Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

Ibyerekeye iminsi mikuru iba mu mwaka

1Ujye wubahiriza ukwezi kw’Amahundo, wizihize n’umunsi wa Pasika16.1 Pasika . . . n’imigati idasembuye: reba Iyim 12,1—13.10 na 23,15; Lev 23,5–8; Ibar 28,16–25., ubigirira Uhoraho Imana yawe, kuko mu kwezi kw’Amahundo ari bwo Uhoraho Imana yawe yakwimuye mu Misiri, nijoro. 2Uzajye utura Uhoraho Imana yawe igitambo cya Pasika, ukivanye mu matungo yawe maremare n’amagufi, ugiturire ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye. 3Ntuzakirishe umugati usembuye; uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye — ni umugati w’amage, kubera ko wavuye mu gihugu cya Misiri bya huti huti —. Bityo rero, iminsi yose y’ukubaho kwawe uzajye wibuka wa munsi waviriyeho mu gihugu cya Misiri. 4Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihazagire umusemburo uboneka iwawe, mu gihugu cyawe cyose; kandi inyama uzaba wabagiye gutamba ku munsi wa mbere nimugoroba, ntihazagire izirara ngo zigeze bukeye bwaho. 5Uramenye ntuzaturire igitambo cya Pasika mu mugi ubonetse wose mu yo Uhoraho Imana yawe aguhaye; 6ahubwo ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye, ni ho honyine uzatambira Pasika, nimugoroba izuba rirenze, ku munsi w’isaha waviriyeho mu Misiri. 7Iryo tungo uzariteke, uririre ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo; hanyuma nibucya, wigendere, usubire ku mahema yawe. 8Mu minsi itandatu, uzajye urya imigati idasembuye, ku wa karindwi habe ikoraniro ryo gusoza umunsi mukuru w’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe w’amaboko ukora.

9Byongeye, uzajye ubara ibyumweru birindwi: uzahere ku munsi batangiriraho kugesa imyaka yeze, maze ubare ibyumweru birindwi. 10Hanyuma ubone kwizihiza Umunsi mukuru w’Ibyumweru16.10 Umunsi mukuru w’Ibyumweru: reba Iyim 23,16; Lev 23,15–21; Ibar 28,26–31., ubigirira Uhoraho Imana yawe; umuzanire amaturo uko umutima wawe ubishaka, ukurikije uko Uhoraho Imana yawe azaba yakugwijeho imigisha. 11Maze wishimire imbere y’Uhoraho Imana yawe, ufatanyije n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi utuye mu mugi wawe, n’umusuhuke, n’imfubyi n’umupfakazi baturanye nawe, mwishimire ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye. 12Uzibuke ko wari umucakara mu Misiri, ukomeze ayo mategeko kandi uyakurikize.

13Ku byerekeye Umunsi mukuru w’Amahema16.13 Iminsi mikuru y’Amahema: reba Lev 23,33–43; Ibar 29,12–39., uzajye uwizihiza iminsi irindwi yose, urangije guhunika ibivuye ku mbuga uhuriraho, no kubika divayi ivuye mu rwengero rwawe. 14Uzishime kuri iyo minsi mikuru, ufatanyije n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi, n’umusuhuke, n’umupfakazi batuye mu migi yawe. 15Mu minsi irindwi yose, uzajye gukorera ibirori Uhoraho Imana yawe, ubyizihirize ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo, kuko Uhoraho Imana yawe azaba yaguhereye umugisha mu myaka usaruye yose, n’imirimo wakoze yose; nuko uzishime, unezerwe.

16Gatatu mu mwaka, abagabo bose bazakore urugendo, bajye kwiyereka Uhoraho Imana yawe, bamusange ahantu azaba yihitiyemo: bazabigire mu minsi mikuru y’imigati idasembuye, ku Munsi mukuru w’ibyumweru, no mu minsi mikuru y’Amahema. Ntihazagire ujya kureba Uhoraho nta cyo yitwaje; 17ahubwo buri muntu azajye atanga amaturo y’ibimuvuye mu maboko, uko Uhoraho Imana yawe azaba yaraguhaye umugisha.

Amabwiriza yerekeye abacamanza

18Mu miryango yawe yose uzishyirireho abacamanza n’abashinzwe kubahiriza amategeko yose Uhoraho Imana yawe aguhaye, bazajye bacira rubanda imanza zitabera.

19Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy’umuntu, ntuzakire ruswa, kuko ruswa ihuma amaso abanyabwenge, ikaburizamo imanza z’intungane. 20Uzaharanire ubutabera, kugira ngo uzabone kuramba no kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.

Imigirire izirana n’iyobokamana nyakuri

21Ntuzagire igiti gisengwa ushinga iruhande rw’urutambiro uzubakira Uhoraho Imana yawe. 22Ntuzagire n’ubwo ushinga za nkingi z’amabuye, kuko Uhoraho Imana yawe azanga urunuka.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda