Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

Ukuririra Israheli

1Nimwumve iri jambo,

iyi ndirimbo y’amaganya ibumvishe, nzu ya Israheli !

2Ngaha araguye umwari wa Siyoni5.2 umwari wa Siyoni: Israheli, wa muryango watoranyijwe, iragereranywa n’umukobwa w’isugi umugabo yihitiramo ngo amugire umugore, abe n’umubyeyi. Imana na yo irashaka gusezerana n’uwo mwari yihitiyemo, ariko ubwo we ayihemukiye azakenyuka, kandi apfe atabyaye. Ni ukuvuga rero ko Israheli izagwirirwa n’ibyago bikomeye.,

ntazongera kweguka ukundi,

arambaraye hasi adafite umwegura.

3Nyagasani Uhoraho avuze atya :

Umugi wajyaga ujyana abantu igihumbi ku rugamba

uzasigarana ijana gusa;

naho umugi wajyaga ujyana ijana,

uzasigarana icumi gusa.

Nimudahinduka, nta gakiza muteze

4Uhoraho abwiye inzu ya Israheli atya :

Nimunshakashake, muzaronka ubugingo,

5ariko ntimunshakashakire i Beteli,

ntimwinjire i Giligali, ntimuce i Berisheba5.5 Beteli . . . Giligali . . . Berisheba: ni imigi Abayisraheli bari barubatsemo amasengero yari yubashywe cyane, ariko imihango yo kubahiriza Uhoraho bahakoreraga akenshi bayivangaga n’iyo kuyoboka ibigirwamana.,

kuko Giligali yose izatwarwa ho umunyago,

Beteli igahinduka inzu y’impfabusa.

6Nimushakashake Uhoraho, muzaronka ubugingo.

Naho ubundi, azagwa gitumo inzu ya Yozefu nk’inkongi y’umuriro,

ayihindure umuyonga,

kandi i Beteli nta muntu wo kuyizimya uzahaboneka.

7Bariyimbire abahumanyije ubutabera,

birengagiza gukiranura abandi.

8Uwaremye urujeje rw’inyenyeri z’ibihangange n’izitwa Oriyoni,

we uhindura umwijima mo igitondo gitangaje,

agahindura umunsi mo ijoro ryijimye,

agahamagara amazi yo mu nyanja ngo ayasandaze ku isi;

izina rye ni Uhoraho!

9Ni we utuma abanyamaboko bamburwa,

agatuma n’umugi usahurwa.

10Banga uwibutsa ubutabera mu rukiko,

uvuga ukuri bakamwanga urunuka.

11Ubwo rero muryamira umutindi

mukamutwara umugabane we w’ingano,

ayo mazu mwubakishije amabuye abaje, ntimuzayabamo;

iyo mizabibu myiza mwateye ntimuzanywa divayi yayo.

12Kuko nzi umubare utabarika w’ibicumuro byanyu,

n’ububi bw’ibyaha byanyu,

mwe murenganya intungane, mukakira indishyi z’amahugu,

mugatera ijanja abakene babatakambiye mu rukiko.

13Ni yo mpamvu umuntu uzi ubwenge yakwicecekera mu gihe nk’iki,

kuko ari igihe cy’amakuba.

14Nimushake ikiri icyiza, ikibi mukireke,

kugira ngo mushobore kubaho,

maze Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabane namwe, uko mubivuga.

15Nimwange ikibi, mukunde icyiza,

nimusubize ubucamanza umwanya wabwo mu rukiko,

wenda ahari Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

yazababarira agasigisigi5.15 agasigisigi: reba 3,12 (n’igisob). ko mu muryango wa Yozefu.

16Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Nyagasani avuze atya:

Ku karubanda hose bazarira,

mu mayira yose bavuge bati «Mbega ishyano! Mbega ishyano!»

Bazatumira umuhinzi ngo yirabure,

n’abamenyereye imiborogo ngo barire.

17Mu mizabibu yose hazaba icyunamo

igihe nzanyura muri mwe rwagati.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Umunsi w’Uhoraho

18Bariyimbire abarambirije ku munsi Uhoraho azaziraho!

Bimaze iki? Umunsi w’Uhoraho uzaba umeze ute ku bwanyu?

Uzaba ari umunsi w’umwijima, si uw’urumuri.

19Ni nk’umuntu uhunze intare,

hanyuma agahura n’indi nyamaswa y’inkazi,

yagera iwe akishingikiriza ku rukuta,

nuko inzoka ikamurya!

20Si byo se, umunsi w’Uhoraho

ntuzaba ari umwijima aho kuba umucyo,

umwijima w’icuraburindi uzira icyezezi?

Uhoraho ahakanye ingirwabitambo bya Israheli

21Nanga urunuka kandi nkagaya ingendo mukora muje kundamya,

sinshobora gushimishwa n’amakoraniro yanyu,

22igihe muntura ibitambo bitwikwa,

no mu maturo yanyu nta na rimwe rinshimisha;

sinduha ndeba n’ibitambo byanyu by’ibimasa.

23Igiza kure urusaku rw’indirimbo zawe,

n’umurya w’inanga zanyu sinshobora kuwumva.

24Ahubwo uburenganzira nibudendeze nk’amazi,

n’ubutabera butembe nk’umugezi udakama!

25Hari ubwo se mwigeze kuntura ibitambo n’amaturo mu butayu,

muri ya myaka mirongo ine, muryango wa Israheli?

26Ahubwo muzaheka5.26 muzaheka Sakuti: Sakuti na Kewani zari imana z’Abanyashuru, nyamara no muri Samariya bari baratangiye kuziramya. Igihe Abayisraheli bari bakiri mu butayu ntibabonaga uko batura Uhoraho ibitambo byinshi (5.25), nyamara baramunyuraga; ibiramambu ubu bohokeye ibigirwamana, nyamara si byo bizabatsindira kujyanwa bunyago. Sakuti umwami wanyu,

n’inyenyeri ya Kewani, ikigirwamana cyanyu,

ayo mashusho mwikoreye ubwanyu.

27Nzabajyana bunyago mbarenze Damasi!

Uwo ni Uhoraho ubivuze, izina rye ni Imana Umugaba w’ingabo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda