Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

1Uhoraho abwira Musa, ati «Ugiye kuzabona vuba icyo nzakorera Farawo: azabareka bagende, abihatiwe n’ukuboko kwanjye6.1 abihatiwe n’ukuboko kwanjye: Imana yiyemeje guteza Farawo ibyago bikomeye niba ataretse Abayisraheli ngo bave mu Misiri. Byanze bikunze, Farawo azagomba kubareka ngo bagende. gufite imbaraga; azabirukana mu gihugu cye abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga!»

Imana isezeranya Musa kubohora Israheli

2Imana ivugana na Musa, maze iramubwira iti «Ndi Uhoraho. 3Nabonekeye Abrahamu, Izaki na Yakobo nitwa Imana Nyir’ububasha, ariko sinabiyeretse nitwa Uhoraho. 4Nagiranye Isezerano na bo, mbasezeranya kuzabaha igihugu cya Kanahani, aho bazereraga nk’abadafite aho baba. 5Numvise kandi imiborogo y’Abayisraheli, bashikamiwe n’Abanyamisiri mu bucakara, maze nibuka Isezerano ryanjye. 6Ni cyo gituma uzabwira Abayisraheli uti ‘Ndi Uhoraho! Nzabavana mu buretwa bw’Abanyamisiri, mbagobotore mu bucakara; nzabarokoza ukuboko gufite imbaraga n’ubushobozi. 7Nzabagira umuryango wanjye bwite, maze mbabere Imana. Muzamenya ko ari jyewe Uhoraho Imana yanyu, yabakuye ku gahato k’imirimo y’Abanyamisiri. 8Nzabinjiza mu gihugu narahiye kuzaha Abrahamu, Izaki na Yakobo; nzakibahaho umunani: Ndi Uhoraho!’»

9Musa abwira Abayisraheli atyo; nyamara ntibamwumva, ku mpamvu y’ubwoba n’ubucakara bwabo bukabije. 10Uhoraho yongera kubwira Musa ati 11«Jya kubwira Farawo, umwami wa Misiri, arekure Abayisraheli bave mu gihugu cye.» 12Musa asubiza Uhoraho, ati «N’Abayisraheli ntibanyumvise, Farawo we yanyumva ate, jyewe ufite ururimi rugobwe6.12 ururimi rugobwe: mu gihebureyi bavuga «iminwa itagenywe». Ni ikigereranyo Abayisraheli bakoreshaga bashaka kuvuga umuntu utazi kuvuga neza. Ni nk’aho bavuze ko ku minwa y’uwo muntu cyangwa ku rurimi rwe hariho udutsi tutaciwe.13Uhoraho yongera kuvugana na Musa na Aroni, abaha amategeko agenewe Abayisraheli, n’andi agenewe Farawo umwami wa Misiri, kugira ngo Abayisraheli bazave mu gihugu cya Misiri.

Amasekuru ya Musa na Aroni

14Dore amazina y’abatware b’imiryango yabo:

Bene Rubeni imfura ya Israheli ni Henoki, Palu, Hesironi, na Karumi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Rubeni.

15Bene Simewoni ni Yemweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sowari na Shawuli, umuhungu w’Umukanahanikazi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Simewoni.

16Dore amazina ya bene Levi, kimwe n’urubyaro rwabo: ni Gerishoni, Kehati na Merari. Imyaka y’ukubaho kwa Levi yabaye ijana na mirongo itatu n’irindwi.

17Bene Gerishoni ni Libuni, na Shimeyi, ukurikije amazu yabo.

18Bene Kehati ni Amuramu, Yishari, Heburoni, na Uziyeli. Imyaka y’ukubaho kwa Kehati yabaye ijana na mirongo itatu n’itatu.

19Bene Merari ni Mahuli na Mushe. Abo ngabo ni amazu yo kwa Levi, hamwe n’urubyaro rwabo.

20Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge6.20 nyirasenge: Yokebedi yari mushiki wa Kehati (6.18). Mu bihe bya kera cyane, Abayisraheli bari bafite uruhusa rwo kurongora ba nyirasenge, ariko igitabo cy’Abalevi kirabibuza (18.12), kuko byageze aho, bakabona ko bidakwiye., babyarana Aroni na Musa. Imyaka y’ukubaho kwa Amuramu yabaye ijana na mirongo itatu n’irindwi.

21Bene Yishari ni Kore, Nefegi na Zikiri.

22Bene Uziyeli ni Mishayeli, Elisafani na Sitiri.

23Aroni arongora Elizabeti umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni. Babyarana Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.

24Bene Kore ni Asiri, Elikana na Abiyasafu; abo ngabo ni amazu yo kwa Kore.

25Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli; babyarana Pinehasi.

Ngabo abatware b’amazu y’Abalevi, bikurikije ubwoko bwabo.

26Aroni na Musa abo ni bo Uhoraho yabwiye, ati «Nimuvane Abayisraheli mu gihugu cya Misiri, mubanje kubagabanyamo imitwe.» 27Ni bo bavuganye na Farawo umwami wa Misiri, kugira ngo bavane Abayisraheli mu gihugu cya Misiri. Ni bo ubwabo, Musa na Aroni.

Imana isubirira Musa mu masezerano yayo

28Igihe Uhoraho avuganiye na Musa mu gihugu cya Misiri, 29yaramubwiye, ati «Ndi Uhoraho! Ugeze kuri Farawo, umwami wa Misiri, ibyo nkubwira byose.» 30Nuko Musa asubiza Uhoraho ati «Dore nifitiye ururimi rugobwe, none se Farawo azanyumva ate?»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda