Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

Ibyerekeye abagore bo muri Samariya

1Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani4.1 Bashani: abagore bo muri Samariya baragereranywa n’inka zo mu karere ka Bashani, kari kazwiho kugira inzuri nziza n’amatungo y’imishishe. Ni nk’aho umuhanuzi yaneguye abo bagore, kuko bari babyibushye cyane kubera kurya byinshi no kunywa, bakibera mu maraha hamwe n’abagabo babo, ariko bagashikamira abakene.,

murisha ku musozi wa Samariya,

mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi,

mukabwira abagabo banyu muti

«Nimuzane icyo kunywa».

2Nyagasani Uhoraho abirahije ubutagatifu bwe, ati

«Dore iminsi iregereje aho bazabakuruza inkonzo,

n’abaja banyu bakabakwegesha uruhabuzo;

3muzasohokera mu byuho, buri mugore ace ukwe,

maze mujugunywe ahagana i Herimoni4.3 Herimoni: ni wa musozi muremure uri mu majyarugu y’igihugu cya Israheli, ukaba no ku nzira abazajyanwa bunyago muri Ashuru bazanyuramo..»

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Ibyerekeye umwete mu by’imihango

4Nimujye i Beteli maze mucumure!

Mujye i Giligali mwungikanye ibicumuro!

Muhere mu gitondo mutura ibitambo,

ku munsi wa gatatu mujyane amaturo yanyu.

5Nimutwikishe umusemburo ho igitambo cy’ishimwe,

mwamamaze amaturo yanyu mwishakiye,

muyarate kuko ari byo mukunda4.5 ari byo mukunda: ni nk’aho Nyagasani yababwiye ati «ariko jye, ibyo ntibinyura!», bana ba Israheli!

Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

Ubunangizi bw’umutima

6Ni jye watumye mu migi yanyu yose nta cyo kurya kihaboneka,

inzara igatera aho muri hose,

nyamara ariko ntimwangarukira!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

7Ni jye wari warabimye imvura

hasigaye amezi atatu ngo musarure,

nkagusha imvura mu mugi uyu n’uyu, nkayima uriya,

umurima umwe wagwagamo imvura, utayibonye ukuma;

8abantu bo mu migi ibiri cyangwa itatu

bajyaga kunywa amazi mu mugi uyafite,

inyota yabo ntishire, ariko ntimwangarukira!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

9Nateje nkongwa n’inanda mu myaka yanyu;

ubukungu bw’ubusitani bwanyu, imizabibu yanyu,

imitini yanyu n’ibiti byanyu bivamo amavuta

byonwa n’inzige, ariko ntimwangarukira!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

10Nabateje icyorezo nka kimwe cyo mu Misiri,

nicisha inkota abasore banyu,

njyana amafarasi yanyu ho iminyago,

ntuma umunuko w’intumbi zo mu ngando zanyu

ubazamukira mu mazuru, ariko ntimwangarukira!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

11Nabazambije nk’uko nazambije Sodoma na Gomora,

maze mumera nk’igiti cyafashwe cyaruwe mu nkongi y’umuriro,

ariko ntimwangarukira!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

12Ni yo mpamvu rero nzakugenzereza ntyo, Israheli,

Ubwo nzakugenzereza ntyo4.12 nzakugenzereza ntyo: umuhanuzi Amosi ntiyerura igihano cyangwa icyago Imana izateza Israheli; ibyo ari byo byose ariko, icyo gihano kizaza gikaze kurusha ibindi byose. rero, Israheli,

itegure kubonana n’Imana yawe!

13Nguwo Uwabumbabumbye imisozi, akarema umuyaga,

agahishurira umuntu imigambi ye, we ugenga umwijima n’umucyo,

agatambagira ibitwa byo ku isi.

Izina rye ni Uhoraho, Imana umugaba w’ingabo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda