Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


18

Uburenganzira bw’Abalevi18.1 Abalevi: reba Ibar 18.

1Abaherezabitambo b’Abalevi18.1 Abaherezabitambo b’Abalevi: Inzu yose ya Levi yari yareguriwe Imana; muri yo ariko, abakomoka kuri Aroni ni bo bonyine babaga abaherezabitambo. n’inzu yose ya Levi, ntibazagira umugabane n’ubukonde muri Israheli: bazatungwa n’ibitambo biturwa Uhoraho hamwe n’amakoro ye. 2Umulevi nta munani agira mu bavandimwe be: Uhoraho ni we munani we nk’uko yabimubwiye.

3Dore rero uburenganzira abaherezabitambo bazagira muri rubanda no ku bantu baza gutura ibitambo by’inka cyangwa intama: bazajya baha umuherezabitambo urushyi rw’ukuboko, imisaya n’igifu. 4Uzajye umuha kandi umuganura w’ingano zawe, n’uwa divayi yawe, n’uw’amavuta y’imizeti yawe n’uw’ubwoya bw’intama zawe. 5Kuko ari we Uhoraho Imana yawe yatoranyije mu miryango yawe yose, kugira ngo we n’urubyaro rwe bagume aho iteka, bakora imirimo mitagatifu mu izina ry’Uhoraho.

6Umulevi nava aho atuye, muri umwe mu migi yawe, aho ariho hose muri Israheli, agashaka kujya ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo, 7azajye akora imihango mitagatifu mu izina ry’Uhoraho Imana ye nk’uko ikorwa n’abavandimwe be bose b’Abalevi, ba bandi baguma imbere y’Uhoraho. 8Ku byerekeye ibibatunga, bose bazajye babona umugabane ungana, uretse ibyo buri muntu muri bo azashobora kuronka ku kiguzi cy’ibintu yarazwe n’abasokuruza be.

Abahanuzi b’ibinyoma n’umuhanuzi nyakuri18.8 umuhanuzi nyakuri: Imana ntishaka ko bagerageza kubona igisubizo giturutse kuri yo bakoresheje amoko menshi y’abapfumu. Imana nishaka kugira icyo ibwira umuryango wayo, izawoherereza umuhanuzi. Umuhanuzi w’ukuri ahora avuga ibihuje n’ibyahishuwe n’Uhoraho mbere, kandi niba ahanura ikintu kizaba, kizaba koko. Nguko uko bazamutandukanya n’umuhanuzi w’ibinyoma.

9Numara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, uramenye ntuzige gukora amahano akorwa n’ayo mahanga. 10Muri mwe ntihazaboneke umuntu utura Imana umuhungu we cyangwa umukobwa we amujugunya mu muriro; ntihazaboneke umuntu uraguza cyangwa ukora imigenzo yo gutongera undi amarozi, 11yo kuragura, kuzinga, guca inzaratsi, gushika abazimu n’abanzi, cyangwa se kuraguza ku bapfuye. 12Kuko ukora ibyo wese, Uhoraho amuzira akamwanga urunuka; kandi bene ayo mahano ni yo yatumye Uhoraho Imana yawe amenesha ayo mahanga imbere yawe. 13Uhoraho Imana yawe uzamwizirikeho rwose.

14Koko rero ayo mahanga ugiye kunyaga ibyayo, akora ibyo gutongera n’ibyo kuragura. Woweho Uhoraho Imana yawe ntiyashatse ko ugenza utyo. 15Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi umeze nkanjye, ukomoka muri mwe, mu bavandimwe bawe; azabe ari we mwumva. 16Ni na cyo wasabye Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, kuri wa munsi w’ikoraniro, igihe wavugaga uti «Sinshaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanjye, sinshaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi, kugira ngo ntapfa!»

17Ni bwo Uhoraho yambwiraga ati «Bagize neza kuba bavuze batyo! 18Nzababonera umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose. 19Kandi umuntu utazumva amagambo yanjye, ayo uwo muhanuzi nyine azavuga mu izina ryanjye, nzabimuryoza ubwanjye. 20Ariko uwo muhanuzi nahangara kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamubwirije kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa.»

21Yenda wakwibaza uti «Tuzamenya dute ko ijambo iri n’iri Uhoraho atari we warivuze?» 22Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uhoraho, maze icyo avuze ntikibe, ntigisohore, icyo gihe bizaba atari ijambo ryavuzwe n’Uhoraho; uwo muhanuzi azaba yavuze ibyo yihimbiye. Ntugomba kumutinya!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda