Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


8

Ibonekerwa rya kane: igitebo cyuzuye imbuto

1Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yanyeretse igitebo cyuzuye imbuto zeze impeshyi igiye kurangira. 2Nuko arambwira ati «Amosi, urabona iki?» Ndamusubiza nti «Ndabona igitebo kirimo imbuto zeze impeshyi igiye kurangira.» Uhoraho arambwira ati «Israheli, umuryango wanjye, ugeze ku ndunduro yawo, sinzongera kugaruka ari wo unzanye. 3Uwo munsi mu ngoro8.3 mu ngoro: iyo ngoro ishobora kuba ari iy’umwami yari i Samariya, cyangwa se iy’Uhoraho y’i Beteli; uko biri kose, umuhanuzi arashaka kuvuga ko ku munsi w’igihano bose bazarira, bakaganya. bazaririmba indirimbo z’amaganya, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, intumbi zizaba nyinshi, aho bazazijugunya, bose bazumirwa.»

Abacuruzi n’abasahuzi

4Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene,

mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu,

5muvuga ngo «Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari,

kugira ngo dushobore kugurisha ingano,

na sabato izashira ryari,

ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse,

tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro,

tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,

6abatindi tubagure amafeza,

n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri?

Yemwe tuzagurisha ingano zacu, tugeze no ku nkumbi!»

7Uhoraho abirahije ikuzo rya Yakobo, ati

«Sinzibagirwa na kimwe mu bikorwa byabo.»

8Ibyo se ntibigiye gutuma isi ihinda umushyitsi,

n’abaturage bayo bose bakirabura?

Izuzura rwose nk’Uruzi8.8 nk’uruzi: aha ngaha, ahari umuhanuzi Amosi yaba ashaka kuvuga Nili, rwa ruzi runini rwo mu Misiri. Nk’uko haba igihe urwo ruzi rwuzura rugasendera, ubundi amazi akagabanuka, ni na ko iyo haje umutingito w’isi, wagira ngo ubutaka bureguka nyuma bukongera bukika.,

isese hanyuma yike nka rwa ruzi rwo mu Misiri.

Umunsi w’Uhoraho ni umunsi w’akababaro

9Kuri uwo munsi8.9 uwo munsi: ni umunsi w’Uhoraho; reba 2,16 (n’igisob).— uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze—

nzategeka izuba kurenga ku manywa y’ihangu,

kandi ntume ku isi hacura umwijima izuba riva.

10Ingendo zanyu zigamije kunsenga nzazihinduramo iminsi y’ibyago,

indirimbo zanyu zose nzihindure iz’amaganya.

Abantu bose nzabakenyeza amagunira, imitwe yabo iharangurwe.

Nzabatera akababaro k’urupfu,

nk’ak’upfushije umwana we w’umuhungu w’ikinege,

n’ibizakurikiraho bizasa n’iby’umunsi w’amaganya.

11Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze—

ari yo nzateza ho inzara mu gihugu.

Ntizaba inzara yo gusonzera umugati, cyangwa inyota y’amazi,

ahubwo izaba inzara yo gusonzera kumva Ijambo ry’Uhoraho.

12Abantu bazajarajara, bave ku nyanja bajye ku yindi,

bazerere kuva mu majyaruguru kugera mu burasirazuba,

bashakashaka Ijambo ry’Uhoraho, ariko ntibazaribona.

13Uwo munsi, abakobwa b’amasugi beza n’abasore bazicwa n’inyota,

14abarahiza icyaha8.14 icyaha cya Samariya: icyaha gikomeye cy’Abanyasamariya, ni uko basengeraga Uhoraho mu mashusho y’inyana ya zahabu, ari na yo Yerobowamu, umwami wabo wa mbere yari yarashyize i Beteli n’i Dani (reba 1 Bami 12,29; Hoz 8,5–6). Uretse n’ibyo, umuhanuzi yaba ashaka kuvuga bya bigirwamana byose basengaga mu gihugu, uhereye i Dani kugeza i Berisheba. cya Samariya bavuga bati

«Harakabaho Imana yawe, Dani!

Harakabaho Ububasha buri i Berisheba!»

bazagwa kandi ntibazongera kubyuka.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda