Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

1Amagambo ya Amosi, wari umwe mu borozi b’i Tekowa, yerekeye ibyo yabonye bireba Israheli, mu gihe cya Oziya, umwami wa Yuda, na Yerobowamu, mwene Yowasi, umwami wa Israheli, igihe umutingito w’isi wari ushigaje imyaka ibiri ngo ube. 2Yaravuze ati

«Uhoraho yivugiye kuri Siyoni,

arangururira ijwi rye i Yeruzalemu;

inzuri z’abashumba ziri mu kababaro1.2 mu kababaro: Imana iganje kuri Siyoni, igiye gucira urubanza amahanga kimwe n’umuryango wayo, kubera ubugome bwabo. Mu gihugu hazatera amapfa, ibyatsi byume, n’abashumba babure aho baragira.,

n’ibitwa bya Karumeli birumirana.»

I. URUBANZA RUZACIRWA IBIHUGU BIKIKIJE ISRAHELI, NA YO UBWAYO

Aramu n’umurwa wayo, Damasi

3Uhoraho avuze atya:

Kabiri gatatu Damasi icumura !

Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !

Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma,

4nzatwika inzu ya Hazayeli

maze ingoro za Beni‐Hadadi1.4 Hazayeli . . . Beni‐Hadadi: si bo bami bategekaga Damasi mu gihe cya Amosi, ahubwo ni babiri mu bazunguwe n’umwami wariho icyo gihe. Abo bami bombi bari bazwiho kwanga Israheli urunuka (2 Bami 8,12; 10,32–33; 13,3.7). zitsembwe n’umuriro;

5nzamenagura ibyuma bifunze inzugi za Damasi,

nturumbure igikomangoma kiri i Bikati‐Aveni,

ntsembe n’ufite inkoni ya cyami i Betedeni1.5 Bikati‐Aveni . . . Betedeni: izina rya mbere risobanura ngo «ikibaya cy’ubugome», naho irya kabiri ngo «inzu y’umudamararo». Nguko uko umuhanuzi Amosi yita Damasi.,

maze abantu b’Aramu bajyanwe bunyago i Kiri.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Abafilisiti n’umurwa wabo, Gaza

6Uhoraho avuze atya :

Kabiri gatatu Gaza icumura !

Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !

Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu

bakabagabiza Edomu1.6 bakabagabiza Edomu: abo Abafilisiti bagiraga imbohe mu ntambara, babaguraga n’Abanyedomu ngo bababere abacakara.,

7nzatwika inkike za Gaza,

maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro;

8nzavanaho igikomangoma cy’Ashidodi,

n’uwitwaje inkoni ya cyami wo muri Ashikeloni,

nzahindukira ntere Ekironi,

maze Abafilisiti bazaba basigaye barimbuke.

Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

Fenisiya n’umurwa wayo, Tiri

9Uhoraho avuze atya :

Kabiri gatatu Tiri icumura !

Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !

Kubera ko bagabije Edomu imbaga

y’abo bari baratwayeho iminyago,

bakibagirwa amasezerano ya kivandimwe1.9 amasezerano ya kivandimwe: kuva mu gihe cya Salomoni, Abayisraheli bakunze kumvikana neza n’Abanyatiri. Reba 1 Bami 5,26 na 9,13.

bari baragiranye na bo,

10nzatwika inkike za Tiri,

maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro.

Edomu n’umurwa wayo, Bosira

11Uhoraho avuze atya :

Kabiri gatatu Edomu icumura !

Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !

Kubera ko yatoteje umuvandimwe we1.11 umuvandimwe we: Yakobo (wiswe n’irya Israheli akaba n’umukurambere w’Abayisraheli) yavaga inda imwe na Ezawu (wiswe n’irya Edomu akaba n’umukurambere w’Abanyedomu bose). Bombi bari abahungu ba Izaki, ariko ntibahwemye gushyamirana (reba Intg 25,22–34).

ashaka kumwicisha inkota kandi akamwima imbabazi,

kuko uburakari bwe butigeze bugabanuka

kandi akagumana inzika igihe cyose,

12nzatwika Temani,

maze ingoro za Bosira zitsembwe n’umuriro.

Amoni n’umurwa wayo, Raba

13Uhoraho avuze atya :

Kabiri gatatu Abahamoni bacumura !

Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza !

Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi

kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo,

14nzatwika inkike za Raba,

maze umuriro utsembe ingoro zayo,

habe urusaku rw’intambara

rumeze nk’urw’umunsi w’imirwano,

ruvanze n’inkubi y’umuyaga;

15umwami wabo azajyanwa bunyago,

kimwe n’abategeka b’ingabo ze.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda