Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


7

1Uhoraho abwira Musa, ati «Dore wowe nakugize nk’imana imbere ya Farawo, naho Aroni mwene nyoko azavuga mu mwanya wawe. 2Wowe uzajye uvuga icyo ngutegetse cyose, naho Aroni mwene nyoko azajye avugana na Farawo, kugira ngo uwo mwami areke Abayisraheli basohoke mu gihugu cye. 3Jyewe rero nzatera umutima wa Farawo kunangira. Nzagwiza ibimenyetso byanjye n’ibitangaza byanjye mu gihugu cya Misiri, 4ariko Farawo nta bwo azabumva. Nzaramburira ukuboko kwanjye kuri Misiri, maze ku bubasha bwanjye mvane mu gihugu cya Misiri ingabo zanjye, umuryango wanjye, Abayisraheli. 5Abanyamisiri bazamenya ko ndi Uhoraho, ubwo nzaba naramburiye ukuboko kwanjye kuri Misiri, maze nkavanayo Abayisraheli.» 6Musa na Aroni bagenza batyo: uko Uhoraho yari yabategetse aba ari ko bakora. 7Musa yari amaze imyaka mirongo inani, na Aroni imyaka mirongo inani n’itatu igihe bavuganye na Farawo.

Farawo yanga kumva Musa na Aroni

8Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 9«Farawo nababwira avuga ngo ’Nimubitangire icyemezo’, uzabwire Aroni uti ’Fata inkoni yawe maze uyijugunye imbere ya Farawo, ihinduke inzoka.’» 10Nuko rero Musa na Aroni baza kwa Farawo; bagenza uko Uhoraho yari yabategetse. Aroni ajugunya inkoni ye imbere ya Farawo n’imbere y’abagaragu be, ihinduka inzoka. 11Ubwo Farawo atumiza abahanga n’abapfumu be; maze abapfumu ba Misiri na bo babigenza batyo, bakoresheje amayeri yabo: 12buri muntu ajugunya inkoni ye hasi, zihinduka inzoka. Ariko inkoni ya Aroni imira inkoni zabo. 13Nyamara umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

Icyago7.14 Icyago: guhera hano kugeza ku ndunduro y’umutwe wa cumi, turasomamo inkuru y’ibyago cumi bya Misiri. Ibyo byago birasanzwe mu Misiri, usibye ko uwo mwaka byateye ku buryo budasanzwe. Buri mwaka, amazi ya Nili yakundaga guhinduka umutuku agasa n’amaraso, kubera urwondo rwazanwaga n’imvura y’itumba. Imitubu n’imibu na byo hari ubwo byakwiraga cyane. Urubura ntirukunda kugwa kenshi mu Misiri, ariko iyo ruguye, rwangiza imyaka yose. Musa n’Abayisraheli babonye ibyo byorezo bikaze, biyumvisha neza ko ari Imana yabikoze igira ngo ihatire Abanyamisiri kubarekura. Nyuma, Abayisraheli bakomeje kubihererekanya, kuva mu gisekuruza kugeza mu kindi, ndetse bagakabiriza. Urugero: Zab 78,41–53; Zab 105.20–39, n’igitabo cy’Ubuhanga umutwe wa 16,18, n’ahandi. cya mbere: amazi ahinduka amaraso

14Uhoraho abwira Musa, ati «Farawo ntava ku izima; yanze kurekura imbaga yanjye. 15Usange rero Farawo mu gitondo, igihe agiye ku nkombe y’amazi, maze umutegerereze ku nkombe y’Uruzi; ube kandi ufite mu ntoki ya nkoni yahindukaga inzoka. 16Umubwire uti ’Uhoraho Imana y’Abahebureyi yakuntumyeho kukubwira, ngo: Rekura umuryango wanjye, kugira ngo bajye kunsengera mu butayu. None dore kugeza ubu ngubu nturabyumva! 17Uhoraho aravuze ati: ‘Dore icyo uzamenyeraho ko ndi Uhoraho: ngiye gukubitisha amazi yo mu Ruzi inkoni mfite mu ntoki, maze ahinduke amaraso.’ 18Amafi y’uruzi ari bupfe, maze uruzi runuke, kugeza aho Abanyamisiri batazashobora kunywa amazi y’Uruzi.’» 19Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni uti ’Fata inkoni yawe, maze werekeze ukuboko kwawe ku mazi yose yo mu Misiri, no ku migezi yabo, no ku miyoboro yabo, no ku biyaga byabo, no ku bireko byabo, kugira ngo bihinduke amaraso; maze hazabe amaraso hose mu gihugu cya Misiri kugeza no ku bivomesho by’ibibazanyo n’iby’amabuye!’»

20Musa na Aroni bakora icyo Uhoraho yari ategetse. Aroni abangura inkoni ye, ayikubita amazi y’Uruzi, Farawo n’abagaragu be babyirebera n’amaso yabo; nuko amazi y’Uruzi yose ahinduka amaraso. 21Amafi yari mu Ruzi arapfa, uruzi rwose ruhinduka umunuko; Abanyamisiri ntibaba bagishoboye kunywa amazi y’Uruzi. Nuko mu gihugu cyose cya Misiri haba amaraso. 22Nyamara abapfumu ba Misiri bagenza batyo na bo, ku mayeri yabo. Maze umutima wa Farawo ugumya kunangira, ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

23Farawo arikubita aragenda, yisubirira iwe, ntiyirirwa anabyitaho. 24Abanyamisiri bafukura ahegereye Uruzi ngo babone amazi yo kunywa, kuko batashoboraga kunywa amazi y’Uruzi. 25Kuva igihe Uhoraho akubitiye Uruzi, haciyeho iminsi irindwi.

Icyago cya kabiri: imitubu

26Uhoraho abwira Musa, ati «Sanga Farawo maze umubwire uti ‘Uhoraho aravuze ngo rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga. 27Niba kandi wanze kuwurekura ngo ugende, dore igihugu cyawe cyose ngiye kugiteza icyago cy’imitubu. 28Uruzi ruzajagatamo imitubu; izazamuka, maze yinjire mu ngoro yawe, mu cyumba uraramo no ku buriri bwawe, mu nzu y’abagarage bawe kandi no mu mazu y’abaturage bawe, kugeza no mu bikoni batekeramo imigati. 29Imitubu izatondagira kuri wowe, ku baturage bawe, no ku bagaragu bawe bose.’»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda