Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Umuhanuzi Amosi

IJAMBO RY’IBANZE

1. Umuhanuzi n’inyigisho ze

Amosi yiyororeraga amatungo, atuye mu mudugudu muto witwa Tekowa, uri mu birometero nka 20 mu majyepfo ya Yeruzalemu, ahagana ku butayu bwa Yuda (1,1). Ntiyigeze aba mu matorero y’abahanuzi, ahubwo Uhoraho yamukuye mu matungo ye, amwohereza guhanura muri Israheli (7,14). Amosi ahita yumvira. Ajya gutangariza ubutumwa bw’Imana i Beteli, hahandi hari ingoro bareshyeshyaga n’iy’i Yeruzalemu, yabagamo ya nyana ya zahabu (7,10–17). Ajya kandi no muri Samariya, umurwa mukuru ukungahaye (3,9; 4,1; 6,1). Ntibyatinze ariko bahise bamwirukana muri Israheli, yigarukira mu mirimo ye ya mbere.

Amosi yigishije mu gihe cya Oziya, umwami wa Yuda (781–740), ari na bwo Yerobowamu II yategekaga Israheli (783–743). Amosi yabanjirije Hozeya ho imyaka nk’icumi. Cyari igihe cy’ubukungu n’uburumbuke muri Israheli. Byagaragariraga mu mazu meza yubakwaga, n’ibikoresho byose byabazwaga mu biti by’akataraboneka, kandi bakabitakaho imirimbo yabajwe mu mahembe y’inzovu. Ab’abakire biberaga mu birori, bakirirwa bagaramye mu ntebe nziza no mu mariri anepa, bacurangirwa ibyuma biririmba. Nta n’umwe wari ufite inkeke y’akazaza ejo; ahubwo bari bizigiye ko Uhoraho azakomeza kubadabagiza kugeza ku «Munsi w’Uhoraho» (5,18). Nta wari witaye ku butindahare bwa rubanda rugufi baterwaga n’ubwikanyize bw’abakire. Ibintu byarazambye, umwiryane ni wose, iyobokamana risigaye mu magambo, naho umutima wo uri kure (5,21–22). Nguko uko ibintu byari bimeze ! Nyamara ariko icyago cyari kibubikiye! Abanyashuru batangiye kwigarurira ibihugu bibakikije, ndetse Israheli ni yo yari itahiwe !

Amosi yaduka muri icyo gihe, aza atangaza ubuhangange bw’Uhoraho, ububasha bwe, n’ubutabera afitiye amahanga yose (1–2), ariko kandi akanavuga ukuntu yitoreye Israheli ho umwihariko. Amosi yibutsa bose amabwiriza ari mu Mategeko, cyane cyane ayerekeye iyobokamana nyaryo, n’ayerekeye kubahiriza abakene n’abazigirizwa. Amosi ntabembereza abakire, abakomeye, abacamanza, n’abaherezabitambo, ahubwo abacyahira ukuntu bacishije ukubiri n’ubutumwa bahawe. Ubutore bwa Israheli bwagombaga kuyigeza ku bupfura bukomeye bw’umutima (3,2); none bigiye kuba ngombwa ko Uhoraho ayihana yihanukiriye. Ni yo mpamvu «Umunsi w’Uhoraho» utazayibera urumuri, ahubwo uzayibera umwijima (5,18). Bubaye ubwa nyuma rero Israheli iburirwa: nitikosora bwangu, Imana izayicira urubanza rukaze (2,4–8; 2,13–16).

Cyakora Amosi ntiyahanuye ibihano gusa, kenshi yakunze kuvuga ko umuryango utazasenyuka burundu (3,12; 5,1–3), ko ahubwo hazarokoka «agasigisigi» ko mu nzu ya Yozefu (Israheli), maze ako gasigisigi k’indahemuka Uhoraho akazagakomerezaho umuryango we. Nuko Amosi, kimwe n’abandi bahanuzi bamukurikiye, ntibashidikanya guhanurira ako gasigisigi k’indahemuka, ko Imana izabahunda ibyiza mu gihe kiri imbere.

2. Uko igitabo giteye

Dore ibice bitatu tugisangamo:

1. Urubanza ruzacirwa ibihugu bikikije Israheli, na yo ubwayo (1,3—2,16). Ni impanuro ndwi zireba amahanga yose akikije Israheli (1,3—2,5), nyuma zigaherukwa n’ireba Israheli ubwayo, ndetse iyo mpanuro ni yo ikaze kuzirusha (2,6–16). Niba ayo mahanga yose agomba guhanirwa ibicumuro byayo, hazacura iki kuri Israheli !

2. Israheli iburirwa kubera ubuhemu bwayo (3,1—6,16). — Muri icyo gice Amosi atonganya Israheli, n’umurwa wayo Samariya hamwe n’abaturage bose, cyane cyane kubera uburyamirane muri rubanda, akongera kubaburira ko bazahanwa.

3. Amabonekerwa. — Icyo gice cyane cyane gikubiyemo amabonekerwa atanu, Imana imenyesherezamo Amosi ko Samariya igiye gusenywa. Kirimo kandi n’inkuru y’ukutumvikana kwa Amosi na Amasiya, umuherezabitambo w’i Beteli (7,10–15). Igitabo gisozwa n’impanuro ihamya ivugururwa rya Israheli (9,11–15), ariko ako gace gashobora kuba karongeweho nyuma bitinze cyane.

3. Agaciro ka Amosi

Mu nyigisho zose za Amosi hari imwe igera cyane ku mutima w’abakristu b’iki gihe: imihango yose yo gukuza Imana nta cyo yaba imaze niba urukundo n’ubutabera bitubahirizwa ku bakene n’abatishoboye! Ibyo, Amosi yakunze kubigarukaho kenshi: bene iryo yobokamana ni uburyarya butuka Imana. (2.8; 2,14; 4,4–5; 5,21–25 . . . ); nuko Amosi ntahweme kwamagana uburyamirane muri rubanda (2,6–7; 3,10; 4,1; 5,7; 5,11–12; 8,4–6 . . . ).

Kuri iyo ngingo, inyigisho za Amosi zisa n’iziteguriza izo mu Isezerano rishya: «Niba umuntu avuze ati ’Nkunda Imana’, ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi !» (1 Yh 4,20). Kandi hari n’iri jambo rya Yezu, ati «Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye» (Mt 25,40).

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda