Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


17

1Ntuzatambire Uhoraho Imana yawe inka cyangwa intama ifite ubusembwa cyangwa indi nenge yavukanye, kuko ari ishyano Uhoraho Imana yanyu yanga urunuka.

2Niba iwawe cyangwa muri umwe mu migi Uhoraho Imana yanyu aguhaye hari umugabo cyangwa umugore ukora ibintu bidatunganiye amaso y’Uhoraho Imana yawe, agaca ku Isezerano rye, 3maze akajya kuyoboka izindi mana, akazipfukama imbere, agasenga izuba, ukwezi cyangwa ikindi kintu cyose mu biri ku ijuru, kandi narabibujije, 4hanyuma bakamukuregera cyangwa ukagira ukundi wumva babivuga, uzaperereze ubyitondeye; maze nubona hari ibyemezo by’uko iryo shyano rikorwa muri Israheli, 5uzasohore uwo mugabo cyangwa uwo mugore ukora iryo shyano, umujyane ku irembo ry’umugi wawe, maze uwo mugabo cyangwa uwo mugore uzabatere amabuye, kugeza igihe bapfira. 6Ntihazagire ucirwa bene urwo rubanza rwo gupfa hatabonetse abagabo babiri cyangwa batatu bamushinja; naho nashinjwa n’umuntu umwe gusa, ntibazamwice. 7Abagabo bamushinja bazabe ari bo bafata iya mbere mu kumwica, hanyuma habone gukurikiraho rubanda rwose. Uzakure ishyano hagati yanyu.

Imanza zigoye zizajya zicirirwa mu Ngoro y’Imana

8Nihaboneka urubanza rukunaniye rwerekeye icyaha cy’ubwicanyi, amahane cyangwa gukomeretsa undiibyo biburanishirizwa mu rukiko rw’umugi wawe — uzashyire nzira ujye ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo; 9maze usange abaherezabitambo b’Abalevi hamwe n’umucamanza uzaba ariho icyo gihe, ubasobanuze: na bo bazakumenyesha uko baciye urubanza rwawe. 10Nawe rero uzakurikize icyemezo bazaba bakubwiriye aho hantu Uhoraho azaba yarihitiyemo, wihatire gukora ukurikije ibisobanuro byabo byose. 11Uko ibisobanuro baguhaye biteye n’uko urubanza rwawe baruciye, azabe ari ko ugenza, nta gutanira iburyo cyangwa ibumoso bw’icyemezo cy’urubanza bazaba bakumenyesheje.

12Nihagira umuntu ugira ihinyu ntiyumvire umuherezabitambo ubereyeho gukora imirimo mitagatifu y’Uhoraho Imana yawe, cyangwa ntiyumvire umucamanza, uwo muntu agomba kwicwa. Uzakure ishyano muri Israheli. 13Rubanda rwose bazabimenya, batinye, maze habure uwongera kuba umunyahinyu.

Amabwiriza yerekeye umwami

14Numara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, ukakigarurira, ukagituramo, maze ukibwira uti «Ndashaka umwami untegeka nk’uko ayandi mahanga yose ankikije ameze», 15umwami uzimika ngo agutegeke agomba kuba ari uwo Uhoraho Imana yawe yitoreye ubwe. Umwami uzimika ngo agutegeke, uzamushake mu bavandimwe bawe; uramenye ntuzimike umunyamahanga17.15 ntuzimike umunyamahanga: Uhoraho ntiyanga ko umunsi umwe bazimika umwami, ariko ntagomba kuba umunyamahanga, kuko yabategeka gusenga ibigirwamana. utari umuvandimwe wawe.

16Ariko rero, azirinde gutunga amafarasi menshi, cyangwa gusubiza rubanda mu Misiri kugira ngo abone uko agwiza umubare w’amafarasi; kuko Uhoraho yababwiye ati «Oya, ntimuzasubize ukundi muri iyo nzira!» 17Ikindi kandi, ntagomba kugira abagore benshi cyane: ibyo byatuma umutima uteshuka inzira nziza. Ku byerekeye ifeza na zahabu, ntazashake gutunga ibirenze urugero.

18Kandi namara kwima ingoma, aziyandukurire mu gitabo aya mategeko, ayashyikirijwe n’abaherezabitambo b’Abalevi. 19Ayo mategeko azamugume hafi, ajye ayasoma iminsi yose y’ukubaho kwe, kugira ngo yige gutinya Uhoraho Imana ye, yitondera amagambo yose y’iri Tegeko n’amabwiriza arimo, kugira ngo abikurikize. 20Bityo, azirinda kwirata imbere y’abavandimwe, no gutanira ibumoso cyangwa iburyo bw’ayo mategeko; maze azarambe ku ngoma, we n’urubyaro rwe, muri Israheli.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda