Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati «Kubera ko agasuzuguro kanyu gatambukije ububi ak’amahanga abakikije, ntimunakurikize amategeko yanjye ngo mwubahirize n’amabwiriza yanjye, ahubwo mugakurikiza imico y’amahanga abakikije, 8kubera iyo mpamvu nimwumve uko Nyagasani Uhoraho avuze ’Nanjye ndakwibasiye, nzagucira urubanza ku mugaragaro mu maso y’amahanga. 9Nzakwibasira ku buryo ntigeze mbikora kandi ntazigera nongera kubikora, kubera ayo mahano wakoze. 10Ababyeyi bazarya abana babo n’abana barye ababyeyi babo ku mugaragaro mu maso yawe. Nzagucira urugukwiye, nzatatanyirize imihanda yose uzaba arokotse wese mu bagukomokaho.

11Ni cyo gituma mbirahiriye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko wahindanyije Ingoro yanjye n’ibyo biterashozi byose n’ayo mahano yose, nanjye nzagutsemba, sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira. 12Icya gatatu cy’abaturage bawe kizicwa n’ibyorezo maze barimburwe n’inzara ku mugaragaro mu maso yawe, ikindi gice cya gatatu gitsemberwe n’inkota iruhande rwawe, hanyuma icya gatatu gisigaye ngitatanyirize imihanda yose ngikurikiranye n’inkota. 13Nzimara ntyo uburakari, n’umujinya wanjye nywubarangirizeho maze nihorere; bityo bazamenya ko ndi Uhoraho, kandi ko mu burakari bwanjye navuze, kugeza ubwo mbarangirijeho umujinya wanjye.

14Nzakugira itongo n’ikinnyego mu mahanga agukikije, no mu maso y’abagenzi; 15maze igihe nzaba naguciriye urugukwiye mbigiranye uburakari, umujinya n’ibihano bikaze, uzabere amahanga agukikije ikinnyego n’igitutsi, akarorero n’impamvu yo gutinya kuko ari jye Uhoraho ubivuze.

16Nzabaterereza imyambi iteye ubwoba ibarimbure5.16 ibarimbure: kera Imana yakijije umuryango wayo ku buryo butangaje, kuko bari bayizeye; nyamara ubu izawutsemba nta mbabazi kubera ibyaha byawo.; koko nzayibaterereza kubatsemba, nongereho n’inzara nsenya ibigega byanyu by’imigati. 17Nzabaterereza inzara n’ibikoko by’inkazi bibamareho urubyaro; ibyorezo n’amaraso bizakugariza kandi nzakugabize n’inkota: ni jye Uhoraho ubivuze.’»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda