Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Mowabu n’umurwa wayo, Keriyoti

1Uhoraho avuze atya:

Kabiri gatatu Mowabu icumura!

Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza!

Kubera ko yatwitse amagufa y’umwami wa Edomu,

ikayahindura ivu2.1 ikayahindura ivu: muri ibyo bihe bya kera, abantu bibwiraga ko umuntu upfuye ntahambwe neza, adashobora kubona uburuhukiro ikuzimu. Bityo rero, kudahamba umurambo cyangwa kuwutwika, byari ugukora ishyano rikabije.,

2nzatwika Mowabu,

maze umuriro utsembe ingoro za Keriyoti,

Mowabu izarimbuka habaye urusaku

ruvanze n’induru n’impanda;

3nzavana umwami wayo rwagati muri yo,

maze mwicane n’abafasha be.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Yuda n’umurwa wayo, Yeruzalemu

4Uhoraho avuze atya:

Kabiri gatatu Yuda icumura!

Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza!

Kubera ko basuzuguye inyigisho z’Uhoraho,

ntibakurikize amategeko ye,

kubera ko ibinyoma2.4 ibinyoma byabo: ni ko Abayisraheli bitaga ibigirwamana by’abanyamahanga. byabo byari byarabaroshye,

ibyo binyoma ari na byo abasekuruza babo bakurikizaga;

5nzatwika Yuda, maze ntsembe ingoro z’i Yeruzalemu.

Israheli n’umurwa wayo, Samariya

6Uhoraho avuze atya:

Kabiri gatatu Israheli icumura!

Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza!

Kubera ko bagurana intungane amafeza,

umukene bakamugurana umuguru w’inkweto,

7kubera ko bakandamiza rubanda rugufi

bakayobya abakene inzira,

kubera ko umuhungu na se bahurira ku ihabara imwe

ngo basebye izina ryanjye ritagatifu,

8kubera ko imyambaro batwaye ho ingwate bayicuje urutambiro,

no kubera divayi batwaye ho ingwate

bakayinywera mu nzu y’Imana yabo2.8 Imana yabo: n’ubwo Abanyasamariya bakomeza kuvuga ko batahemukiye Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, we ubwe yanga kwitwa Imana yabo, ntiyemera amasengero yabo, habe n’ibitambo bahamuturira. . . .

9Nyamara jyewe nari nabasenyaguriye Abahemori,

bareshya n’ibiti by’amasederi

bagakomera nk’ibiti by’imishishi!

Nari natsotsobye imbuto zabo mpereye hejuru,

ndandura n’imizi yabo mpereye hasi.

10Naho mwebwe nabazamuye mu Misiri,

mbayobora imyaka mirongo ine mu butayu

kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abahemori.

11Natoye abahanuzi mu bana banyu,

mu basore banyu ntoramo abanyiyegurira,

si ko byagenze se, bana ba Israheli?

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

12Nyamara mwebwe mwanywesheje divayi abanyiyeguriye,

abahanuzi mubaha iri tegeko ngo «Ntimugahanure».

13. . . kubera ibyo byose ngiye kubanyukanyukira aho muri,

nk’uko imashini bahurisha imyaka

inyukanyuka imiba y’umusaruro;

14umuntu w’ibakwe ntazashobora guhunga,

umunyamaboko azabure ingufu ze,

n’uw’intwari ntazacika ku icumu,

15umuhanga w’umuheto ntazaba agishoboye kurinda,

uw’impayamaguru ntazashobora guhunga,

n’ugendera ku ifarasi ntazarokora ubugingo bwe,

16n’umuntu warahiriwe ubutwari

azahunga yambaye ubusa uwo munsi2.16 uwo munsi: ni wa munsi Imana izahana umuryango wayo. Ibyerekeye «umunsi w’Uhoraho», birebe muri Yoweli 1,15 n’igisobanuro cyaho.!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda