Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


8

1Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni, uti ’Ramburira ukuboko kwawe n’inkoni yawe ku migezi, ku miyoboro, no ku biyaga, maze uvundurire imitubu ku gihugu cya Misiri.’» 2Aroni aramburira ukuboko kwe ku mazi ya Misiri, maze imitubu iravundura izimagiza igihugu cya Misiri. 3Nyamara abapfumu na bo babikora batyo ku mayeri yabo, maze bavundurira imitubu ku gihugu cya Misiri.

4Farawo ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati «Nimwinginge Uhoraho kugira ngo yigizeyo imitubu, kuri jye no ku baturage banjye, maze nzareke Abayisraheli bajye gutura Uhoraho ibitambo.» 5Musa asubiza Farawo, ati «Mbwira igihe ngomba kwambarizaho ngusabira, wowe n’abagaragu bawe n’abaturage bawe, kugira ngo Uhoraho yigizeyo imitubu, kuri wowe no ku mazu yawe, maze isigare gusa mu Ruzi.» 6Farawo arasubiza ati «Ejo!» Nuko Musa ati «Bizagenda nk’uko ubivuze, kugira ngo umenyereho ko nta n’umwe uhwanye n’Uhoraho Imana yacu. 7Imitubu izava kuri wowe no ku mazu yawe, ku bagaragu bawe no ku baturage bawe, izasigare gusa mu Ruzi.»

8Musa na Aroni basohoka kwa Farawo, maze Musa atakambira Uhoraho ku byerekeye imitubu yari yaraterereje Farawo. 9Uhoraho agenza nk’uko Musa abimusabye; maze imitubu yari mu mazu, ku mbuga no mu mirima irapfa irashira. 10Barayirundarunda, iba ibirundo n’ibirundo, maze igihugu gihinduka umunuko kubera iyo mpamvu. 11Nyamara Farawo, abonye ko habonetse ubuhumekero, agumya kunangira umutima, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

Icyago cya gatatu: imibu

12Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni, uti ’Bangura inkoni yawe, ukubite umukungugu w’isi, maze uhinduke imibu mu gihugu cyose cya Misiri.’» 13Babigenza batyo. Aroni arambura ukuboko, abangura inkoni, maze akubita umukungugu w’isi; nuko imibu yirara ku bantu no ku nyamaswa. Umukungugu wose w’isi uhinduka imibu, mu gihugu cyose cya Misiri. 14Abapfumu na bo barabigana bakoresheje amayeri yabo ngo bagerageze guhimba imibu; nyamara ntibabishobora. Imibu yari ku bantu no ku nyamaswa. 15Nuko abapfumu babwira Farawo, bati «Biriya byo, bikozwe n’Imana8.15 bikozwe n’Imana: abapfumu bari bumvise ko Imana y’Abahebureyi ibatsinze, ariko Farawo we arakomeza yanga kuva ku izima.!» Nyamara umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

Icyago cya kane: ibibugu

16Uhoraho abwira Musa, ati «Uhaguruke mu gitondo cya kare, maze uhinguke imbere ya Farawo ku isaha agiraho ku nkombe y’amazi; umubwire uti ’Uhoraho aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga. 17Niba kandi utaretse umuryango wanjye ngo ugende, ngiye kuguteza ibibugu, wowe, n’abagaragu bawe, n’abaturage bawe, n’ingo zawe. Ingo z’Abanyamisiri zizuzuramo ibibugu, kimwe n’ubutaka batuyeho. 18Nyamara uwo munsi nzarobanura igihugu cya Gosheni, aho umuryango wanjye utuye, maze hoye guterwa n’ibibugu. Bityo uzamenya ko jyewe, Uhoraho, mba muri icyo gihugu rwagati! 19Nzaca urugabano hagati y’imbaga yanjye n’iyawe; kandi icyo kimenyetso kizaba ejo.’» 20Uhoraho abigenza atyo. Haduka ibibugu gica, bitera mu rugo rwa Farawo n’urw’abagaragu be, no mu gihugu cyose cya Misiri; igihugu kiyogozwa n’ibibugu.

21Farawo ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati «Nimugende muture Imana yanyu ibitambo, ariko muri iki gihugu!» 22Musa arasubiza ati «Ntibikwiriye ko dukora dutyo, kuko ibitambo dutura Uhoraho Imana yacu ari amahano ku Banyamisiri8.22 amahano ku Banyamisiri: Abanyamisiri basengaga imana zabo bakoresheje amashusho y’amapfizi y’inka cyangwa amasekurume y’intama. Iyo rero Abahebureyi baturaga rimwe muri ayo matungo ho igitambo, Abanyamisiri babireba, byabaga ari nk’igitutsi gikomeye mu idini yabo.. Niba se duturiye mu maso y’Abanyamisiri ibitambo babona ko ari amahano kuri bo, ntibazatwicisha amabuye? 23Turashaka kwigira mu ntera y’urugendo rw’iminsi itatu mu butayu, ngo duturireyo ibitambo Uhoraho Imana yacu, nk’uko azabitubwiriza.» 24Farawo aravuga ati «Ngaho! Nzabareka mugende, mujye mu butayu gutura ibitambo Uhoraho Imana yanyu: icyakora ntimuzajye kure cyane! Kandi muzansabire.» 25Musa arasubiza ati «Nimara kugusezeraho, ndajya kwinginga Uhoraho; maze guhera ejo, ibibugu bizareke Farawo, abagaragu be n’abaturage be. Gusa rero Farawo ntakomeze kuduhenda ubwenge, yanga kureka Abayisraheli ngo bajye gutura Uhoraho ibitambo!» 26Musa asezera kuri Farawo, maze yinginga Uhoraho. 27Uhoraho abigenza nk’uko Musa abimusabye, maze ibibugu bireka Farawo, abagaragu be, n’abaturage be; ntihasigara na kimwe. 28Nyamara Farawo na none yanga kuva ku izima ntiyareka rubanda ngo bagende.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda