Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Ubwirasi n’ukwiyemera kw’abakungu

1Bariyimbire abatengamaye bo muri Siyoni,

n’abashingiye amahoro yabo ku musozi wa Samariya,

bo nyarurembo z’igihugu cy’ikirenga mu bindi byose,

bo inzu ya Israheli igisha inama.

2Nimugere i Kaline maze mwitegereze,

nimuhava mujye i Hamati umugi mukuru,

hanyuma mumanuke i Gati mu Bafilisiti:

iyo migi hari ubwo yaba irusha umutekano ibi bihugu byacu?

Hari ubwo se igihugu cyabo kiruta icyanyu ubunini6.2 kiruta icyanyu ubunini: iyo migi kera yahoze ikize n’abaturage bayo baradamaraye, none ubu basigaye ari mbarwa kandi nta mutekano ukiyirangwamo. Nguko uko bizagendera Samariya.?

3Mushaka guhigika umunsi w’amagorwa,

hanyuma mukigiza bugufi igihe cy’imidugararo.

4Ngabo baryamye ku mariri akoze mu mahembe y’inzovu,

bagaramye mu ntebe zabo,

bakarya abana b’intama n’inyana z’imitavu,

5baregura inanga bagapfa gucuranga,

bakaririmba nka Dawudi indirimbo bihimbiye,

6bakanywera divayi mu bikombe, bakisiga amavuta y’agaciro,

ariko ntibahangayikwe n’uko umuryango wa Yozefu ugiye kurimbuka.

7Ni cyo gituma guhera ubu bagiye kujyanwa bunyago,

bakagenda ku isonga y’abandi bose,

maze bikarangirira aho ibyishimo by’abo bantu b’abapfayongo!

Samariya izasenywa!

8Nyagasani Uhoraho arabirahiye,

Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo avuze atya :

Nanga urunuka ubwirasi bw’umuryango wa Yakobo,

nkanga n’ingoro zayo,

umugi wose uko wakabaye nzawutererana.

9Haramutse hagize nk’abantu icumi bacika ku icumu mu nzu imwe,

na bo bazapfa.

10Hazasigara abantu mbarwa bo guhamba bene wabo.

Nihagira uwiyambaza usigaye mu nzu ati

«Nta muntu musigaranye aho mu nzu ?»

undi amusubize ati «Nta we usigaye».

Nta muntu uzasigara, habe n’umwe

wo kwambaza izina ry’Uhoraho !

11Ni koko, Uhoraho ni we utegeka,

akoma imbarutso, inzu nini igahirima, intoya ikiyasa.

12Hari ubwo se amafarasi yiruka mu mabuye ashinyitse ?

Hari ubwo se bahingisha inyanja ibimasa,

kugira ngo mubonereho guhumanya ubutabera,

maze ubucamanza6.12 ubucamanza: ni nk’aho Amosi yavuze ati «Kubona umucamanza ukiranura abantu atabereye birakomeye cyane, kurusha ndetse uko amafarasi yakwiruka mu mabuye ashinyitse, cyangwa umuntu agahinga mu nyanja.» mukabuhindura umwanda ?

13Murishimira ko mwigaruriye umugi wa Lodebari,

ariko ni ay’ubusa;

nuko mukavuga muti

«Si ku ngufu zacu se twigaruriye Karinayimu ?»

14Ngaha rero, nzu ya Israheli, ngiye kubateza igihugu6.14 kubateza igihugu: Abayisraheli barirata ko bigaruriye imigi ibiri y’ubusabusa; nyamara ntibabona ukuntu Abanyashuru bitegura kwigarurira igihugu, cyabo bitabagoye, bagihereye mu majyaruguru kugeza mu majyepfo yacyo.

kizabakandamiza guhera i Lebohamati kugera mu karere ka Araba.

Uwo ni Uhoraho ubivuze, Imana Umugaba w’ingabo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda